Digiqole ad

"twasubijeho inkunga twari twahagaritse ku Rwanda" – Dirk Niebel

Updates (01/02): Nyuma yo kubonana na Ministre Louise Mushikiwabo i Berlin kuri uyu wa kane, Dirk Niebel Ministre w’Iterambere n’ububanyi n’amahanga yabwiye Taz igitangazamakuru cyaho ko Ubudage bwarekuye inkunga igera kuri miliyoni 21 z’ama Euro yari bwarahagaraikiye u Rwanda mu mezi atandatu ashize kubera gushinjwa n’impuguke za UN gufasha umutwe wa M23.

Ministre Niebel na Ministre Mushikiwabo ubwo bahuraga kuri uyu wa 31 Mutarama i Berlin
Ministre Niebel na Ministre Mushikiwabo ubwo bahuraga kuri uyu wa 31 Mutarama i Berlin/photo Internet

Ku gicamunsi ubwo aya makuru yari yatangaye guhwihwiswa, Christine Nkurikiyinka ambasaderi w’u Rwanda mu Ubudage, yabajijwe n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Twitter niba ayo makuru ariyo, ntiyabahakanira. Yababwiye ko ari impamo Ubudage bwemeje gusubizaho iyo nkunga.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Mutarama nibwo Ministre Dirk Niebel ubwe yemeje aya makuru ku gitangazamakuru Taz, agira ati ” twasubijeho inkunga twari twahagaritse ku Rwanda kubera ubushake rwateye mu gushaka gukemura ikibazo

Dirk Niebel niwe kuwa 23 Nyakanga 2012 wari wavuze ko mu gihe ibiregwa u Rwanda n’inzobere za UN bitarasobanuka neza, Ubudage bubaye bahagaritse igice cy’inkunga kingana na miliyoni 21 z’ama Euro (26$m) yagenerwaga u Rwanda.

Kuri uyu wa 31 Mutarama, uyu Dirk Niebel yabonanye na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo i Berlin aho ari mu ruzinduko rw’akazi. Iyi ngingo iri mu by’ibanze bavuganyeho nkuko byemezwa na Taz.

Nyuma y’uko kubonana, Ministre Mushikiwabo nawe akaba yatangaje ati “ Twishimiye ko Ubudage aricyo gihugu cya mbere gisubijeho inkunga cyageneraga u Rwanda.”

Agaruka ku gatotsi kabayemo hagati y’ibihugu byombi kavuye ku bishinjwa u Rwanda mu guteza intambara muri Congo, Mushikiwabo yagize ati “ Congo itekanye, ifite amahoro, niyo yafasha u Rwanda mu iterambere.”

Yakozeje avuga ko u Rwanda nta gihe rutifuje ko ikibazo cya Congo cyakemuka, kandi ko rwashimangiye ko inzira za gisirikare mu gukemura icyo kibazo zitazatanga umusaruro.

Mu ijambo Minisitiri Louise Mushikiwabo yagejeje kuri komisiyo ishinzwe ubutwererane n’ubukungu mu Inteko Ishinga amategeko y’Ubudage kuri uyu wa 31 Mutarama yavuze ko nubwo inkunga ku Rwanda ari ingirakamaro ariko u Rwanda ruzirikana neza ko izo nkunga atari uburenganzira bw’u Rwanda.

Ministre Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda n’Ubudage byakomeje kubana neza, ko inkunga zabo ica muri GIZ no muri Budget y’u Rwanda zikoreshwa neza.

Ibindi bihugu birimo UK, Ubuholandi ndetse na Leta z’Unze ubumwe za Amerika nibyo kugeza ubu bikigumanye inkunga byahagaritse mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize.

Taz.de

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nabandi bazayagarura erega! Nimwihorere gusa

  • kuyabasubiza ntibigomba byinshi, mureke gufasha m23 bazayabasubiza? cg muhitemo kuyifasha bayabime? ibintu ni 2,, kandi u rwanda nirwo ruzi aho rufite inyungu??

    • Nibayabima nawe uzabihomberamo,atari wowe nuwo muvukana(le loup et l,agneau).Bwaribwiza….

    • uziko wagirango niwowe uyatanga cg umwe m’umuryango wawe!!!!!!!!

