Digiqole ad

U Rwanda rwamaganye ubushotoranyi bwa Congo ku bisasu byaguye mu Rwanda

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda  Brig Gen Joseph Nzabamwita yemeje neza ko ibisasu bibiri byaguye none mu midugudu ya Kageshi na Gasiza mu murenge wa Busasamana saa cyane z’amanywa ari ubushotoranyi buvuye mu DR Congo.

Brig. Gen.Joseph Nzabamwita Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda
Brig. Gen.Joseph Nzabamwita Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda

Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yemeje ko ibi bisasu byaturutse mu duce twa Congo tugenzurwa n’ingabo Leta za FARDC na MONUSCO.

Mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda kuri uyu wa mbere nimugoroba, rivuga ko ziriya bombe zaguye mu Rwanda ari ibikorwa by’ubushotoranyi.

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARD ubu irakomeje kuva ku cyumweru tariki 14 Nyakanga.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yemeje ko bafite amakuru ko hari ubufatanye bw’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba FDLR (barwanya Leta y’u Rwanda) mu mirwano iri kubera muri Congo.

Nta muntu wakomerekeye cyangwa ngo ahitwanwe n’ibisasu byatewe mu Rwanda nkuko byemejwe na Brig Gen Nzabamwita wanasabye abaturage gukomeza imirimo yabo nk’ibisanzwe.

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Lambert Mende we yumvikanye kuri Radio BBC yongera kwikoma u Rwanda avuga ko ruri gufasha M23.

Uyu mugabo Mende yavuze ariko ko mu mirwano kugeza ubu bamaze (FARDC) gutakaza  abasirikare bagera ku 10, naho ko M23 yo bamaze kuyicamo abaranyi barenga120.

Ibi ariko uruhande rwa M23 rwabihakanye ruvuga ko Mende atari ku rugamba.

Update 16/07/2013  7.45 AM: Muri iki gitondo cyo kuwa mbere, imirwano yongeye kubura. Urusaku rw’amasasu ruri kumvikana i Rubavu ruturuka hakurya. Uruhande rwa M23 ruravuga ko ingabo za FARDC ziri kohereza amabombe mu duce twa Ndosho, Mugunga, Muja na Kanyarucinya.

M23 iremeza ko itigeze iva mu gace ako ariko kose yagenzuraga, ikavuga ko ingabo za FARDC ziri kwikinga hafi y’ibirindiro bya MONUSCO biri ahitwa Munigi kugirango nibahaterwa MONUSCO bibe ngombwa ko ijya mu mirwano.

Uruhande rw’ingabo za Leta ruvuga ko rumaze kwica abarwanyi barenga 120 ba M23.

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Ngye Ndabona aka aragasuzuguro Kamahanga, Kuko ndabizi ko FADRC itakinisha kuturasaho, ibi birimo Gukorwa na Munusco ifatanyije Ninterahamwe na Batanzaniya.!! Rero nimureke Turwanirire abana bacu nababyeyi nubusugire bwacu…Ibi kuko birenze agasuzuguro!!! Tanzania turayiyamye…

  • Ariko uriya mugabo ngo ni Mende ugira ururimi ruhoza u Rwanda ku nkeke M23 ko ari abanyekongo kuki buri gihe adutwerera kubafasha? bo bafatanyije na FDLR barimo guhungabanya umutekano w’u Rwanda amahanga areba none arasakuza avuga ubusa.

    Ntabwo intambara ariyo izarangiza ikibazo cya congo.Mende usakuza umenyeko bariya M23 mugabaho ibitero ari abanyagihugu banyu amahanga arabashuka ngo mwice bene wanyu nubwo mutanabishoboye gusa amaraso yabaturage Leta ya congo na FDLR mumena imbere y’Imana muzayabazwa,
    Gusa nk’abaturage b’u Rwanda turasaba ko mudakomeza guhungabanya umutekano wacu naho bikomeje ndizerako bitabagwa amahoro ndabwira M23 nti nta muntu urwanira ukuri utsindwa ntimutinye Tanzania kuko mwibuke mu Rwanda amahanga yahuruye aje kurasa inkotanyi ariko bose bayabangiye ingata icumu rirunamurwa n’abana b’abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo bakiza abantu bicwaga urwagashinyaguro mukomere rwose ntawubuza umwana kujya iwabo

  • Mende barakubesye ntabwo tuzarebera mufasha interahamwe zirwanya igihugu cyacu nibyo basize bakoze, ngo hanyuma muduhimbire gufasha M23 ibyo muribesya nibikomera Kinshasha tuzayifata mukanzaganya …ngoguhumbya…Urabona ukuntu mwigize ngo nuko mufite amabuye yagaciro yokugaburira abazungu..Barabanesya ntamuntu ukinira kumwana wumunyarwanda… nimukomeza murabibona

