Digiqole ad

U Rwanda Vs Uganda mu mukino uzahuza ibihangange byo muri 2004

Abawunyujijeho mu mupira w’amaguru w’u Rwanda na Uganda bigiye guhurira mu mukino wa gicuti ugamije guha icyubahiro no kwibuka Jean Marie Ntagwabira, wari umutoza wungirije w’Amavubi muri 2004.

Mu bari kuri iyi foto nka Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Ntaganda Elias, Eric Nshimiyimana, Nkuzingoma Ramadhan, Nshimiyimana Canisius bari muri CAN 2004 barongera kugaragara batera umupira na Uganda
Mu bari kuri iyi foto nka Karekezi Olivier(11), Katauti Hamadi Ndikumana (3) Said Abedi Makasi(14),  , Eric Nshimiyimana(16), Nkuzingoma Ramadhan(18), Nshimiyimana Canisius(7) bari muri CAN 2004 barongera kugaragara batera umupira na Uganda

Ijoro rya tariki 6 Nyakanga 2003, ntizibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko nibwo Amavubi y’u Rwanda yatsinze Uganda Cranes 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2004, cyabereye muri Tunisia.

Igitego cya Jimmy Gatete cyafashije u Rwanda gutsindira  Uganda i Kampala, mu mukino wagaragaye mo imvururu nyinshi.

Nyuma y’uyu mukino Perezida Kagame yagiye kwakira abasore b’Amavubi ku kibuga cy’indege, kuko bari biyongere amahirwe yo kujya muri CAN 2004.

Bamwe mu bakinnyi bakinnyemuri uyu mukino, n’ibindi bihangange mu mateka ya ruhago y’u Rwanda na Uganda, bagiye kongera guhurira mu kubuga mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuwa kane tariki 30 Kamena 2016.

Bafite intego yo kwibutsa abanyarwanda ibihe byabo, gusabana hagati yabo, no kwibuka umutoza Jean Marie Ntagwabira wari umutoza wungirije w’Amavubi muri iyo myaka ya 2003-04.

Uyu mukino uzaba kuwa kane tariki 30 Kamena 2016, saa kumi, kuri stade Amahoro.

Ibihangange by’u Rwanda bizagaragara muri uyu mukino:

Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Katauti Hamadi Ndikumana, Said Abedi Makasi, Ntaganda Elias, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi,Nkuzingoma Ramadhan, Uwimana Abdul, Bagumaho Hamisi, Didier Bizimana, Muhamud Mosi, Nshimiyimana Canisius, Kayiranga Jean Baptiste, Rutagengwa Charles (Runuya), Gatera Alphonse, Kadubiri Ashraf ndetse na Bokota Labama,

Iyi kipe izatozwa na Rudasingwa Longin na Kanyankore Yaounde Gilbert

Ibihangange bya Uganda bizagaragara muri uyu mukino:

Sam Kawalya, James Odoch, George Ssemwogere, Hassan Mubiru, Abubakar Tabula, Joseph Mutyaba,Kefa Kisala, David Obua, Andy Lule, Vincent Kayizi, Johnson Bagole, Philip Ssozi, Hakim Magumba, Obwiny Philip, Joseph Kabagambe, Willy Kyambadde, Fred Tamale, Wasswa Bossa, Dan Ntale and Katerega Muhamod.

Iyi kipe ishobora kuzatozwa na Sam Ssimbwa gusa we ntabwo aremeza ko azaza.

Roben NGABO
UM– USEKE 

5 Comments

  • “Rutagengwa Charles“ uyu se ni RUNUYA muvuze if so nazajya kuwureba tu !!!!!!!!!!!!!!

    • Yego Rutagengwa Charles ni Runuya. Uzajye kumureba azakina

  • Mbega byiza weeee!!! Nzaba mpari

  • Uyu mukino ni inyamibwa nishimiye kuzongera kubona Rudasingwa Longin SHERIFU kukibuga nubwo azaba atoza nomubona nzibuka jeu du corps yarushaga abandi bakinnyi mugihe cye

  • Ariko Gatete Jimmy yaroyeh mumbwire pe!! Nibasamara bazotsinda kimwe kdi nagomba batsinde 3-1 bravo

Comments are closed.

en_USEnglish