Digiqole ad

U Rwanda rwanenze Congo guhora irega muri UN

Mu nama y’akanama gashinzwe Umutekano mu muryango w’Abibumbye kuwa 30 Kanama, Amb. Ignace Gata Mativa uhagarariye Congo mu muryango w’Abibumbye yongeye guterura ashinja u Rwanda guhungabanya uburasirazuba bw’igihugu cye, Amb Richard Gasana uhagarariye u Rwanda ahawe ijambo avuga ko u Rwanda rurambiwe ibyo birego ashimangira ko u Rwanda nta nyungu na nto rufite mu guhungabanya umuturanyi Congo.

Abahagarariye ibihugu byombi muri UN ubwo bariho bavuga kuri uyu wa 30 Mutarama
Abahagarariye ibihugu byombi muri UN ubwo bariho bavuga kuri uyu wa 30 Mutarama

Amb. Ignace Gata Mativa mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda rugomba kwirengera ingaruka zo guhungabanya Congo, ndetse anavuga ko aricyo kimwe na Uganda.

Yongeye kugaruka kuri za raporo z’impuguke ngo zemeza ako kaga u Rwanda rushyira muri Congo, ndetse asaba ubuyobozi bwa UN ko u Rwanda rugomba guhanwa bikomeye.

Ashimangira ko ibyo bihano ku Rwanda bizatuma akarere kagira amahoro. Anogeraho ko u Rwanda ngo rugomba kubuzwa gukoresha amabuye y’agaciro ya Congo rukanafatirwa ’embargo’ ku ntwaro.

Uyu mugabo yatangaje cyane ko Jenoside yabaye mu Rwanda ikozwe n’abanyarwanda Congo ntaho ihuriye nayo na gato, yongeye gushinja cyane ko ahubwo u Rwanda ko rwo rwivanze mubya Congo rugafasha M23.

Asoza yashimiye Ban Ki-moon uruhare rwe mu kurangiza ikibazo cya M23, ashimira Mary Robinson intumwa ya Ban Ki-moon, ashimira cyane Martin Kobler (uyoboye Mission y’ingabo za UN muri Congo) n’ingabo za MONUSCO,  aba ngo nibo bagize uruhare rukomeye cyane mu kurangiza ikibazo cya M23.

Nyuma y’ijambo rye, Amb Gasana Richard yasabye ijambo ngo agire icyo avuga kubyo ambasaderi mugenzi we Ignace Gata Mativa yari amaze kuvuga.

Amb. Gasana yatangiye yibutsa mugenzi we Gata Mativa ko ibibazo bya Congo babimaranye imyaka irenge 50 nk’uko ngo bariho babigaruka mu nama nk’iyi ubushize (kuwa gatatu). Bityo ko ibibazo bya Congo bidaterwa n’u Rwanda nkuko Gata Mativa abivuga.

Amb. Gasana yavuze ko nubwo adahagarariye Uganda, ariko atumva ukuntu Congo idashimira uruhare rwa Perezida Museveni n’umuryango wa ICGLR yari ayoboye mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Ngarutse ku Rwanda uri gutera amagambo uko ushatse, ndibutsa ko u Rwanda nta nyungu n’imwe rufite mu guhungabanya umutekano w’umuturanyi.

Kuri M23, u Rwanda ubu rufite abasirikare 600 bahoze muri M23, kuva umwaka ushize hano (Mu kanama k’Umutekano) mpora nsaba ko hagira uza akabatwara. Nta n’umwe uragira ubushake, n’ubwo kubivugaho.

Niba HCR itabashije gukora akazi kayo si twe tuzagakora.

Mwasabye (Congo) ko tuboherereza abo bantu. Ntabwo twabikoze kuko n’abandi bari muri M23 mwashyikiriye bararashwe baricwa. Hari inzira zizwi bigomba gucamo ngo boherezwe cyangwa baburanishwe ariko ntawushaka kuzikora.”

Akomeza avuga ko u Rwanda na Congo bisangiye ubuvandimwe ndetse hari byinshi byiza byagiye bihuriraho, bityo u Rwanda rudahari ngo rubisenye. Asaba Congo kudahora buri gihe irira itanga ibirego ngo umuturanyi ari kuyisenya.

