Digiqole ad

Ubudage bushobora guhagarikira inkunga EAC kubera u Burundi

 Ubudage bushobora guhagarikira inkunga EAC kubera u Burundi

Ubudage burasaba ko Uburundi buva muri EAC

Ubudage buri ku mwanya wa kabiri mu gufasha Umuryango wibihugu by’Africa by’Uburasirazuba (EAC) bwavuze ko bugiye guhagarika inkunga byahaga ibi bihugu niba bititandukanyije n’u Burundi.

Ubudage burasaba ko Uburundi buva muri EAC
Ubudage burasaba ko Uburundi buva muri EAC

Kiriya gihugu gikize kurusha ibindi mu burayi kiravuga ko iyi nkunga kizayihagarika kubera ko Pierre Nkurunziza yishe itegeko nshinga n’amasezerano y’Arusha akemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Burundi.

Ikinyamakuru  the Eastern African kivuga ko bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko ya EAC yitwa EALA, bemeza ko ikigo  GIZ cyo mu Budage gitera inkunga ibi bihugu mu mishinga yabyo cyasabye ko EAC yitandukanya n’u Burundi niba idashaka ko nayo ihagarikirwa inkunga.

Umuvugizi wa GIZ yagize ati: “Twe ntabwo dutanga inkunga ahubwo dushyira mu bikorwa ibyo Leta y’u Budage isaba mu gutanga inkunga yayo.”

Kubera iki gitutu, Leta z’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania zifite amahitamo abiri: Kuvana u Burundi mu muryango w’ibi bihugu (bisaba kubyumvikanaho bose) cyangwa se kwishakamo amafaranga yazatuma imishinga yabo igerwaho uwo muterankunga adakenewe.

Uyu mwaka ingengo y’imari ya  EAC yagabanutseho 13%, ni agera kuri miliyoni 113$.

Peter Kiguta ushinzwe ubucuruzi na za gasutamo muri EAC avuga ko iri ari ihurizo rikomeye kuko  risaba ko ibi bihugu bibyemeranywaho hatavuyemo n’umwe.

Kugeza ubu ibihugu by’Ububiligi, Denmark,  UK, Finland, u Bufaransa, Norvege, Sweden,  Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, Canada  n’Ubuyapani nibyo bitera inkunga EAC.

Urebye uruhare u Budage bufite mu byemezo bifatirwa mu Muryango w’ibihugu by’Uburayi, wakeka ko hari ibindi bihugu bizashyira igitutu kuri EAC ngo ikure u Burundi muriyo.

Umwe mu mishinga yazahara ni uw’amashanyarazi angana na  220KW yagombaga kuva mu Rwanda yerekeza Burundi akaba ari igice cy’umushinga munini w’amashanyarazi  ufite ingengo y’imari ya miliyoni $390  ugomba guhuza Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 143 uzava  mu Rwanda ugana Gitega mu  Burundi  wari uteganyirijwe miliyoni  $42 .

Aya mafaranga yari gutangwa na Banki y’Abadage yitwa  KfW bank(yari gutanga angana na miliyoni 22$) hamwe na EU yari gutanga  miliyoni 18$.

Aya mahanga atera inkunga ntiyishimiye kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza n’ingaruka byateje harimo n’imfu z’abanatu no guhunga kw’ibihumbi.

Amahanga kandi yamaganye cyane iyicwa ry’abantu bakomeye barimo Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Col Jean Bikomangu ndetse no kuraswa kw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Pierre Claver Mbonimpa byatanze isura mbi cyane ku Burundi n’akarere muri iki gihe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aba baracyahagarika n’ayandi ko mbona usibye TZ ibindi bihugu byose intero ari imwe se?

  • Ko mbonye ibihugu byose byo muli EAC bizica itegekonshinga!! Reba RWANDA,BURUNDI,UGANDA,KENYA…..SUDAN,…. nzabandora

  • Niba uwishe itegeko nshinga avanwa muri EAC bivize ko hazasigaramo Tanzania yonyine! Mbiswa ra!

Comments are closed.

en_USEnglish