u Rwanda rwahawe Miliyoni 37.6$ na ADF
Kuri uyu wa gatanu i Tunis muri Tunisia, ADF(African Development Found) yemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 37,6 z’amadorali, mu rwego rwo gufasha u Rwanda muri gahunda zo kurwanya ubukene, mu cyiciro cyayo cya 4, muri gahunda yitwa PRSSP (Poverty Reduction Strategy Support Programme) .
Iyi nkunga ya ADF ingana na 13,9% by’inkunga yose izakoresha muri iyi gahunda, harimo azatangwa na banki y’isi, Umuryango w’ubumwe bw’uburayi, ikigega cy’ubwongereza gishinzwe iterambere DFID nkuko tubikesha urubuga rwa ADF.
Impamvu nyamukuru y’iyi gahunda ni ugukomeza kubaka inzego zishinzwe gucunga imari, no gufasha inzego kugera ku bushobozi bwo gutegura no guteza imbere gahunda zo kuzahura ubukungu. By’umwihariko, iyi gahunda izibanda mu gushora imari mu bikorwa remezo, guteza imbere ibigendanye no kohereza ibintu mu mahanga no guteza imbere imishinga iciriritse mu rwego rwo kurwanya ubukene.
Abagenerwabikorwa ba mbere b’iyi gahunda ni abikorera, cyane cyane abo mu rwego ruciriritse, ibigo by’imari, ibigo bya Leta na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, ndetse biteganijwe ko iyo nkunga izanagera ku baturage. Biteganijwe ko amasezerano y’iyi nkunga azasinywa ku wa 18 Nyakanga 2011.
Muri iyi myaka ishize, u Rwanda rwagaragaye nka kimwe mu bihugu bya Africa byitwaye neza mu rwego rwo kwiteza imbere mu bukungu.
U Rwanda rwabashije kurwanya ubukene, kandi abanyarwanda bishimiye urwego bagezeho mu mutekano n’ubukungu butajegajega. Ikindi kigaragara ni intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu rwego rwo kurwanya ubukene binyujijwe muri gahunda ya EDPRS.
Umuseke.com