  • None se mutwemeje iki muri iyi nkuru! Ubudage bwafunguye iyo nkunga ku Rwanda cyangwa ni ugukeka?

    Iyi nkuru ni urujijo!

  • Imana iri kumwe natwe…

  • erega congo nta bwo aricyo cyibazo ahubwo nibajyebavugisha uku ko crisis of economy imezenabi because of…,….

  • amaherezo bazabona ko bari baribeshye,

  • Erega nibayagarure nari ndayakeneye mugabo!

  • Ubu se murabona Mushikiwabo atari yagiye gusabimbabazi? Tujye twemera ko dutunzwe n,abagiraneza kuko niko biri.Twe turi mukazi kareta turabizi aho ikibazo cyari kimaze kugera. Iyo batadukomorera ngo murebe ko nko mu kwa kane twongera kubona agashahara.

    • Gusaba imbabazi z’iki??!

    • sha ungana ute koko ko mbona uvuga nkabana bato.

  • @Kagwa ngo gusaba Imbabazi ko ntaho mbisomye muri Discour yavugiye I Berlin wowe ubikuyehe? Ntugakunde byacitse ubundi se yazisaba kunyungu za Abanyarwanda bose bigutwaye iki?Muge mugerageza gukunda igihu cyanyu.

    • wowe alice, gukunda igihugu cyawe su gushyigikira amafuti

      • Bobo icyo wise Amafuti niki?izo mbabazi mugenzi wawe yavuze yagiye gusaba? Ese nibavuga ko Nyoko araroga Nawe uzajya kumusozi uririmbe ko aroga? ni mukomeze mutuke u Rwanda isura muruha niyo Muzagira aho muzajya kw’isi yose Ntimuzabura kwitwa Abanyarwanda mwari mumaze kabiri mudaca ku bibuga byabandi ngo babikange mo Abicanyi kuko Isi yariyarabamenye Nkabicanyi Kabuhariwe “Umunyarwanda yica Undi mumezi 3 1000000 ikirenga”

  • nzabyemera aruko byumvise kuri BBC Gahuzamiryango kuko ivuga ukuri kuzuye ese kuki mutangaza ibintu mutizeye mukavuga ngo birashoboka ……… jye nzabyemera byumvise kuri BBC nubwojyereza mwavuze ko bwa subijeho inkuga byahe byo kajya mujye mwumva BBC niyo ivuga ukuri …..

    • sha ufite imvumvire mike pe, ubwo se ibyo wita ukuri kwa BBC yabwira abantu ni ukuhe? uri facke sana, ariko ni ikibazo cy’imyumvire mike. Ntukiteze abantu uvuga amahomvo nkayo man. Urisebya

    • Ku umuseke.com mufite ikosa rimwe uwitwa Peter abarega: Kuki mutangaza ibintu BBC Gahuza itarabitangaza? Murumva nta soni mufite? Niba mwumvishe ikosa mufite mwisubireho!!!!! Hari abantu bansetsa gusa

  • ishyaka ps imberakuri rinejejwe niki gikorwa niba bwana niyitegeka augustin yabivuze muri aya magambo tumubajije uko babyakiriye ” niba ari ukuri ni ikintu cyiza ibindi bihugu byakagombye kugenderaho, kuko abaturage bagufi nibo bari kuhagwa si abayobozi, ati kandi leta y’u Rwanda ikomeze igaragaze cyane ko ibiyivugwaho atari byo yohereze ingabo zo kurwanya ziriya nyeshyamba zose zihungabanya umutekano muri congo kuko tuzi neza ko igisilikari cyayo gikomeye muri aka karere bitakinanira kandi ifite mu nshingano zayo kurengera abasivile bose, ati congo yego ifite ibibazo ariko ntigomba gusongwa ahubwo ikwiye gufashwa ngo inzirakarengane zirengerwe naho ubundi byarangira abaturage aribo bigizeho ingaruka. iki kiganiro yagihaga umunyamakuru wigenga.

  • eeeehhh ese ko bavuga ngo turigize ngo nacyo ziza duhungabanyaho ko batajyiye kuvuza impundu kandi btaremezwa ko batiha agaciro ngo bavuge ngo ni muzireke turigize yeba bawe sha mujye mwera ko abazungu badutunze mureke kwiyemera mwumva ko muri ibitangaza kandi ubucyene butumereye nabi.

