Ubucuti nshaka ntabwo aribwo yifuza
Ndi umu maman w’abana babiri bakiri bato, mfite imyaka 33, nkaba mba hanze y’u rwanda. Umugabo twaratandukanye hashize umwaka n’igice ariko we ameze nk’aho yamaze kutwibagirwa kuko ntatinya gusohokana n’abandi bakobwa muri public.
Muri icyo gihe cyose gishize nakoze uko nshoboye ngo nitwararike ahari ko yagaruka ariko numva maze kunanirwa kubera inkuru ze numva ndetse n’ibihugu tubamo ubuzima buragoye wenyine n’abana.
Ikibazo cyanjye rero hari umusore umaze igihe ambwira ko ankunda , ariko njye nta by’inkundo ndimo namubwiye ko njye nkeneye ubucuti busanzwe juste kugira umuntu ave mu bwigunge.
Ariko we mbona ashaka ibirenze ibyo njye musaba kandi ntago ndi prête, afite imyaka nk’iyanjye.
None nkibaza ese umugabo cyangwa umusore umeze nk’uko mbyifuza abaho??? Ese ntiyaba anshakaho ibipapuro ko we ntabyo afite?? Ese nemere ngume mu bwigunge ko nabyo bigoye?? Nabuze icyo gukora,gusenga ndasenga.
Murakoze.
36 Comments
None se muvandimwe umugabo wawe mwaratandukanye cyangwa ni uko mwe muba hanze we akaba yarasigaye mu Rwanda? Inama usaba rero kuyiguha ntibyoroshye kuko burya umuntu ni we umenya icyo ashaka kuko ni we uba azi ukuri! Uri umuntu mukuru ukwiye kwifatira icyemezo ejo utazagira uwo witakana ibintu biramutse bigenze nabi! Uwo musore ukugendaho mubwire icyo umwifuzaho ko ari ubucuti busanzwe ubanze wige neza imigambi afite witonze. Igihe ni cyo kizagaragaza niba ibyo akubwira hataba harimo kwibonera ibya ngombwa nk’uko ubivuga.
arashaka ibipapuro.
None se ko numva nubundi washenye uracyaramira iki? Niba udashoboye kwihangana ngo umugabo azabone uburyo agusange, shaka uwo musore, ariko ntamahoro urwo rubyaro ruzaguha nyine ube ubyiteguye. Kubaka biragoye ariko gusenya biroroha. Urashaka gushyira abana bawe mubuzima bwo kutarerwa na se ubabyara ukibwira se ko uri kubategurira uwuhe murage? Uko umureze niko akunera nawe igihe nikigera bazakwitura. Ese ntiwasezeranye kubana akaramata? niba bikunaniye ejo ntuzibeshye ko abo wabyaye bazabishobora.Naho kuba hari abasore bifuza kuryoshya gusa, ngirango abo nibo buzuye isi, siwowe wenyine utitaye kuby’akaramata gusa niba mutajyaga mubyara abana bo kurera nabi.
ugombe kuba wanyumvise nabi, ntago umugabo wanjye ari mu rwanda , ari ino ariko yaradutaye tuba mu mugi umwe. merci
wa mudamu we icyo ushaka kiruvikana,urashaka umuntu uzanjye akumara ipfa muburiri gusa. uwo musore we afite urukundo rw’ukuri ariko wowe urimo kwishakira ibindakwiye nku muntu w’umu mama birababaje.Ahubwo Imana igutabare nawe si wowe ahubwo numwazi wamaze kugutera niwabimenya. icyo kwifuriza n’uko wakizwa Yesu akakwereka izira ikwiye naho ubundi urababaje.
Rwose wowe ndabona ari wowe wabonye ikibazo cye,abandi barapfa kumugira inama gusa kandi sibyo yabasbabye
Bite Mada! njye comment yanjye cyangwa inama nzayiguha nyuma ari uko utubwiye icyo ushaka kuvuga. Uti ndashaka incuti inkura mu bwigunge,uti ibindi ntago ndi prête…..kagire inkuru!! ko turi abantu kandi tuzi ubwenge …dusobanurire ubwigunge ushaka kuvamo ni ubumeze gute? ibyo utari prête se byo ni ibiki? None se uwo musore niba ashaka ibintu biri sérieux (a serious and an open relationship) wowe ukaba ushaka kumugira igikoresho urumva bizakunda ra!!! aha reka rere kugucra urubanza utaradusobanurira icyo ushaka kuvuga da!!!. ariko none ubwo bwaba ari uburara ushaka nk’ubwo bw’umugabo wawe urimo kuvuga?!!!
