Digiqole ad

Ubu nta modoka yemerewe ‘guparika’ imbere yo kwa Rubangura

 Ubu nta modoka yemerewe ‘guparika’ imbere yo kwa Rubangura

Aha habaga huzuye imodoka nyinshi

Nyarugenge, 18 Weurwe 2015  – Imbere y’igorofa yo kwa Rubangura n’izindi nyubako ziyikurikiye rwagati mu mujyi wa Kigali hazwi cyane kuba hahoraga imodoka nyinshi zihahagaze. Umujyi wa Kigali wamaze kuhashyira ibyapa bibuza kuhahagarara ndetse Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda ryatangiye gufatira ibihano abahahagarara.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere imodoka zari zikihaparika nubwo bwose ibyapa byari byahashyizwe
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere imodoka zari zikihaparika nubwo bwose ibyapa byari byahashyizwe

Bamwe batangiye kubibona kuva kuri uyu wa 16 Werurwe, byagiye kugera nimugoroba nta modoka ziri kuhaparika n’ibikoze ibyihanangirizwa gusa.

Kuva kuri uyu wa 17 Werurwe mu gitondo imodoka zahahagararaga zashoboraga guhanirwa ikosa ryo guhagarara ahatemewe.

Abakorera muri iyi nzu no hafi yaho babwiye Umuseke ko iki cyemezo kibabangamiye kuko ngo batangiye kubona aho bahagarika imodoka zabo bibagoye.

Ndetse bamwe bakavuga ko ari icyemezo cyabituyeho batari bakimenyeshejwe mbere kandi kizabateza igihombo kuko hari abakiliya bazabura kuko batabona aho bahagarika imodoka zabo byoroshye.

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko kiriya cyemezo kiri muri gahunda yo korohereza gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ati “Ni ukongera imigendere mu mujyi, ibyo birareba umuhanda ntabwo bireba inzu. Abahaparikaga n’ubundi babaga baparitse mu muhanda.

Uriya muhanda ugiye gutangira kunyuzwamo amataxi atwara abantu ajya ahagenewe kujya hahagarara hakanahagurukira amataxi hitwa ‘bus terminal’ yo mu mujyi rwagati iherutse kuhuzura.

Iyi ni ‘Bus Terminal’ yuzuye munsi y’ahari inyubako ndende y’abashinwa ikoreramo ikitwa T2000.

Ndayisaba avuga ko imodoka rusange zitwara abagenzi ari zo zihabwa ‘priorite’ ibi ngo ni nako byagenze muri Quartier Commercial aho igice kimwe cy’umuhanda imodoka z’abantu ku giti cyabo zabujijwe kujya zihahagarara kugira ngo imodoka rusange zihanyure nta nkomyi.

Ku bacuruzi bavuga ko uyu mwanzuro uzabateza igihombo, Umuyboozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ahubwo kuba hariya hagiye amahirwe yo kunyura imodoka zitwara abantu benshi ari bwo bahongereye abakiliya bifuzaga kuhagera.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda we avuga ko abantu bakwiye kongera kwitwararika amategeko y’umuhanda atangwa n’ibyapa.

Avuga ko ahantu aho ariho hose icyapa kiri, atari ngombwa n’aho kwa Rubangura, umushoferi akwiye kwitwararika no kubahiriza icyo cyapa kugira ngo atagwa mu cyaha cyangwa akaba yateza impanuka.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abantu bakorera muri iriya nyubako n’ahahegereye bamenyeshejwe iby’iki cyemezo mu mezi ane ashize.

Mu gitondo imodoka zabujijwe kuhaparika
Mu gitondo imodoka zabujijwe kuhaparika
Aha habaga huzuye imodoka nyinshi
Aha habaga huzuye imodoka nyinshi
Nijoro bari bakihaparika
Nijoro bari bakihaparika
Mu gitondo byahindutse
Mu gitondo byahindutse

Photos/JP Nkundineza/UM– USEKE

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ahwiii nibura kakavuyo karagabanuka!! umuntu ntiyar’akibona aho anyura

  • Uwo Ndayisaba yigiye he urbanisme?

  • Kagabo ahubwo wowe wayigiye he ???

    Ibyo yakoze byari bikenewe ku nyungu z’abaturage.

  • Iki rwose kiri mu byemezo byiza bike umujyi wa Kigali wafashe kugeza ubu! Badukijije akajagari kabaga muri kariya gace. Ba boss mujye muparika munsi y’amazu manini parking nk’izo zimaze kuba nyinshi kandi ntizikoreshwa.

  • Public Transport niyo first priority in urban planning.Imodoka zababantu kugiti cyabo ntacyo zadufasha na kimwe. Bravo Ndayisaba Fidele Mayor wacu!!!!!!!!!!!!

  • muri macye iriya miryango yose igiye gufunga nicyo bivuze, nanga ko umugi wa kigali wivuguruza, buriya bafashe kiriya cyemezo badahubutse koko? nonese umwanzuro nuwuhe? iyo ubujije abantu guhagarara no guparika ahantu ugomba no kubashakira aho bajya guparika. ngewe birambangamiye

    • uhhm ariko rero ntakibazo kirimo ahubwo bagize neza ,umugi urimo gutera imbere hari hasigaye hari akajagari ikindi kandi parking zimaze kuba nyinshi prkw mutajyanayo imodoka zanyu zikaba zinafite umutekano ,KCT na T2000 harimo parking , bagize neza ahubwo, public transport niyo ikenewe kurusha ,imodoka yumuntu umwe # ntaguhubuka guhari.

