Ubu amazina yabo ari ku ‘gilet’ nk’uburyo bwo kwigengesera
Abari kwitegereza ku mwambaro w’abapolisi bo ku muhanda babonye ko ku kambaro kabo ka ‘gilet’ ubu hariho amazina yabo. Ni ikintu gishya kigamije kwigengeseera mu kazi nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda.
CIP Emmanuel Kabanda yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko kuba ubu abaplisi ku mihanda bagaragara kuri ‘gilet’ hariho amazina yabo ari ukugira ngo byorohe kumenya umupolisi uri ahantu runaka mu gihe aguhaye serivisi mbi cyangwa akoze akazi ke neza.
Ati “Urebye nta kidasanzwe kirimo, ariko ni ukugira ngo umupolisi uri mu kazi amenyekane, ni uburyo bushobora gutuma umuntu yigengesera, mu gihe azi ko amazina ye aboneka ku mwambaro we.
nta kidasanzwe n’ubundi uwabaga yahohotewe twamumenyeraga kuri poste (ahantu) runaka, gusa uwabasha no kwitegereza azajya amenya n’izina ry’umupolisi.”
Kugabanya Impanuka ni uguhindura imyumvire
CIP Emmanuel Kabanda yavuze mu kurwanya impanuka bakomeje ibikorwa (operations) bisanzwe.
Nubwo ngo hari abashobora kwibwira ko kugabanya impanuka bizashoboka ari uko Polisi ifite abakozi benshi ku muhanda ibi atari ko bimeze.
Ati “gushyira abapolisi benshi ku muhanda siwo muti urambye, umuti ni ukongera ibikoresho bigabanya impanuka no uguhindura imyumvire y’abantu, kuko ntabwo wagira umupolisi ku muhanda kuri buri 100m”
CIP Kabanda yongeye kwibutsa ko impanuka ziri gutwara ubuzima bw’abantu ziraterwa no ‘kudepasa’ (guca ku yindi modoka muri mu kerekezo kimwe) nabi, umuvuduko urengeje, imyitwarire mibi y’abashoferi, kugenda bavugira kuri telephone.
Aha ngo niyo mpamvu basaba abatwara ibinyabiziga kugerageza guhindura imyumvire, kubahiriza no kwitwararika amategeko y’umuhanda kugira ngo bagire uruhare rukomeye mu kugabanya impanuka.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
13 Comments
nyamara impanuka ziterwa n’abagenzi
Kudepasa byo nicyintu nemera yuko cyidukururira impanuka nyinshi cyane burya nimihanda yacu arimito mubugari..kko harinki gihe ikamyo iba iri nko mukorosi byongeye kumuhanda uterera iyo nkizi modoka nto ndeste nizitwaye abajyenzi zirinyuma icyi bazo cyiza cyigira kiti uyu munyagwa ndamucaho nte kwajyiye kundaza mumuhanda umu shoferi akibajyirwa yuko we nabo atwaye adacunze neza ahubwo ya kwisanga yaraye munda yiSi ngayo nguko gsa ducyeneye yuko na bashoferi batwara abajyenzi mumihanda yakure mwajya mubambika ama jilet ariho amazina yabo kujyirango umujyenzi natwarwa nabi ahite abi menyesha Police kko bimaze kugaragara yuko hari nabajyenzi bafunze mumitwe mukujyira uruhare rwu mushoferi kujyenda yihuta nkutaziko umuhanda awusangiye nibindi binyabiziga.
Wowe wiyise Kuko,
Wanditse mu kinyarwanda kibi kidasobanutse reka ngukosorere ibyo wanditse mbishyira mu kinyarwanda kizima abandi bashobore kubisoma:
“Gutambuka ku yindi modoka byo ni ikintu nemera ko kidukururira impanuka nyinshi cyane, kubera ko burya imihanda yacu ari mito mu bugari. Hari nk’igihe ikamyo iba iri nko mu ikorosi byongeye ku muhanda uterera, iyo rero nk’izi modoka ntoya ndeste n’izitwaye abagenzi ziyiri inyuma, iki kibazo kiza kuko umushoferi w’imodoka iri inuma y’icyo gikamyo yibaza ati iki kinyagwa cy’igikamyo ndagicaho nte, ko kigiye kundaza mu muhanda. Umushoferi akibagirwa ko we n’abo atwaye adacunze neza ahubwo ya kwisanga yaraye munda y’isi. Ngayo nguko, gusa dukeneye ko n’abashoferi batwara abagenzi mu mihanda ya kure mwajya mubambika ama jilet ariho amazina yabo kugirango mu gihe batwaye nabi, umugenzi abe yahita abi menyesha Police. Bimaze kugaragara ko hari n’abagenzi bafunze mu mitwe bakaba bagira uruhare mu gutuma umushoferi agenda yihuta nkaho atazi ko umuhanda awusangiye n’ibindi binyabiziga.”
Mu rwego rwo gutanga service nziza bemerere abatwaye imodoka bajye banabafata amajwi na video bakoresheje smartphone maze murebe ko service itazatangwa neza.
Turashimira Police y’uRwanda uburyo ikomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no guhashya ibyaha kandi ikanatanga serivisi zinoze…….
Nimukomeze mwese imihigo ntwari zacu!!!!!
Mu muryango habamo abanyamuco n’abandi babi. Mu gipolisi tuziko harimo ibigoryi n’abazima. Iyaba ibyo bigoryi babikuragamo cga bigahanwa kugirango abadafitiye icyizere isura mbi ya polisi cga inzego z’ubuyobozi budahana cga kwirengagiza kudahana abari mu nzego runaka, ntibakumve ko leta zose ari zimwe. Mubapolisi harimo ibice bishinzwe kwica abantu cyane urubyiruko barwita inzererezi. Ibintu bibi cyane. Abacikacumu bo babamariye kw’icumu, banabica urubozo kurw’abandi bazize muri genocide 1994. Ibi n’ibiki Karo (karoli). Ntabyera ngo de.
Igisubizo kirambye mu kugabanya cyane impanuka nu kwiyambaza systeme ya CAMERA ku mihanda (izo zo zinjiriza cash nu turere zishinze mo kuko nitwo twakira ayo amande) ,hamwe na disque ibika umuvuduko ,n’igihe umushoferi yagiye akoresha.
Around the world kugeza ubu niyo solution yabonetse irimo gukoreshwa….
I agree 100 per cent, new measures have to be implemented, we’ve lost far too many people in these stupid accidents to actually rely on “operations zisanzwe”. i am sure the police is capable of seeing trends in these accidents(involving Public Transport) and deal with it, otherwise we’ll be just talking of “Police isanzwe”. #NotImpressed
Abashoferi mu ngando nicyo gisubizo kuko ababonye uruhushya rwo gutwara imodoka kera hari byinshi batize, kuba utwaye abantu barenze 3, ni undi mutwaro baba bakwiye kwiyumvisha. CAMERA ku muhanda nkuko mwene wacu yabivuze polisi yari kwiriye kubwibazaho. Abagenzi ntibakwiye guceceka batwawe nabi kandi polisi yarashizeho nr yubuntu
BWIRENDE
Uretse kuvangirwa ..,ibintu uvuze wabihagarara ho ???
Ubwo ufite ibimenyetso ???
Wibukayuko gukwiza ibihuha udafitiye gihamya ndetse bitanabaye bihanirwa…
Ubu muri wowe ibyuvuze urumva uhamanya nabyo cg ni kindi kibazo kigiteye kwivugira ibi ???
Ubu hari uwishwe mwizo jyeri uvuzeho atakoze ibindi byaha yihariye ubwe bidafite isano nizo jyeri uvuze !!!!
Kuganira su kuvuga ibihuha ni binyoma.
Munyarwanda,
Wowe ubwo nawe ukorana nabo bicanyi niyo mpamvu uvuze utyo, Ubwose Rweru usibye kwirengagiza uyobewe ibyayo, Dr Gasakure? Rwigara? Abo babeshya ngo birutse bararaswa kandi bambaye amapingu? Ubu basigaye bakujyana bakakwica ukaburirwa irengero bakabeshya ngo wagiye muri FDRL, njye nzi abatipe 5 byabayeho bazira ngo babaketseho ko badashaka ko Kagame azahindura constitution. Komeza wowe wicinyire inkoro n ubwo busutwa bwawe kubera hari icyo wikeka ugakoma amashyi menshi ngo batakugarukaho cyangwa ukkaba uri umugererwa wabo nyine.
turashima Police y”Urwanda uko gutekereza abanyarwanda igamije kubakorera ibyiza gusa amazina yabo arasobanutse kandi akarengane kazagabanuka mumuhana reka nisabire police yacu kuzajya ikurikirana abantu bamwe bandika kunkuru rimwe na rimwe bagatandukira bakandika ibintu badafitiye gihamya police Oyeeeee
Rutikanga
Nubwo wantuka ibirenze sijya nsubiza ibitutsi.
Nsobanura imyimerere yajye uwumva akumva uwo tutavuze rumwe nkamwubahira ubumuntu bwe ni myumvire ye nkayakira ntyo.
Niko se reka nkwibutse ko nta wujyenera ndikorera ndu mwibatsi ntaho mpurira na politique ncuruza amazu nkubakisha imihanda ,ibiraro,farm,… Byumvikane ko ntawe nkomera amashyi !!!!
Nonese uretse rwaserera waba nibuze uziranye na Nyakwigendera Mze Rwigara nibuze nibwo wabasha kumenya ni bibazo yagize nu rupfu rwe, jye numwe mu ncuti nari mfite mureke kumukurikiza rwaserera zanyu umusaza yiruhukire yari umugabo.
Niko se abo batype 5 ku mugani wawe urumva bahambaye bingana iki mwiki gihugu kuburyo aribo bashinjwe ibyo koko !!!!
Abatype bawe wumva bari buzabuze impala gucuranga koko ???
Aho uribeshye kurikirana neza ucukumbure umenye ibyabo neza naho imvugo ubivuze mo mpise nyitesha agaciro kubwo kuyisobanura macuri.
Erega tunumvikane…, uzakosa akabizira nta gishya kizaba kibaye nta ni gikuba kizaba gicitse.
Hose kw’isi kugirango ugire umutekano urawurinda byaba ngombwa uwubangamiye akabisa abandi bagatekana.
Uretse ubujiji cg kwibagirwa…, abababeshya ibitangaza bakiri ino mu gihugu bakomeye ko batabakoreye ibyo bitangaza raaaa ???
Uzabatondeke bose uko bari hanze mu buhungiro uzasanga bari ba kaganga aha imyanya 7 ya mbere ikomeye nibo bari bayirimo …,ibyo batakoze icyo gihe nemeza ko ntabyo bashobote ntanibyo bazashobora.
Uzi ubwejye yakira ibyo asamye mbere !!!!
Tegereza uzabwira.
Comments are closed.