    • nizere ko ari wowe batunze naho njye ntunzwe namaboko yanjye kuko ndya nakoze.
      inkorabusa gusa syiigari wee

      • niko sha umaze kwubaka ibitaro bingana iki? amashuri angahe? ayo maboko ukoresha uzi uhembwa ayaturutse he?vana ubujijuke aho, abanyarwanda ngo ntamugabumwe, so usumva minister yagiyeyo kuko ubona nta gaciro zifite??

      • Va kuri izo nkorabusa ntiziguteshe umutwe, ni ninde wabonye ibyo ajya ataruhiye? sha maze kubona ko HE agifite byinshi byo gukora ubu se koko imitwe ifunze gutya y’aba batindi bumva ko batunzwe n’umuzungu, bumva ko barya iby’ubusa, bumva kwihesha agaciro bitabarimo, tuzabagire gute? Imana niyo nkuru.

  • uri intwari pe, umbere icyitegererezo mushikiwacu, songa mbere kabisa, sura nabanyarwanda ariko baba mu budage
    Amahoro k Urwanda

  • Ryari?ugutegeka agukubita yicaye.

  • Ivogonyo.com kwitera hejuru n’ubundi ni byo byatumye tugera aha hose. Iyo dupfukama kare ntabwo tuba tugeze aho umurwayi abura umuti kwa muganga. Louise akomereze na UK ahandi ho ahihorere kuko nabo bararira nka twe ni ukubona uruhu rwera ngo abazungu hano naho ubukene buvuza ubuhuha.

    • Arikose wowe uvuga amagambo nkaya ufite nibura notion muri science politique, cyangwa muri cooperation internationale.
      Ujye umenya ko ntawigira,kandi ko iyo amazi akubyiye ngo ntu nkarabe uya bwira ko ntabyiro ufite.

      • Iyo ni yo notion politique unyigisha yo kwishongora ku bandusha imbaraga. Yigumanire da nanjye ndagumana ibyo nize umenya uyo bachelors y’i Mkerere cyangwa Ntungamo! Lol

  • Peter namugira inama yo kujya kubuza ubudage gutanga ziri cash kuko ndabona byamubabaje.

  • De paul Vincent, Amani na Famillo muri patriotiques yabaye abantu bose batekereza nkamwe u Rwanda rwagira umutekano urambye rwose. Abo ba UMUTONI n’abandi bameze nkawe bavuga ngo u Rwanda rureke gufasha m23 hari ibimenyetso bafite cg bagendera ku bihuha bya UN na Congo? niba UMUTONI yarakoze RESEACH nta kibazo ariko niba ari ibihuha agenderaho afite ikibazo mu mutwe kimwe n’abandi bameze nkawe.

  • Mwese nimurekere aho di. ubundi se iyo nkunga, yazaga ngo bamwe mubana babakene [IPFUBYI hose] babure kwicara ku mpamvu zo kutiga kubera kubura School fees,kandi baba batsinze ibizamini bya leta.aha murekeraho.harya ngo abataracitre ku icumu ngo ntibazafashwa ngo bige IMANA IZABIBAZA. ariko reka duhore,,,!!!

    • Inyengas.com, uri umwana mubi ubwo iyo ngendasi uzanye irakumarira iki? Uzashyana na Satani nudahinduka pe, va ku magambo mabi kabisa, ubu se ko ntacitse ku icumu sinize kandi simbanye nabo neza? Mukunda ibyubusa, Nawe uzaricikeho bakurihire. Ndagusetse

      • Urakoze Louis, nkunze interuro yawe ugira uti nawe uzaricikeho bakurihire niba ari byo yifuza! Uziko wagira ngo gucika ku icumu ni privilege! Nari ngiye kuvuga ngo uwabimuha ariko ntawe nabyifuriza

  • gutanga inkunga no kutayitanga it’s th same.

  • Izo nkunga nizize turacyazikeneye ahubwo n’Ubwongereza n’Abandi bari bakwiye kumva ko kuzihagarika bigira ingaruka kuri Rubanda. UmunyaRda yaragize ati nta mugabo umwe.

