Digiqole ad

U Rwanda rwatomboye Libya mu guhatanira itike yerekeza muri CAN 2015

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatomboye kuzahura n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizaba mu mwaka wa 2015 (CAN 2015) kizabera muri Marroc.

Ikipe y'igihugu Amavubi.
Ikipe y’igihugu Amavubi.

Tombora yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mata 2014, niyo yerekanye inzira Amavubi azacamo mu guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’Afurika cy’umwaka wa 2015.

Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi uzabera mu gihugu cya Libiya hagati y’amatariki  ya 16,17,18 Gicurasi 2014.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri, hagati y’amatariki ya 30,31 Gicurasi-01 Kamena 2014.

Mu ijonjora rya kabiri, Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda na Libiya izahura n’ikipe izaba yatambutse gahati ya Namibie na Congo-Brazzaville, umukino ubanza ukazakinwa mu kwezi kwa Nyakanga, naho imikino yo kwishyura ikaba mu kwezi kwa Kanama.

Uko ikipe zatomboranye muri rusange:

Liberia-Lesotho, Kenya-Comores, Madagascar-Ouganda, Mauritanie-Guinée équatoriale, Namibie-Congo-Brazzaville, Burundi-Botswana, République Centrafricaine-Guinée-Bissau, Swaziland-Sierra Leone, Gambie-Seychelles, Sao Tomé-Bénin, Malawi-Tchad, Tanzanie-Zimbabwe, Mozambique-Soudan du Sud.

Jean Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uwo mutoza natangira akazi ke azifashishe aba basore.1. Ndayishimye Jean Luc (Bakame)2. Rusheshangoga Michel3. Sibomana Abuba4. Mugabo Alexis5. Emery Bayisenge6. Uwambajimana Leon7. Mugiraneza Jean Baptiste8. Mwiseneza Jamali9. Butera Andrew10. Ndahinduka Michel11. MBARAGA Jimmy

Comments are closed.

en_USEnglish