Digiqole ad

Ubudage bwijeje u Rwanda kongera ishoramari no kugira uruhare mu kurandura FDLR

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cy’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yagiriye mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, ndetse anagirana ikiganiro n’abanyamakuru aho batangaje ko mu biganiro bagiranye harimo gahunda yo kuzamura ubukungu ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR.

Min.Frank-Walter Steinmeier hamwe na Min. Louise Mushikiwabo
Min.Frank-Walter Steinmeier hamwe na Min. Louise Mushikiwabo

Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rufitanye ubushuti n’igihugu cy’Ubudage, bityo ngo mu biganiro baraye bagiranye nimugoroba na Minisitiri w’Ubudage baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubudage, kuko Rwanda rugomba kwagura no gusigasira ubufatanye buri hagati ya rwo n’Ubudage mu karere, muri Afurika yo hagati ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rubarizwamo.

Min. Mushikiwabo yavuze Ubudage bwiyemeje gushora imari mu Rwanda mu burezi, ubuzima, mu miturire myiza, ndetse no mu kwemerera abaturage bakajya gutemberera mu bihugu byo hanze ku isi bakajya gushaka ubumenyi, ubwo bukaba aribwo buryo (Strategy) u Rwanda rukoresha.

U Rwanda ariko ngo rwasabye Ubudage ko bwagaragara cyane ku mugabane wa Afurika kandi ntibibe ku Rwanda gusa ahubwo bugakorana n’Afurika yose.

Min Mushikiwabo ati “Ubudage bugira uruhare rwiza ku mugabane w’Uburayi gusa, icyo dushaka kuvuga cyane n’ubwiza bw’umubano (Quality of Relationship), kuko irakenewe mu kuvugwa hagati ya Afurika n’Uburayi muri rusange kuko muri Afurika Ubudage burahari ariko ntabwo bihagije.”

Min. Mushikiwabo yakomeje avuga ko banaganiriye ku byerekeye umutekano n’umutuzo mu karere u Rwanda rubarizwamo. Bimwe mu byo baganiriye harimo kureba uburyo isi yarushaho gutekana, aho abayituye bashobora kubahana hagati yabo, kandi bakita ku byifuzo bya bagenzi babo.

Min. Mushikiwabo avuga ko kuba Ubudage bwagaragara muri politiki ya Afurika atari ikintu kibi, kuko igihe cyose iyo bari kureba ku kibazo cy’umutekano ku mugabane wa Afurika muri rusange, usanga hagaragara ibihugu nk’Ubufaransa, Ubwongereza n’Ububiligi kandi ngo Ubudage ari igihugu gikomeye.

Ikibazo cya FDLR ikidegembya mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa

Min. Mushikiwabo yavuze ko ubutumwa (Mission) bwose bugira itangiriro n’iherezo, ari nay o mpamvu ngo hategerejwe umusaruro w’ingabo za MUNUSCO mu gihugu cya Congo nyuma y’imyaka isaga 15 zihamaze zigarura umutuzo, gusa u Rwanda rutegereje ko izi ngabo za UN zizarandura umutwe w’inyeshyamba za FDLR zishinjwa n’u Rwanda kuba zarasize zikoze Jenoside ndetse zikaba zarashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Amerika.

Yagize ati “Kuba Munusco iri muri Congo turashaka kureba ibizavamo. FDLR irasakaza uburozi bwayo bw’ivangura ry’amoko yaba muri congo ndetse no mu karere, birakenewe ko yavanwaho.”

Min Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cya FDLR kigomba gushakirwa umuti n’ibihugu by’akarere kuko ngo byose birebwa n’ikibazo aho kuba Congo Kinshasa gusa. Yavuze ko hakenewe imbaraga za gisirikare kugira ngo FDLR ikurweho.

Min Mushikiwabo yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda umutekano w’igihugu ati “Twebwe nk’u Rwanda icyo twakora ni uko abasirikare bacu bakwitegura guhashya umuntu wese wavogera umupaka wacu, turabizi icyakorwa kugira ngo turinde umutekano w’abaturage bacu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier yavuze ko Munusco yarwanyije M23 birashoboka, ariko kuri FDLR ngo umukino wa politiki uri gutuma Monusco idahashya FDLR kubera inyungu.