  • Mayor NDAYISABA icyo cyemezo ni sawa kabisa .urakoze ubwo wubashye public transports .urasobanutse !!!!!! komereza aho

  • NGE NISHIMIYE GAHUNDA Y’UMUJYI WA KGL YASHYIZEHO YO KUBUZA ABANTU BOSE GUPARIKA KWA RUBANGURA AHUBWO POLICE YNAYO IKORE AKAZI KAYO NTAWE IHOHOTEYE KUKO RIMWE NA RIMWE GAHUNDA NKIZI ZITUNGURANYE HARUBWO HABAHO ABABIRENGANIRAMO GUSA TWUBWIZANYIJE UKURI KWA RUBANGURA HABAGA AKAVUYO PE AHUBWO SE IZO MODOKA MAYOR YAVUZE ZIZATANGIRA GUCA IMBERE YO KWA RUBANGURA RYARI KOKO ? CYANGWA AMASO AZAHERE MU KIRERE ZIKABA NKA YAMABATI

  • MUMUJYI WA KIGALI HARI AHANTU HENSHI HO GUPARIKA WOWE URIVUGIRA IBYO KUKO USHOBORA KUBA UTAZI IJAMBO INYUNGU Z’ABATURAGE ICYO RISOBANUYE MAYOR N’UMUKOZI W’ABATURAGE WOWE URIVUGIRA TU AHUBWO NIBA UMUJYI WA KIGALIIBYO WAKOZE BIRI MUNYUNGU Z’ABATURAGE BRAVO MAYOR NDAYISABA KOMEREZA AHO MWE MUBA MURI IJISHO RIREBERERA ABATURAGE IBYIZA BIRI IMBERE

  • Ese ko nshimye bahabujije guparika, umujyi wa kigali wafashe izihe ngamba zo kiba zakemura ikibazo cya parking mu mujyi cyabaye ingorabahizi??

  • Mbega byiza weeee!!!!!
    Akajagari k’amamodoka n’amapikipiki yabaga aparitse hariya hantu rwose byari urukozasoni ku miterere y’Umujyi wacu uriho utera imbere.Banya Kigali, twemere dusirimuke mu gihagararo no mu myumvire! Parkings zimaze kuba nyinshi cyane zubatswe munsi y’amagorofa aherereye muri kariya gace.Nimuzigane muzimenyere kuko imijyi yose yihagazeho mu Burayi na Amerika niko bigenda.Hose himakazwa transport rusange itwara abantu benshi.Twe nk’abitwa ko bazi umujyi twibeshya ko umuntu agomba kugendera mu modoka kugera ku muryango w’aho agiye kwinjira.Cyane cyane hagamijwe kwerekana imodoka yawe!
    Bravo ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.Icyi cyemezo bamwe twaritwaragitegereje amaso ahera mu kirere.

  • Iki cyemezo ni kiza abantu nibayoboke za parking underground zirahari nyinshi urbanisme nikwo imeze nta mpamvu yo guaprika imbere yamazu yubucuruzi imodoka zijya aho zagenewe Bravo umugi wacu wa kigali!!

  • Fantastic decision !!!

  • @Nameless: Igihe cyarageze ahubwo cyaranarenze kugira ngo wumve ko utagomba buri gihe guparika imbere y’aho ugiye, ukorera, etc! Genda n’amaguru gatoya ni na byiza ku buzima bwawe! Nizere ko utari mu batekereza ko kugenda n’amaguru ari ibigenewe “abakene” kuko ibyo ahubwo byerekana imyumvire ikiri hasi cyane. Jye mfite imodoka yanjye ariko iki cyemezo ndagishyigikiye. Bravo Mayor Ndayisaba.

  • Nuko ahantu hose baba bashaka kumva ko kuhubaka amazu aribyo byingenzi,ariko ubundi hakabaye hariho ahantu hagenewe parking y’imodoka

    Naho kuvanga imodoka nabantu n’inyubako, rwose ntabwo biri kuri ‘standard’
    Mr. Ndayisaba yakoze akantu keza pee!!…Ahubwo nanone agomba gushaka ahantu y’ubaka Parking rusange, apana. kumva ko buri modoka igomba guparka muri T2000 cyangwa se nahandi, Ubundi

    • Yaaaaa……. kuki byari byaratinze? Iki nicyemezo kidushimishije cyane.
      Bravo

  • Ibi bintu ni byiza.
    Gusa nanone hakagombye kubaho uburyo umugi wa Kigali ushishikariza abuba amazu maremare gushyiraho na parking kugira ngo abaza muri ayo mazu (baaba baje guhaha cg gukoreramo) babe babona aho bashyira/baparika amamodoka yabo.

    Ariko byo umugi wa Kigali mwatekereje neza kabisa!!

  • Abashyigikiye kiriya cyemezo bose ni abatagira imodoka.
    Birumvikana

Comments are closed.

en_USEnglish