Ati “Hano si naho hantu hakwiye ho kuza gutera amabuye ku Rwanda, nimuze tujye iwacu twicare ku meza tuganire ubufatanye ku bibazo byacu ubwacu, tureke guhora turegana. Ntibikwiye kandi birarambiranye.”

Amb. Gasana yavuze ko Congo idakwiye guhora icungira kuri za raporo zisohorwa n’abitwa impuguke, ko muri izo raporo asingiza (Amb Gata Mativa) zishinja u Rwanda ari nazo raporo zivuga ku mikoranire y’ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba za FDLR.

Ati “Nibyo Genocide yabaye mu Rwanda yakozwe n’abanyarwanda, ariko bamwe mu bayikoze ubu bari iwanyu (Muri Congo) bategura ibikorwa byo guhungabanya umutekano iwacu. Ariko ni abavandimwe bacu, turabemera, n’iyo batashye barakirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ariko nibatabikora hari izindi ngamba zizafatwa. Ndasaba rero ko ubu biba inshuro ya nyuma twicara hano (I New York) ngo duterane amabuye nk’aho nta handi twakwicara ngo dukemure ibibazo byacu ubwacu.”

Mu gihe bombi bavugaga Akana k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano kari gatuje
Mu gihe bombi bavugaga Akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kari gatuje

Ambasaderi Gasana amaze kuvuga, Ambasaderi Mativa yongeye nawe asaba ijambo ngo agire icyo arenzaho,maze arinigura.

Ati “Ndabibutsa ko Congo ari igihugu kigenga, uhagarariye u Rwanda, n’ubwo ubu ruri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi, nta burenganzira afite bwo kubuza Congo kuza kubaza ikibazo cyarwo muri uru rwego mpuzamahanga.”

Avuga ko u Rwanda niba ruhakana ibyo inzobere zashyizweho na UN zivuga rugomba kureba izo nzobere rutagomba kubuza Congo kuvuga ibyo izo nzobere zivuga.

Uyu mugabo yageze aho agaragaza uburakari ndetse avuga ko ngo u Rwanda rugomba kureka “kwirata kwarwo”.

Arenzaho ati “Ambasaderi Gasana yavuze ko bifuza ko twakwicara tukaganira… Nibyo turashaka kuganira… Ariko tukaganira n’abantu batari indyarya, abantu bavuga neza icyo bashaka, bemera ibintu babyemeye.”

N’umujinya n’ibimenyetso by’amaboko, yavuze ko Congo ari igihugu kigenga, ngo kitaje kwiga amasomo ya Ambasaderi Gasana (amutunga intoki), ngo “agomba kubaha igihugu cyabo, akareka kwirata“, ngo ntagomba kubabuza kubaza ikibazo cyabo aho bumva gikwiye kubarizwa kugirango amahoro agaruke iwabo.

Ku mashusho, Ambasaderi Gasana yagaragaye aseka atangajwe n’amagambo y’uburakari ya mugenzi we Gata Mativa.

Kuri FDLR uyu mugabo (Mativa) yasabye ko ngo bafashwa n’inzobere, zigakora anketi (enquete), ngo zikemeza imbaraga Congo yashyize mu kurwanya FDLR.

Yemeza ko ahubwo FARDC (ingabo za Congo) ngo zahaye abarwanyi ba FDLR ingabo za MONUSCO ngo boherezwe mu Rwanda.

Asoza, yagize ati “ Gasana uvuga ko u Rwanda rushaka gufasha Congo ari kuturangaza, ahubwo Congo niyo iri gufasha u Rwanda, nawe ubwawe (Amb Gasana) uri umusaruro wa Congo urabizi.

Congo irashaka amahoro. Murakoze bwana Perezida.

Kuri aya magambo, Amb Gasana yariho ahakana mu bimenyetso ndetse anatangaye aseka ibyariho bivugwa na mugenzi we Amb Mativa.