  • Ipfunywe ry uko mutamazeho ikitwa umututsi nudashyigikira ubwicanye nibyo bikibatera kuvuga urwanda rwababye nabi no kudashyikira ibikorwa byiza bimaze kugerwaho nyuma ya mahano yabaye.nyamwanga kumva ntiyanze no kubona ni mutabonera aha kwisi nimupfa muzisobanura neza ububibi mwabayemo ningobwa niba ntakwihana kubayeho kwanyu.

    • Kuva mu Rwanda hakiri abantu batekereza nkawe, byerekana ko ntaho tuvuye ntanaho tujya.

  • Imana ishimwe wabona abarimurugerero babapfunyikira agasabuni.Louise jyano mu buholande

  • jye nzzabyemera aruko BBC ibivuze kuko batubeshya byinshi dore ko najya nizera ibyo badutangariza ubwose ibyo yasobanuye biruta ibya sohotse muri Rporo ya onu yewe yewe hubwo agiye kwiha amenyo yabasetsi mutegereze muzaba mwumva ibizavugwa nyuma jye ndamezako batijyeze bazisubizaho nu bwogereza nuko batubwiraga ngo bazi subijeho icyo utazi na bazungu ejo bundi uzajya kumva ngo mwiheshe agaciro ukagirango umuntu yakarya cg akAkararira yewe yewe ibyu rwanda ni gatebe gatoki ibyo bavuze ejo bucya byahindutse yewe yewe twigire ese ko nabonye asa nkaho yasabaga imbabazi yemeye ibyo baregwa na onu yemeye ko batazasubira CONGO sha ibyu ru rwanda ni wabimenya Cyakoze BBC nibivuga niho nzabyemera inkunga zirakenewe cyane kuko zirafasha ariko nibakajye biyenera ngo nacyo tuzaba kandi ubucyene nu bushomeri butumereye BAD jye narumiwe erega tujye twihesha agaciro tugomba kwigira tukana birarira sha jye narumiwe negereje kumva BBC gahuza miryango nitabivuga ndamenya ko batubeshya doreko yo ibaza impande zombi nimba zasubiyeho turumva impamvu zasubiyeho nimba aribyo MUREKE TUZE KUMVA BBC gusa inkunga zirakenewe kuko zifasha abaturage tubitege amaso na matwi kuri BBC gahuzamiryango.

  • ariko se wowe ibyamoko ubizanye ute.. ubwo hubwo wowe uriyerekanye nibyo bikwibera mu mutwe …naho inkuru ihuriye nibyo wanditse kandi umenye ko naba pfira muri congo bahumeka umwuka nku wawe mukava amaraso asa ..kandi ibyo uvuga umenyeko aba congo man nabo bacyeneye amahoro kandi wibuke ko congo ari nayo yadukozeho igatuma badukuraho inkunga za rapport za onu zemeje ko ari Urwanda rubirinyuma erega uribuka ko batubwiye ngo nacyo bizahungabanya ku rwanda kandi niho ibibazo bitajyiye kuba ibibazo niba warize economy wibuke igihugu gitungwa na import na export mugihe ubuze kimwe muribyo igihungu kirahungabana wibuke zimbabwe ni tuyirusha Raw material ngaho amabuye ya gaciro za petrol haricyo byayimariye … naho wowe uravuga ibya moko ukajyirango igihugu nicyabantu bamwe gusa kandi aricyatwese abanyarwanda gusa bajye bibuka ibyo bavuze zikivaho ngo nacyo tuzaba ngo tuzihesha agaciro ye ndabyemera ariko se umuntu yakihesha ute uri umukene wihesha agaciro haricyo ufite kandi twibuke ukuntu bari bavuze ko ubwongereza bwemeye gusubizaho inkunga byahe byo kajya erega abazungu si abantu muzaba mwumva ibizakurikira jye ndabyemera aruko byumvise kuri BBC DOREko ibaza impande zombi inkunga nizize arikosew icyatumye zivaho cyarashize ahaaaa tubitege amaso gusa ubushomeri bumeze nabi ,

  • john we uzi ko igiye gucika umusazi kubera iyo nkunga bara kangahe wavuze BBC umbwire,ayo mafaranga aragugize indondogozi,iryo shari ufite ese nibayatwima ,wowe ntuzaba urimo cyangwa nturi umunyarwanda ariko ibicucu birarwira narumiwe

  • Nonese aba badage batangaje ibintu bibiri bitandukanye? ubu se ibyo kuri BBC niko kuri cg ibyo umuseke.com uvuga niko kuri? mudukure mu rujijo plz.