iyo nimitwe umugabo ino iyo akwanze haba ubutane abana mufatanya kubarera, bafata icyumweru kimwe iwawe ikindi kwase. ikndi nakubwira nuko umugore urino mumahanga ntashoboka , ushobora kuba ariwowe wihaye gukunda byose akaguta, ntushobora kubona umuntu wokugufasha abo bana mutabana vizavi, emera uwo muhungu urukundo sibyangomwa kandi nabyo abibonye byaba aribyiza. kwifata biragoye ikibabaje nifoto yabandi wakoresheje tanga ibintu akazuba kavuye.
disi watandukanye n’umugabo uracyari muto ariko itware neza ubanze urere abana sinzi ubwigunge ufite ubwo ari bwo wasanga ari mu buriri ndazi ko iyo umuntu yigeze kugira umufasha umukiza imbeho rata biragoye ariko wihita ufata umwanzuro wo kujya mu basore utazi ibyabo banza umwigeho niba ari n’ibipapuro agushakaho nabona ubigenza gahoro ufite ubwitonzi uzamumenya uzamenya gahunda ze mujyane gahoro umugire incuti y umuryango abana bamumenyere nibabona bamukunze uzamenya icyo gukora ntago ukwiye kwiheba ushake ibikurangaza birahari byinshi urere abana ibyo uzabikora witonze kandi nibyo bipapuro wabimuhesha ubonye agukunda bifatika erega abantu barafashanya wihangane kandi wenda niwe uzakubera incuti nziza ntiwihebe ndagusabye bizashira kandi uwo wagiye ntumufate nkaho ari kamara ihangane mu buzima birababaza kandi siwewe wa nyuma hari nabandi bababaye abandi bakugira inama bagerageze kugenda gake bamubwire neza nawe siwe wabyiteye kandi inama nziza ni mugenzi w’Imana umutwe umwe wigira inama yo gusara mumufashe
Uko bigararagara uracyari muto. Niba ubona koko umugabo wawe atazakugarukira, washaka da! Erega si byiza kuba wenyine,kuko iyo umwe atembye undi aramwegura. Gusa nyine uzajya uzirikana ko nta mukiro wo gushaka kabiri. Uzajya ukemura kimwe, ariko uhore witwararika cyane ku bindi. Nubijyamo ubizi ariko, kubyihanganira birakunda. Wazakecura se ukiri wenyine koko? Kandi tuzi ko iyo umubiri utaburaye, ukenera ibyo waremewe? Ntihazagire ukubeshya cg ngo wowe ubibeshye abandi, urukundo rw` abadahuje ibitsina, nta handi rwarangirira hatari aho rwose. Keretse mubeshyana na bwo cyane! Uw mugabo cg umusore ntabaho na gato!!!!! Nawe kandi wamwitirirwa ni hahandi….!!!!!
Njye ndumva ikibazo cyawe cyoroshye mubwire uko ubishaka nabyanga murekane, niba ukeneye ugukemurira ibibazo niyanga ntuzabura abandi. naho iby impapuro ubaza abari mu Rwanda ,…nanjye mba mu burayi ariko izo mpapuro mwazigize iki…. urumva yabura umuzungukazi uzimuha koko ,, erega burya twikundira abari b’ iwacu ubundi ni amaburakindi. cg uduhe contacts zawe tukugire inama zihariye dukurikije ubuzima bw’inaha.
uwo musore ntagucike!
Sha abantu muba iburayi ninde wababeshye ko mu rwanda twifuza kujya i burayi? uziko mwarindagiye. kwirirwa mwoza abapfu nabakecuru nibyo muratira abantu. mujye mubeshya abatahazi nabatazi akazi mukora. Ahubwo uwo musore nuko ntamuzi nakamubwiye akabivamo kuko aza regreta. Abagore bagera i burayi bakiha gusuzugura abagabo kandi bakibagirwa ko nta mugabo ubura umugore. Nta rubanza nguciriye kuko sinkuzi ariko mfite ingero nyishi. Urere abana bawe birahagije cyakora umugabo wo kuryamana nawe ntabwo uzamubura.
