Ububasha bw’icyari MININTER Musa Fazil amaze kubuha Min Busingye
Muri iki gitondo, kuri Minisiteri y’ubutabera habereye umuhango wo guha ububasha bw’icyari Minisiteri y’umutekano kuri Minisiteri y’Ubutabera, Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko bizeye neza ko imirimo Minisiteri y’ubutabera ihawe izayisohoza neza. Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye barebwa n’inzego z’ubutabera, amategeko n’umutekano mu gihugu.
Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko byari ngombwa ko imirimo yakorwaga na MININTER ihabwa MINIJUST ari nayo mpamvu y’uyu muhango.
Avuga ko yizeye neza ko imirimo bahaye MINIJUST izayikora neza kuko ibishoboye we akaba ngo agiye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu mu bindi azabona byo gukora.
Hon Harerimana yavuze ko ngo ubu agiye gukora inshingano yo kuba umunyarwanda wo kurinda igihugu cye kuko ngo ariyo nshingano y’ibanze ya buri munyarwanda nk’uko ngo byagarutsweho na Perezida wa Republika mu minsi ishize mu Nteko.
Ati “Ubu ngiye gukomeza gukora icyo u Rwanda rudusaba nk’umunyarwanda wese. Ndi umunyarwanda nk’abandi nzakomeza mbe mu Rwanda runejeje buri wese nk’uko uri kubibona.”
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko inshingano kuri bo ziyongereye ku rwego rw’ubutabera, bityo ko bikwiye ko bongera imbaraga nabo kuko gukora neza kwabo ngo bipimirwa ku butabera u Rwanda rufite.
Minisitiri Busingye yavuze ko izi mpinduka zigamije gukomeza imiyoborere myiza n’umuhate wo kugana ku cyerekezo cy’u Rwanda no kukigeraho.
Minisitiri Busingye yavuze ko hejuru y’ibi byose hari igihugu cy’u Rwanda, gifite aho kivuye n’aho kigeze, avuga ko hari ibintu byinshi bishaka kwivanga mu butabera bw’igihugu, ndetse n’abashaka kunaniza intambwe gitera.
Avuga ko urugamba rwo kurwanya abananiza igihugu atari urw’umuntu umwe cyangwa abari muri uyu muhango gusa, ahubwo ngo ni urugamba rw’abanyarwanda bose.
Ati “Ntabwo umuntu wese kw’isi atwifuriza amahoro. Isi turimo niko iteye abashaka kukuvangira baba bahari, ndagira ngo rero mu be maso turebe ibihari, tubikurikire, igihe cyose tugomba guhagururuka, tugakora inshingano zacu zo gutuma igihugu cyacu kiba igihugu cyemye, igihugu kidatsikamirwa uko wishakiye, igihugu utakanga uko wishakiye ukoresheje inzira z’ubutabera. Ni twebwe tugomba gufata iya mbere tukarwana kuri iki gihugu cyacu.”
Minisiteri y’ubutabera yari ifite abakozi bose hamwe 170, nyuma yo kongererwa inshingano zivuye muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu ubu ifite abakozi bose hamwe 1 020, abari abakozi ba MININTER bose ngo babonye imirimo mishya.
Photos © D.S.Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
14 Comments
None se Moussa Fazil yambara anti-soleil mu gitondo?!! Umustar kabisa.
erega buriya amaso ye aracyakamukamo amarira yatewe no kwamburwa umugati kanda ntacyo atakoze ngo ashimishe ba Sebuja! ntashaka rero ko hari uyabona
Izo lunettes nizumutekano zikora ico bita zooming.
Ahubwo mundebere uwo mugabo ngo ni Evode ntaranahembwa umushara kuva abonye uriya mwanya,none arifotoza n’abayobozi be yifashe mu mufuka,bazamushiriremo umucanga ajyabura uko akoramo.
Hanyuma se we si umuyobozi nshuti? Ni cabinet member, we petit! Iyo umusuzuguye, uba usuzuguye Leta yawe! Keretse niba uri muri RNC cg FDLR, ho nakumva ingengabitekerezo yakokamye!
Nkawe Notatall iyo n’en cavité le réel uyizanye ute? Ni ingengabitekerezo ijyanye niki mbese( ideologie yihe inenga abifashe mumufuka)
Abivuze uko abibonye niba nawe wamunengaga si ngombwa ngo uvange ibuntu
Évidé nawe ni umuyobozi ariko hariya hari numukuriye ariwe Businge kuko we ni full Minister.
Kandi abayobozi bagira uko bifata kuko nyine ari abayobozi.
Le dirigeant est toujours admirable en public!!Bitabaye ibyo barakunenga . Iyo uri personnalité publique biba aribyo nyine kdi uba ugomba kugira conduite isobanutse tu n’as pas d’autre choix ou tu demissionnes
hahahaaaaa! uranyishe cyane, rwose nsigaye nisomera comments nkagorora imbavu!!!
haaaaaaaaaaaaaaa aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa min yifotoza akoze mumufuka…twa dufiyeri twamabendera yatwibagiwe
Wow ni byiza cyane twahoraga twibaza nyuma yaho MININTER ivuyeho urwego RNP izabarizwamo ariko ubu turasubijwe bose babireba, ndahamya ntashidikanya ko icyo MININTER yari imaze kugeraho ku nzego z’umutekano Minisitiri Busingye nawe azusa mukivi cya Fazil ucyuye igihe amahirwe masa kuri iyi MInisiteri yakiriye RNP na RCS
ariko mwanga amahoro ntacyo atwaye?ubuse kuba Evode akoze mumufuka bigutwaye iki koko?niwe wamberese ukoze mumufuka?ahaaaaaaaa!ndabona ntacyo uvuze rwose Mamina
Nibyiza si bibi bose n’abanyarwanda, ,bisange.
Musa Fazili turamwakiriye mubuzima busanzwe.Yarakoze n’aruhuke.
Welcome.
Ubundi se araruhuka aruhuka yaruhijwe n’iki? Yarenganuye bangahe? Yakiriye bangahe mu biro bye ngo yihe peine au moins de 10 minutes ngo akwakire umubwire akarengane kawe? Ahubwo bari baratinze gusesa…… Nibareke bibe muri MINIJUSTe maze ibizajya bizamba tuzajya tumenya aho byapfiriye naho ibyo kujya bitana babamwana biveho, byaraducangaga, waburaga aho ujya cga ureka kubaza akarengane wagiriwe. Ubu bigiye ku rwego rumwe gusa MINIJUSTE”. Naho ubundi byari akajagari. Ubutabera twizere ko ibyo gukingirana ikibaba cga kugendera ku kimenyane nabyo bizigwaho. Uzi kubona abantu bamategeko bacurikiranya amagambo kugirango bacurike ukuri barengera bagenzi babo cga inshuti na bene wabo? Imvugo imenyerewe ko “mu Butabera nta kuri kubamo ngo bareba ibimenyetso gusa, nabyo bizahindukane”. Nyo ibimenyetso bihari bitewe n’uwo mufitaye ikibazo babishakira inyito bakaviringaviringa byabimenyetso bigahigikwa en faveur y’umu adversaire wawe. Ariko buriya MINIJUSTE YARI YARABIBONYE KO HARIYA HANTU ABATURAGE BAHARENGANIRA TU. Imana ijye igenderera imitima y’abantu bakora mu Butabera kugirango bajye barenganura abarengana kdi barahari barumiwe. Wabona umuti w’akarengane ugiye kuboneka.
ok,
Ariko Evode mumushakaho iki? Hari utuntu twa diplomasi n’imyifatire y’abayobozi buriya ataragira, mumuhe akanya azabyiga, ubu se ya magambo yavugaga hari ayo mucyumva?!!
Evode nimumuhe amahhoro, nonese Businge wifashe ku mudugudu cyangwa uriya mugore wifashe ku cyita rusange nibo twashima. Icyangombwa ni uko amasura yabo agaragara kandi nta giteye isoni mbaona. Nimuduhere umwana amahoro rero.
Comments are closed.