    • Ikibazo cyawe gishobora no kwibazwa muri ubu buryo: Ese ibyo kuri Gahuzamiryango (ikorwaho n’abanyarwanda n’abarundi) n’ibya TAZ (y’abadage ikanandikirwa mu budage) ibiri byo ni ibihe? Byose biterwa ni ibyo ushaka kubona cyangwa kumva! Even the way you ask a question

  • Harya iyo ubwiye amazi ko nta mbyiro ufite, bivuga ko uba ucyeye cyangwa ni ibyo uba wibeshya? Ntitukitiranye kandi ubutwari n’ubuhararumbu mwa bana mwe.

  • Ubudage bwabonye ko uRwanda barubeshyera kd n’abandi basigaye bazamenya ukuri basubizeho izo nkunga,gusa njye icyizere ni cyose ko bazazisubiza kuva ubudage buyisubijeho kd aribwo igihugu gikomeye mubanyaburayi,abandi bazabona ko mukuru wabo yayisubijeho nabo bazamukurikira ntagushidikanya hanyuma abanyamerika nabo bayiduhe,bravo Germany!

  • kuko abantu bakomeza bakababeshya bashaka kubangisha igihugu cyanyu kandi benshi muri bo baba batari mu gihugu bafite uko babayeho noneho bagashaka kubangisha igihugu cyanyu kandi iyo ibintu bibaye bibi bo ntangauruka zibageraho naho mwebwe zikabageraho wowe nujya usoma comment ujye ukora analysis naho bitabaye byo muzagira ibibazo mukomeze muteze igihugu imbere muve mu matiku.GOD BLESS RWANDA

    • yego rata, uri Umushingantahe ndakwemeye, utwo tubwa tuba hanze twirirwa dukora amasuku mu misarani y’ abazungu mutuveho, iyo Ikibazo kivutse nitwe bigaruka bo bari kwesa amadongo. Live Rwanda. Abahakana bo hazahera mu magambo abatera imbere barageze iyo bajya. lONG LIVE RWANDA

  • KARE KOSE SE !

  • N’abandi basigaye bose bashatse basubiza u Rwanda imfashanyo rugenewe. Ikibazo si uko batwima, ahubwo ikibazo ni uko tudasaranganya iyo mfashanyo. Ikibazo cy’u Rwanda si ubukene, ikibazo cy’u Rwanda ni ubusahiranda no kwigwizaho kwa bamwe baheza abandi. Abibwira ko lugwiza ubukire bihagije baribeshya kuko igihe iki kibyimba barimo gutuma gitutumba cyaturitse, bazifuza uwo babihe bamubure!!!

    • hahaha, kizaturika ryari? Mbega ubuhanuzi? Kandi no muri 94a nabwo cyaturitse basahura batwara imitungo di! Ni byo uri guhanura? nagu:)

  • mureke kutubeshya?, bbc uyu munsi kuwagatanu umunyamakuru wayo amaze kubibaza abadage barabihakana? ushaka kubyunva ajye kuri bbc gahuzamiryango amakuru yuyu munsi le1/2/2013(vendredi) jye nibaza ukuntu mushikiwabo abeshya…..

  • Ariko sinzi ikihishe inyuma yiyi mikino. Bati inkunga ntanicyo zuvuze dufite Agaciro kazatuguboka. None niba ari ururimi rukeya, bati inkunga zashubijweho. Mu kanya gato BBC iti hazarekurwa duke natwo two guhugura mu myuga ku Iwawa. Ni nde ubeshya undi? Ese mutubwiye ko zagarutse tukishyuza ayo twashyize mu Gaciro cyangwa bwacya mugatuma abantu bifata gukomeza gushyira mu Gaciro noneho mwakongera kubabwira ko byagenze bite? Erega isi yabaye nto nta kunyonga inkuru bigishooka. Imana irinde abanyarwanda turi guhora nizi ngaruka tutazi inkomoko yazo!