Nari nabyumvise nabi. Niba muba mu Mujyi umwe akaba amaze umwaka n’igice ataza kureba abana be ndumva yarabataye koko. Cyangwa wasanga ari za ngeso zo mu mahanga ukaba ari wowe wamwirukanye ukanamubuza kugera aho mutuye! Niba ari wowe wamwirukanye kenyera rero urwishigishiye ararusoma! Niba rero yaratangiye kwishakira izindi ncuti urabona yabera aho kandi wivugira ko mukiri bato!
Ubwo uvuga ko wategereje ko umugabo abagarukira ugaheba nuko mutatandukanye mu mategeko niba mwari mwarayasezeranyemo.numva rero nta kindi wakora igihe icyo kibazo kitarakemuka. niba mwarabanaga gutyo gusa kandi ibyo yakoze bikwereka uko agufata.
Sinirwa njya mu mpamvu umugabo yaguta akureba ukicara wizeye/utegereje ko azagaruka nkaho ugomba kuyora ivu. keretse uwo mugabo wawe azuzuza imyaka 3 kuri annif ye ikurikira naho ubundi arakuze azi ibyo akora.
-uwo musore rero ashobora rwose kuba agukunda by’ukuri kimwe nuko yaba yumva warihebye wafata ibije byose.hindura uko muganira nuko wigaragaza muri make ifate neza ku mubiri ubundi ugire na gahunda y’ubuzima. hanyuma uzaba ureba ko niba ari ugukinisha atazagucikaho. hagati aho umusore mungana akenshi aba azi icyo ashaka wabona ari wowe rero.
menya niba akubaha by’ukuri atagufata uko yishakiye kuko utabana n’umugabo.
naho ku kibazo cy’impapuro ugomba gutandukanya ibintu: kuba adafite impapuro ni situation arimo gusa nta kindi. wowe rero ukeneye kumenya niba agukunda koko cg se niba akubonamo inzira yo kuva muri situation arimo. byose biterwa nuko abikuganirizaho kuko bikubwira aho bishya bishyira.icyo nzi nuko umuntu ufite icyo aguhisha adakunda ko mukiganiraho. ndetse ndi wowe igihe kimwe nazakwerura nkabimubaza mutunguye. reaction ye ntishobora kukubeshya.
mubaze neza aho akomoka n’amateka ye cyane mu rukundo. umenye ko nta mugore nabana yasize aho yanyuze hose. ko nta mukobwa yaziritse ku katsi ko azamujyana iburayi nabona impapuro. ntukiri umwana perereza neza umenye uwo muntu ukwiyegereza uwo ariwe. menya uko abaho naho muba niba atari umwambuzi, umunyamatiku cg se umunebwe. menya niba uretse kuba adafite impapuro ari umuntu w’umugabo muri kamere ye. muganirize umubaze icyo yifuza mu bihe bizaza uhozeho kugira ngo wumve ukuri kwabyo. ndabikubwira kuko nubwo umufiteho impungenge ariko bisa nkaho agukurura.niba ajya aza iwanyu menya niba koko yishimiye abana bawe kandi ko nabo batamwishisha. burya abana bato iyo banze umuntu haba hari impamvu nubwo abakuru baba batayibona.
naho rero ureke kwibeshya uhuzagurika cyane: uravuga ko ushaka kuva mu bwigunge(numvise ko ukeneye umugabo mubana) ko ariko utari prete(aha ntibisobanutse uretse ko numva ushaka kuvugako ufite ubwoba ko mbese wakanzwe)….ukeneye kuva mu bwigunge cg se ntabyo ukeneye icara utekereze neza umenye icyo ushaka. nkumugore urera abana wenyine guhuzagurika ntibiri mu byo wemerewe. wemerewe kongera gushaka ukagira amahirwe ku munezero w’urugo ariko ntiwemerewe kwiyandarika. nta nubwo wemerewe guhubuka mubyo ukora kandi uziko bizagira ingaruka ku bana bawe.
-wicare urebe neza ko uwo musore wamugira umugabo koko, urebe neza impungenge umufiteho. nubona arizo nyinshi kurusha ibyiza ubona wamukuraho uzamubwire ko ibyo ashaka utabimuha. ubundi wifate neza hazaza nabandi.
naho uwo mugabo mwabyaranye we ndumva yaragiye nka za hene.
@ Nanette,….bite? ,ntago wumvise ikibazo cy’uriya mugore, uravunikira ubusa umuha inama nyinshi…..uriya mugore yabyivugiye neza,ntago ashaka umuntu bashakana(babana nk’umugabo) ,arashaka umuntu wo kumukura mu bwigunge (ngirango wenda bakajya bagendana,bakaryamana igihe yabishatse,mbese igikoresho cye …ntu mubwire umugabo bagumana).Urebye ninacyo arimo kwibaza niba umugabo azakoresha ibyo ashaka gutyo abaho!. Urebye nicyo gituma yavuze ati:”Ariko we mbona ashaka ibirenze ibyo njye musaba kandi ntago ndi prête”(aramusaba ubucuti busanzwe,ntago ari prête yo kubana nawe).
Nanette izi nama nizo rwose. Nanjye nongereho nti wirinde kwihuta mu bintu. Niba uyu musore afite huti huti irinde kwemera ko agukurura izuru ngo wemere udatekereje. Ntacyo utazi gushaka warashatse ufite experiences ntuzakore ikosa rindi ryo kubana n’umuntu ibintu byose bitari en ordre. Ariko hari ik’ingenzi: niba usenga koko reba icyo Imana ivuga kumugore watandukanye n’umugabo. Ubundi uramenya uko ugomba kwitwara muri iyi situation ku buryo bushimishije Imana, nibwo ubuzima bwawe buzagira sens kandi ukarushaho kugira umunezero. Niba wifuza ibisobanuro birambuye n anbiguha.
Ndagusuhuje sha reka kwanga uwo musore kandi ukiri muto ejo utazakenera umugabo washaje gusa ugomba kwitararika ntukore amakosa menshi cyane cyane iryatumye umugabo mutandukana ( Amahirwe masa)
Ndumva n’iyo muba ubupfubuzi bwarateye imbere da!!!
Nonese nyine niba warasenze kandi ukaba unagisenga Imana yabikubwiyeho iki? niba itarabikubwira ongera ibihe byo gusenga Imana yaguha igisubizo kiruta icyo waba wifuza hano kuri uru rubuga!
Ibibera mu bubiligi ni shyano rwose kandi ubwo wasanga utanakora ari ukurya no kuryama kujyana abana kwishuli no kujya kubatora none ugiye kwiyangisha umugabo aza akajya ku mirimo guhahira urugo no kugufasha kuriha za fagitire(factures). Nyamara ntiwiteshe ayo mahirwe wa mudamu urabizi ko hanze haryana amenyo abazungukazi bo barashobewe batunze za vibrator’s ku mitwe y’uburiri kuburyo yirangiriza icyibazo. Abagabo barahenze mayeeee n’akazi kawe!!!
Madaa nonese bibaye ariwewe wabigizemo urahare rwokugirango mutanduka ne numugabo wawe?akaba yarakuzinutswe!!Ikindi uti ntabyurukundo nshaka,ariko ndashaka gushira ubwigunge means what?ibyuwo musore byo ntiwabi judginga ntuzi neza icyo agamije may be he loves you may no ibyo uri mukuru kandi subwambere ukunze dore aribyo uvuyemo vuba.. So please be clear and figure out what you really want!!!
babaho rwose.
OK. Ese umugabo wawe aba hehe? Niba akiri mu Rwanda se kuki utahamye hamwe ngo muhamane yarakwirukanye? Erega aho mwaba munari hose byaterwa n’impamvu mwatandukanye ariko nkaba numva niba utegereje ko agaruka mwaba mwaratandukanijwe n’ikintu kidakomeye! Musabe imbabazi ataruko ari wowe uri mu makosa (niba ukimukunda ariko) uzamugenze buke mbega ukore ibyo utakoze harimo kwihangana!
Ubundi rero ndumva ukiri muto, niba koko ubona umugabo mutasubirana banza urebe niba uwo musore wumva hari impuhwe umufitiye ubwo urukundo narwo ruzaza ariko umenye icyo ashaka. Aha ndashaka kukubwira nti ese akeneye kubaka? Ese azagukundira abana? kuko atabakunze wasaraaaa ugasanga bibaye bibi kurusha.
umva rata banza umwige neza fata ikindi gihe ariko ntumusezerere kandi ntumuhakanire wihangane tegereza akaboko k’ Imana fata umwaka umwe wonyine igitekerezo kizakuzamo kuruwo musore abe aricyo uzakora .
