Ubudage bwaje imbere, Brazil imanuka 4, u Rwanda ruzamukaho 7
Urutonde rushya rwa FIFA rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwatangajwe kuri uyu wa 17 Nyakanga. Ikipe y’igihugu y’Ubudage ubu niyo ya mbere ku Isi ikurikiwe na Argerntine. Brazil yakiriye imikino y’igikombe cy’isi ikarangiza nabi yamanutseho imyanya ine naho u Rwanda ruzamuka imyanya irindwi.
u Rwanda ruracyari mu myanya mibi kuko ubu rukiri mu myanya y’inyuma. Rwazamutse ku rutonde rushya ho imyanya irindwi rufata umwanya wa 109 n’umwanya wa 30 muri Africa.
Kuzamuka kw’Amavubi nta shiti ko bivuye ku musaruro wabonetse mu kwezi gushize ubwo rwasezereye ikipe ya Libya mu mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa cya 2015, ndetse rukanatsinda umukino wa gicuti ruheruka gukina na Gabon. Libya iri ku mwanya wa 63 ku Isi n’uwa 12 muri Africa.
Ku rutonde rusange, ikipe y’igihugu ya Espagne niyo yakubititse mu kumanuka cyane mu zizwi kuko yamanutseho imyaka irindwi, mu zizwi kandi Ubwongereza nabwo bwakubititse kuko bwamanutse imyaka 10 yose.
Mu makipe yazamutse bitangaje harimo Ubuholandi bwazamutse imyanya 12 bugafata umwanya wa gatatu ku Isi, Ububiligi bwazamutseho imyaka itandatu bufata umwanya wa gatanu ku isi na Costa Rica yazamutse imyanya 12 ikajya ku mwanya wa 16 ku isi.
Amakipe 10 ya mbere:
Amakipe 10 ya mbere muri Africa:
Mu karere u Rwanda rurimo:
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com