  • Ariko se kugeza ubu sindumva ibyo leta yacu yita kwihesha agaciro,ubuse minisitiri guhora ajya gusobanura si nko gusabiriza?ikindi numvise umudage avugira kuri BBC ko bazatanga miliyoni 7 za € Zo gufasha amashuri y’imyuga. ubwose ukuri ni ukuhe ?

  • abantu bazi kuvugagura ibigambo gusa @alice uri umuntu ufite ibitekerezo ureke izo mvugabusa wagirango….puuu!

  • njyewe iyo nsomye izi commentaire za bantu batishimiye igihugu cyababyaye mpita ngira ubwoba bikantera kwibaza icyo bifuza.gusa IMANA ijye ibagirira neza kuko urucira mukaso rugatwara nyoko.kandi kubaho ku mushwi winkoko si impuhwe za gaca.IMANA IRAHARI BANA BU RWANDA NIMUHUMURE.

  • Maze gusoma icyo kinyamakuru TAZ ahubwo nshobora no kubasemurira bibaye ngombwa.Nta na kimwe nasomye gihuye nibyo mwanditse hano.

    • ariko kuki mwigira ba bamenya! ngo bagirengo urusha abanyarwanda bose IKIDAGE rero! soma iyi link http://www.taz.de/Entwicklungshilfe-fuer-Ruanda/!110218/ iyo TAZ uvuga wasomye siyo abandi basomye???
      Njye mba Frankfurt mpamaze imyaka 15 nzi neza ikidage, ntuzashake kwifatira abanyarwanda rero. Taz iyo uvuga nyisoma buri gitondo, niyo yahamije ko Aid Abadage bahaga u Rwanda bayisubijeho

      • Aid iyo bayisubizaho,ntabwo yari miliyoni 7 gusa.Analyse y’icyo kinyamakuru ivuga ko amadovize yabuze ndetse ko n’ubucuruzi bwifashe nabi wayisomye?

        • Uko uko iyo nkunga yaba ingana kose. Ntibikwiye ko hari abo bibabaza niba isubijweho.

  • Sinarinziko hari abantu bagifite imyunvire yakera koko injijimbi ni izize ugatinyuka ugasebya igihugu cya kubyaye?inkunga zirakenewepe,minister congs naho abagifite ingenga bitekerezo twarabamenye imana yaturinze 94…..

    • ntibasebya igihugu kuko bagikunda, ahubwo ngukosoye basebya ubuyobozi buriho

  • Mujye mutandukanya ibintu.kuvuga ngoumuntu yanga igihugu cyamubyaye si byo .umuntu ashobora kwanga ubutegetsi buriho bitewe ni uko abibona

  • N’ubwo uvuga ko Mushikiwacu abeshya,ariko afite amaguru meza man, witegereje neza ukuntu ahagaze neza man,ahagaze nk’inyambo iri mu mukenke w’i Nyakayaga ka Mutara w’i Ndorwa ya Rwabugiri rwa Rwogera man,mbabarira witegereze amataye ye se man! mbega we!!!

    • Ariko mugira moderateur? Si oui ni gute mureka ibitabapfu nk’ibi bigatambuka? iyi ni site y’amakuru apana ahantu h’ibikozasoni ibi babyita fantasmer!

    • Ariko rero niba uru rubuga rufite Editors bagomba kureba itekerezo bisobanutse akaba aribyo bashyiraho. ubu se nk’ibi bigambo bitarimo ikinyabupfura mubona kubishyiraho bihesha urubuga rwanyu agaciro. Ibi bigambo ntibijyanye n’inkuru nt n’icyo bifasha abasomyi.

  • Njye ndashima cyane Imana ikomeje kutubeshaho no kutugirira impuhwe. Nkanashima uyu Madame Ministre. N’uburyo yifashe imbere y’uyu mukire w’umuterankunga, ni bwo buryo bwiza bukwiriye igihugu cyacu. Umuhanga Salomo, ayobowe n’Umwuka, yaranditse ati: ” Umukene avuga yihonga, naho umukire avuga agamitse.” Courage, mukomereze aho, nubwo hariho abatazi ko mubashyebekera. Erega n’utari mu Rwanda afitemo mwene wabo, kandi nawe ejo ashobora kurukenera.

Comments are closed.

en_USEnglish