@nanette…@ninette mwakoze cyane ku nama zanyu nubundi nari nsanzwe nkunda inama mugira abandi.God bless u all
ariko Mana yanjye abantu baratandukanye koko! njye numva narahuzwe no kuzinukwa ibyo bintu kandi umugabo wanjye turacyarikumwe nuko guhindura imyitwarire ye byatumye urukundo namugiriraga rugabanuka. usibye nawe, ntagitsina cyumugabo uwariwe wese nakwifuza none wowe ngo urashaka ukuvana mubwigunge? utagira ngo ndashaje, mfite 34 ans.rera abana bawe reka kwiyandarika nokwitesha umutwe ubundi Imana izakugororera.
nonese wowe niba warananiye umugabo, urumva nabandi bagomba kumera nkawe. umugabo wawe niwowe watumye ahindura imyitwarire wa mugore we, reka gushuka abandi, urwishigishiye ararusoma. ariko wagiye wi controla mbere yo kugira abandi inama ra? ahaaaa
nange ndumva fite ubwoba ko Ari impapuro yishakira yazamara kuzibona akaguhinduka noneho umubabaro wabagabo babiri uzawukizwa Niki ? Kandi nanone umuntu udafite impapuro ntakiba kimurimo ntazabasha no kukugurira nigare ryabana , nange mbiburayi numva uwo musore wamureka ukitonda uracyari muto ugashaka undi mugabo munganya byibura situatie sha uwo nimpapuro zo muri ibibihugu zabuze yishakira itonde .
sha wakumbuye ibintu kandi birumvikana. Ariko Yezu arafasha disi we! Injira mu isengesho utari superficielle ngo urebe ngo icyo wita iringu kiragenda burundu!
Mbega irungu urigira gute ufite abana? uracyamukunda ukamukumbura! mushake umusabe imbabazi, kuko ibindi urimo uribeshya pe!
Urabura kureba ikibazo ufite urareba impapuro ubwo wihaye kugenda nk,abagore bigize amashyano ngo baba hanze bagasuzugura abagabo ukibwira ko wabizana ku munyarwanda ! Niba yaranagutaye hari impamvu! Wiyambitse ubusa reka bakurunguruke. Jye nakugira inama yo kwakira Yesu nk, umukiza wawe kuko niwe wavuze ati : yemwe abarushye n, abaremerewe munsange ndabaruhura. Ikindi muri zaburi 121:1 haravuga ngo nduburira amaso ku misozi , gutabarwa kwange kwava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku witeka waremye ijuru n,isi . Urashakira ibisubizo by,ibyakunaniye ku mwana w,umuntu ? Ntabyo uzabona akira Yesu ahubwo !
Birumvikana ko ugikunda umugabo wawe nawe kandi ubu umutima yawerekeje kubandi itonde ushake uwundi udahubutse utazongera kubabara banza ushake umugabo wubucuti umwige hasi hejuru nazamara kukwereka umuryango we abe ariho muzasezerana ntuzongere kwihutira gusinya bihira bake .
Bite nshuti?nabaye hanze nanjye ndahazi pendant 9ans,situation yae yenda gusa ni iyanjye.shingishira urere abana bawe mbere y ibindi byose kuko nibo bakureba wisigana mukubarera nubo ubuzima bwaho bugoranye mbuzi.
abo bose barakubeshya barashaka kuguprofita kuko babona uri wenyine,umva nyine ko nta mpapuro afite.
reba kure utazagira ibindi bibazo ahubwo atari na Se w abana.
ihe umwanya uw ukuri ntuzamubura ndabizi!!
Imana ikomeze ibigufashemo.
nibusenga Imana uzayibaze izaguha igisubizo kizima,naho inatwaguha twakueshya.
Madame idhangane ubigendemo gake. Muri ibyo bihugu umusore ugushaka ufite abana babiri we ntabo afite hari ikimugenze. Soit kwiterera akabariro cyangwa se nizo mpapuro. Niba ugomba kongera gushaka wabigendamo neza bizizana. Naho uwo mugabo wagiye mubagore yarahemutse yagombye kubanza kwihangana. Gusa mugihe cyo gutandukana abantu bagira intege bagashukwa mbese nkuko uvuga ko wigunze. Ikiza rero wajya mu masengesho ukizera imana bykuri ubundi ukaba ushatse inshuti zisanzwe nka famille mwajye musurana ariko nayo wizeye. Courage
mpa whats. Up yaw ndakubwire
Comments are closed.