  • Mutaho: Vita Inaendeleya, Fardc
    Imekutana Vijana wako tayari. Sehemu
    ya Muningi Na Kanyarucinya. Adui
    Amashindwa. mapabano inaendeleya
    sehemu za Mutaho na karibu na
    Mulima wa Muja. Askari wa Tanzania
    wameingiya Kwenye Mustari wa mbele,
    lakini Morale yao iko cini sana, Nduru
    na Ngurumo za vijana
    zimewaogopesha. kama vile
    Niliwaambiya hapo mbele.
    Wametucokoza, Kwa sasa Tumeanza
    kujibu na makali, sisi Ni songa mbele
    hatudiyake nyuma, Bipande bishuke
    tutakimbiza adui. Musiogope kamwe.
    Morale iwe juu. Huyu kabila na jeshi
    bandia yake tutamuitikisha. sisi ni
    jeshi la Mungu, na mungu yuko
    upande wetu, hawezi kusaidiya Fardc,
    sababu ni wa mwizi na wabakaji. sisi
    ni watoto wa Mungu tunalinda raia na
    hatunynyase mutu. none mende aba yabuze ibyo avuga koko ubu fardc ubu barakubitwa birutse bari kwendereza u rwanda m23 ni abacongomani bari kurwanira uburenganzira bwabo

    • Mwapige kabisa hadi midomo imwagike, na waambieni WAKOME NA WAKOME KABISA KUIZOEA RWANDA, HAO WA TZ WASIFIKIRI RWANDA NI NCHI YA NDUI IDI AMINI, WAAMBIE WAANGALIE KWA MAKINI NA WASOME HISTORIA YETU, WASITUCHEZEE! WAKIJARIBU WATAKIONA CHA MTEMA KUNI!

  • Twe(Urwanda)nti duhubuka reka tubanze twereke amahanga ko batwendereje

  • mende adushakaho iki? nakurikiranwe kubinyoma bye

  • Niko mwajya muvugisha ukuri ,nyamara ntacyo byabatwara “uwiteka aba areba “.None se biriya bimodoka bya gisirikari byazamutse ejo mugitondo vers Mukamira,iyo mikino ….

  • Nje ndabona GOMA igomba gufatwa vuba na bwangu, naho ubundi interahamwe zirakomeza kurasa mu rwanda kuko bafite ababashyigikiye iruhande rwabo. Nyabuma m23 tabara.

  • Ariko bacunze umutekano w’igihugu cyabo bakareka kwitwaza u Rda mona kariya ari agasomborotso kabisa ngabo z’u Rda mu ryamire amajanja cyane kuko ubu birakomeye ntabwo intambara irimo kuza ibasatira mumenye ko Congo na FDLR bakomeje kudushotora muramenye mudahubuka mukabasubiza mureke gato tuzaba tureba nibakomeza kuturasira igihugu tuzabyereka amahanga maze nibamara kubona ubushotoranyi bose tuzahite tubatsa ho umuriro gusa mube maso cyane batazatwambukana intambara bakayizana iwacu .

  • hari igisimba papa yaga ambwira ngo cyitwa urumende ahahahah!!!!ngo iyo cyamokaga ngo cyabaga gikungura ngo aho hantu hagombaga gupfa umuntu , none na Mende nawe arakungurira bene wabo iyo yatangiye kuvuga tubatuzi neza ko FARDC baba bakwiye imishwaro .amaguru bayabangiye ingata!!!!urugamba barutsinzwe….

    • wow!!!ziriya katanyama zirikungurira tu!!

  • M23 Courage,witerwa ubwoba naziriya nterahamwe zifatanyije na Leta ya congo ndetse na Moniscou ,bariya ntacyo bashobora kugeraho gusa munge mwibuka guhuriza hamwe umugambi wanyu mubyo mukora byose .sawa mbifurije kuzagera kuntego yanyu muharanira.

  • M23 oyeeeeeeeee Mubashwanyuguze ndunvise Mukanya ngo 150 bamaze kuhasiga udutwe nimusatire Munusco bakabura uburyo..Goma numushaka muyice uruhande mufate Buvira na Kisanhani mugire vuba cyaneeee

  • DRC YAKEMUYE IBIBAZO BYAYO BIYIREBA BAKAREKA URWANDA!!,CONGO IRAHO ABAZUNGU BARAYIRYA AMABUYE YAGACIRO BAHUMIRIJE BARANGIZA BAKAYIJYA MUMATWI NAYO IKITERANYA NA BATURANYI.BATI KUBITA UWO WANGA BATI NDAKUBITA UWO DUSANGIRA.CONGO IREKE KWENDEREZA URWANDA.kandi mureke iki gitekerezo kigaragare kurubuga.

  • Amahanga adufitiye ishyari kubera iterambere dufite mu rwanda kandi baribeshya sibomana barababeshye kandi bazumirwa.

    • nahonahonaho mamamamama!

  • Erega nubundi ishyari na Kikwete yararigaragaje ariko umwuka w’ubugome bawuretsebakabana neza n’abaturanyi babo bakareka gusuzugura igihugu cyacu ngo nuko ari gitoya.Bihane be kwirata ngo biringiye Monusco.Uwiringiye umwana w’umuntu NAWE!!!ntacyo aba yiringiye ariko twe twiringiye Imana Yo Mwijuru.

  • ahaaaa FRDC na ba TZ ndumva batari kubyumva kimwe ariko turabasaba kuguma mugace kabo natwe bakatureka kuko ntagahunda dufitanye nabo cyangwa se nibadushaka bzandikire UN bayibwirako natwe badukeneye tuzaza nibyemeza.

  • Ok, reka turebe uko bizarangira! intambara yambere yagarukiye Kinshasa iyakabiri yagarukiye za Lubumbashi, iyagatatu yagarukiye Bukavu, iyakane ntiyarenze Goma iyiyo izagarukirahe? Sawa! reka tubitege amaso

Comments are closed.

en_USEnglish