Ambasaderi Gasana yasabye ijambo nawe ngo agire icyo yongeraho, ariko uwari uyoboye iyi nama (uhagarariye igihugu cya Jordanie) avuga ko igihe cyo gusoza cyageze, ndetse ko ariyo nama ya nyuma y’akanama gashinzwe umutekano muri uku kwezi kwa Mutarama.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ambassador wacu ihangane wahuye na wa mwana uteta amena ifu nta kundi.

    Gusa Congo bafite byinshi mu mitwe yabo

  • hahahahhh aba congaman we iyo ibibazo bibarenze batangira gushinja ibihugu baturanye kugira ngwabaturage babo batabasarana, ndumva bakwiga gukora bakareka kuvuga kuko biranga imbura mukoro

  • ni ishyano pe ubu burakari bw’uyu mugabo nta shingiro bufite kuganira nibyiza cyane kuko ukuri gushirira mu biganiro

  • Ndumva ari danger too! Aba ba DRC bafite uburwayi!

  • ibibazo by’umuntu n’ibye kugiti cye ntabwo ari ibyisi yose,congo niyo ifite ikibazo niba batabyemera ntakibazo,igihe kizabibamenyesha.naho u Rwanda rwacu,tuzakomeza dutere imbere ntacyo bazadutwara!

  • hahahaa, ariko hari ibintu biba bisekeje koko, baca umugani ngo ubugabo si ubutumbi, koko uwabona ukuntu kongo ingana n’imitungi yikoreye, ugasanga irega agahugu nka rwanda, katagira ayo mabuye, kanyuze muri genocide abantu bifitiye ibibazo bitandukanye basigiwe na genocide , koko nihangane nibibazo byayo imaranye imyaka isaga 50, iduhe amahoro rwose, reba ukuntu birirwa bahohotera abanyarwanda, ariko twe tukaba tubanye neza n’abanyecongo batuye mu rwanda kuko tuzi uburenganzira bw’ikiremwamuntu , ukwishyira ukizana bw’umuntu.

  • kera hari abantu bitwaga ibifura. uziko yari bunarwane?????????????????????

  • Congo we inzira iracyari ndende ibaze umuyobozi wo mu rwego nka ruriya ngo aravugira Congo n’umujinya nkuwumusinzi azikanira cyane yinere. Abahanga bamurebye mumutwe.

  • ahubwo ubutaha ni igipfunsi!!!!dore aho nibereye ;wumve nkome mugani wa wa musanwgabutaka!!

  • uyu ambassaderi wa kongo ameze nk’umwana iyo batarangiza inama vuba yaragiye kurira pe!!!

  • abacongomani bananiwe kurangiza ibibazo byabo, banga nuko tubiganira nk’abantu bakuru none bari kwirirwa bajya gutera imbabazi muri UN.

  • Niba muzi ukuntu umwana muto aregera umubyeyi mugenziwe???, nguwo umuturanyi uko aregera UN.
    Ni igitangaza peee!!!!!!!!!!!!

  • ndibaza congoifite ibibazo byihariyepe kuko ibibazo byayontahobihuriye n/ urda. cyakora ndabona congo izakubitwa akanyafu nikomeza kwenderanya ku rwanda bibaye igihe kinini bashaka impamvuzidafatika ku rda kandi rukabareka . none bimaze gufata indi ntera birengagijeko bacumbikiye FDLR yasize ikoze amabi murwanda. inama nabaha nuko bakwicara bagakemura ibibazobyabo batitwaje urda. kandi bihutire kurangiza ik?cya FDLR.

  • Byari kuba byiza iyo mushyiraho message “audio-video” abantu bakumva neza amagambo abo ba Ambasaderi bombi bateranye (basubirikanyije)muri iyo nama (mu rurimi rw’igifaransa) mu gihe abandi bahagarariye ibihugu byabo muri Conseil de Securité barimo babumvira bumiwe.

    Sinzi niba uyu munyamakuru washyize iyi nkuru kuri website ya umuseke.com, yumvise neza ayo magambo yavugwaga n’abo bagabo mu gifaransa.

    Hari aho ugera, ukibaza niba imvugo y’aba “diplomates” bombi hari aho yageza ibihugu byabo byombi (u Rwanda na Congo). Biratangaje! kandi birababaje.

    Ari njyewe ubayobora, nabahamagaza bombi bakicara mu rugo cyangwa bakajya guhinga, nkoherezayo abandi babikwiriye,bszi akazi kabo, “je veux dire de vrais diplomates” kandi bazi neza “les usages diplomatiques”.

    • Ariko se ubwo uvuze iki! Amb. Gasana yajyaga kuvuga ibindi bihe nyuma yo kumva ‘amateshwa’ ya mugenzi we Amb.Mativa!Byongeya kandi: Congo n’inshuti kandi abayituye n’abavandimwe. Ndemerenya na Amb. Gasana: Ibibazo byacu nitwe ubwacu dukwiye kubicoca-iwacu!

      • None se niba wabikurikiye buriya Amb.Gasana nubwo nawe yirwanagaho nk’umuntu wari watatswe we wabonye hari diplomatie yasubizanyije biriya bintu iyaba ari Louise Mushikiwabo ngo urebe uko ashira diplomatie hasi kandi ntihagire urakara bikarangira bitabaye ibyagishumba.Genda Min.Louise warasomye!!!!

    • Wabireba kukinyamakuru ikazeiwacu.com ,kobitaribyoroshye ra!!!!

  • Niba Congo ikomeje kurega u Rwanda, ubwo ni kwiregura. Hari ikibazo kirimo se niba ibirego byabo ari ibinyoma?

  • Aka ni akumiro mba ndoga Nkubitoyimanzi!
    Ubu se uyu ni diplomat ki? Umuntu ugeze n’aho acyurira Ambassador Gasana ko yigeze guhungira muri Congo / Zaire!Ubu se ararega muri UN ngo bigende bite cyangwa ni uko atayizi? Ngo Congo ni igihugu kinini, kigenga, etc. Hahahaaaaa!!!

  • message audio:

    UN Conseil de sécurité : Rwanda

  • abanyekongo igihe batazicara ngo bashakishe umuti w’ibibazo byabo bazahora barira

  • Bavandimwe nshuti zurwanda.Munfashe nshimire umuntu wiyise Bebe ntabwo ali Bebe ahubwo ni Muzehe Cyagwa mukecuru.kuko ntapfa kwandika gusa.Atanga commantaire yikiganiro yakulikiye,namwe nibyo mbifulije kuko kubaka sukwishongora.

  • Umuseke.ndagukunda kuko utugezaho amakuru . uyu mu nyamakuru wanditse iyinkuru ayisubiremo ayunvilize neza hanyuma yikosore cyagwa asubire mu muhugurwa.

  • kongo ifite ibibazo imaranye imyaka za mirongo, mbere ndetse muri bamwe bayobozi b’u rwanda bari bataranavuka, ikindi kandi aba bazungu tuba turegera ahanini nibo baduteza iyi miryani, twakarebya nk’abaturanyi ikiduhuza aho kureba ikidutanya, ubu muri congo hamaze iminsi hari ihohoterwa ry’abavuga ikinyarwnda(abanyarwanda) bari muri congo, u rwanda rwaracecetse, ubuse natwe duhohotera abanyecongo bari mu rwanda n’ubugwari ntitwabikora. turi abaturanyi turi abavandimwe, kuki dushwana?

  • kongo byarayirangiranye ahubwo, ituvane mu kanwa kayo ntaho duhuriye n’ibibazo bafite

  • gucecekeshwa biba mu rwanda gasana yibwiye ko ari ikigali agirango ntibamubwira se.

    • Wazagiye aho badacecekeshwa se mu Rwanda ukaduha amahoro nawe ukayagira?

    • Ubundi se ubwiwe niki ko ari mu Rwanda haruyobewe ko abanyarwanda babumbura umunwa aruko bagiye kurya

      • Wowe se simbona uwufungura uvuga ubusa!
        Nibe nabawufungura bagiye kwirira

  • ariko kucyi Gasana atamushyizemo urushyi kuki yiriza wmugani we umwana murizi kandi ntakurwa urutozi iyo rumufashe bagirango nibyabindi yamenyereye kwiriza

Comments are closed.

en_USEnglish