Yagize ati “Ntiturabona Munusco irwanya FDLR, ariko twaganiriye na Monusco ejo wenda hari icyakoreka. Ubudage nubwo butari mu nama ishinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye ariko bwagira uruhare ku bijyanye n’umutekano w’aka karere.”

Min. Frank-Walter Steinmeier yijeje ko Ubudage buzakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse avuga ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi, kuko ifaranga ry’u Rwanda ridahungabana ngo rite agaciro cyane, kandi ngo hari politiki yo korohereza ishoramari.

Yavuze ko barimo barakangurira abashoramari babo kuza gushora imari yabo mu Rwanda, ngo hari amakuru meza bazakomeza kubabwira, ku buryo Ubudage bugomba kugaragaza uruhare cyane mu karere ndetse no muri Afurika muri rusange.

Min. Louise Mushikiwabo
Min. Louise Mushikiwabo
Min. Frank-Walter Steinmeier
Min. Frank-Walter Steinmeier

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ariko FDLR nigiti barandura nimizi ou bien nabantu?
    uyu muzungu ashobora kuzaranduka mbere ya FDLR.

  • Kajangwe we, urahakana se ko fdlr ari icyorezo cy’uburozi bwicisha ingengabitekerezo ya jenoside? Fdlr ibangamiye amahoro mu batuye akarere, ndetse no hirya yako.

  • nyamara kajangwe ibyo avuga birumvikana nawe kandi Mugabo
    ibyo uvuga nukuri kurandura abantu nyamara sibyo bivugitse nabi.

  • none se ko numva u rwanda rushaka abashoramari ba abadage kandi bafunze ikigo cyabo gikome murwanda RADIO DEUSCHE WELLE ubu irimo gusenya
    kandi yarifitiye akamaro isi yose na Akarere ibyo aho babivuganyeho.

  • twishimira ubufasha bwa leta y’ubudage mu itrambere ry’u Rwanda kandi no ku kibazo cy’umutekano turizera ko ubuvugizi bwabo buzakomeza kudufasha kugira ngo aka karere karusheho kugira umutekano usesuye

  • KAJANGWE na DUDU mwembi twavuga rumwe tukumvikana aruko nonaha babateruye bakabajugunya mwishyamba FDLR irimo mwambaye ibendera ry’u Rwanda.., ibyo yabakorera muzutse mwaza tukavuga ibibi byayo kimwe.

  • Ikibazo si Fdlr ! Ahubwo ni Hima-Tutsi empire bashaka gushinga mu karere k’ibiyaga bigari. Fdlr se bazayiraduza iki? Mumenyeko Fdlr itarwana na Pr.Paul Kagame ahubwo irwana na America , kandi mubwukuri America nta ntambara iyi nimwe iratsinda. Ingero: Irak, Afghanistan, Syria , Ukraine, Vietnam, etc. Kurandura Fdlr rero ni inzozi. A bad dream…

  • Rommel Safi; aho utaye umurongo.

    FDLR nta gitero itatsinzwe iba wari Congo urabizi incuro imaze kuraswa igahindura ubwihisho usome amateka birimo.

    USA urisekereza iba uyigereranya na FDLR itarimo nu mutamiro.

    Ntana rimwe harabaho urugamba rwa USA na FDLR.
    Izo ntambara uvuze ko USA yatsinzwe byerekana yuko utazi ikiva mu ntambara nkaziriya !!! Niko se sha ubu USA isoze izo ntambara uvuze cash yakoresheje zizagaruzwe ryari ???
    Igomba kuzitinza ikavoma ubutunzi kamere nka petrol na mabuye imyaka yakwihirika irambiwe ikabona gutaha nguko uko nigenda nawe ngo yatsinzwe !!!!

    Ibyo ni nka FDLR irimo kuborera mu mashyamba, iriya kirazira singombwa ko ishira mu mashyamba ya Congo kurya yishe abatutsi igomba guhora mukaga mu mashyamba ubundi bikaba pass word yo kuvoma buriya butunzi.

    FDLR kuyirandura nta ni minsi 5 yarenga gusa ntibikenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish