Ubu, abamugaye nabo bazasiganwa muri ‘Kigali Peace Mathon’
Ku mugoroba wo kuri uyu gatatu hatangajwe ku mugaragaro amatariki isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ‘Kigali Peace Mathon’ rizabera, mu byiciro birigize igishya ni uko n’abamugaye bazasiganwa ibilometero birindwi.
Ubusanzwe Marathon mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro ikubiyemo ikiciro cy’abasiganwa ibilometero 42 (Full Marathon), igice cya marathon cy’ibilometero 21.
Abasiganwa bishimisha (run for fun) bazasiganwa ibilometero birindwi (7km) aho kuba bitanu (5km) nk’ukjo bisanzwe, mu gihe agashya ari uko abamugaye bagendera mu tugare nabo bazasiganwa ibi bilometero birindwi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, RAF, Munyandamutsa Jean Paul yatangaje ko bakoze ibi bafite intego yo kwifatanya n’abamugariye ku rugamba.
“Twongeyemo iki kiciro kugira ngo twifatanye n’abamugaye, cyane abaharanira amahoro mu gihugu cyacu, bakamugarira ku rugamba. Cyane ko guharanira amahoro ari nayo ntego nyamukuru y’iri siganwa ryacu.” – Munyandamutsa JP perezida wa RAF
MTN Rwanda niyo muterankunga mukuru wa ‘Kigali Peace Marathon’ ikazatanga mo miliyoni 69,758,000 Rfw.
Iyi nkunga ya MTN niyo izavamo ibihembo byo guhemba abakinnyi, uzaba uwa mbere muri Marato azahabwa miliyoni ebyiri (2 000 000 Rfw), mu gihe mu mwaka washize hatangwaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatnu (150 000 Rfw).
Iyi marathon, izaba tariki 22 Gicurasi 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW