Digiqole ad

U Rwanda rwahawe inkunga na EU ya Miliyari 157 Frw azajya mu gusakaza amashanyarazi

 U Rwanda rwahawe inkunga na EU ya Miliyari 157 Frw azajya mu gusakaza amashanyarazi

Amb Gatete Claver avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu kongera amashanyarazi mu gihugu

*Mu 2015, EU yemereye u Rwanda inkunga izatangwa mu myaka 5 ya miliyoni 460
*Miliyoni 200 zizashyirwa mu buhinzi  butunze benshi mu Rwanda,
*Mu ngufu (Energy) hagenewe miliyoni 200…Amb. Gatete avuga ko igiciro kizamanuka,
*Intego yo kugera kuri MW 563 na 70% by’Abanyarwanda bafite amashanyarazi ngo  itahagaze.

Kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yakiriye inkunga ya miliyoni 177 z’ama Euro yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi azifashishwa mu gusakaza ingufu z’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda. Ambasaderi wa EU mu Rwanda avuga ko leta y’u Rwanda ifite isura nziza mu gukoresha inkunga yakiriye bityo ko umuryango ahagarariye wishimiye gutanga aya mafaranga azifashishwa mu ngufu nk’urwego u Rwanda rukomeje gushyira imbere.

Amb Ryan na Minisitiri Gatete nyuma yo gusinya ku masezerano y'iyi nkunga
Amb Ryan na Minisitiri Gatete nyuma yo gusinya ku masezerano y’iyi nkunga

Aya masezerano ya mbere ku nkunga ya miliyoni 460 z’ama Euro Leta y’u Rwanda yemerewe European Union yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Claver Gatete n’uhagarariye EU mu Rwanda.

Ambasaderi Michael Ryan uhararaiye EU mu Rwanda yavuze ko iyi nkunga izafasha Leta y’u Rwanda kugera ku ntego yihaye yo kuba Abanyarwanda bose bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kandi ku giciro cyoroheye buri wese.

Amb. Michael uvuga ko umuryango ahagarariye wahisemo gutera inkunga u Rwanda mu gufu z’umuriro w’amashanyarazi kuko ari rwo rwego rufasha igihugu gutera imbere.

Ati “Ubushabitsi (business) bukenera umuriro w’amashanyarazi, inganda, amashuri n’izindi nzego na byo bikenera amashanyarazi, ni urwego rufite akamaro cyane.”

Michael Ryan uvuga ko Umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi utera inkunga ibihugu bitandukanye ku isi, avuga ko leta y’u Rwanda ikoresha neza inkunga iba yahawe bityo ko n’iyi nkunga itanzwe mu rwego rw’ingufu izorohereza u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere zirimo EDPRS2.

Ati “Dukorana n’aho tubona hazatanga umusaruro, ni yo mpamvu dukorana na Guverinoma y’u Rwanda kuko igera ku musaruro mwiza tukaba twifuza korohereza u Rwanda gukomeza kugera kuri ibyo byiza twishimira, kandi u Rwanda rufite isura nziza ku ruhando mpuzamahanga mu gukoresha inkunga ruhabwa.”

Muri Kanama 2015 igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi cyarazamutse kiva ku mafaranga 126 kigera kuri 182 kuri Kilowati imwe.

Ibintu byumvikana nk’ibinyuranyije n’intego ya Leta y’uko Abanyarwanda bose bagerwaho n’amashanyarazi kandi ku giciro cyoroheye buri wese.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete uvuga ko iri zamuka riterwa no gusaranganya amashanyarazi macye u Rwanda rufite ndetse no kwagura imishinga iyatunganya.

Ati “Mu gihe tutarabona amashanayarazi menshi ntabwo wavga ko ikiguzi cyayo kigomba kujya hasi cyane kuko utabona ayo mashanyarazi yo kugeza ahantu hose.”

Amb. Gatete yizeza Abanyarwanda ko uko imishinga ibyara amashanyarazi izagenda yiyongera ari na ko igiciro cyayo kizagenda kimanuka,  avuga ko uretse imishinga yo gutanga amashanyarazi iri gukorwa, Leta y’u Rwanda iteganya no kuzagura amashanyarazi mu bindi bihugu birimo iby’ibituranyi nka Kenya.

Amb Gatete Claver avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu kongera amashanyarazi mu gihugu
Amb Gatete Claver avuga ko iyi nkunga izakoreshwa mu kongera amashanyarazi mu gihugu

2017 hazaba hakoreshwa MW 563, kugeza amashanyarazi  kuri70%…intego ngo irakomeje

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi baziyongera bakagera kuri 70% mu mwaka wa 2017 bavuye kuri 19.4% bari bayafite muri 2014 ndetse MW zikoreshwa zizagera kuri 563 muri 2017. Ubu u Rwanda rukoresha MW 186.

Leta y’u Rwanda yavugaga ko igiye gushyirwa ingufu mu mishinga ibyara ingufu z’amashanyarazi itandukanye irimo iyo kuyabyaza mu mirasire y’izuba na nyiramugengeri ndetse no kuyatumiza hanze.

Umunyamabanga mukuru wa leta ushinzwe ingufu, amazi n’umutungo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Germaine Kamayirese avuga ko iyi ntego igikomeje.

Ati “ Intego yo kugira amashanyarazi menshi ntabwo turayihagarika, twifuza ko twagira amashanyarazi menshi tukabona aho duhera dukurura Abashoramari  mu nganda no mu bindi bikorwa.”

Iyi nkunga y’amafaranga angana na miliyoni 460 z’ama Euro EU izagenera u Rwanda mu myaka Itanu irimo na miliyoni 200 zizashyirwa mu rwego rw’ubuhinzi. Amb. Michael Ryan uhagarariye EU mu Rwanda avuga ko umuryango ahagarariye rwahisemo ubuhinzi kuko butunze benshi mu Rwanda.

Ati “ Ubuhinzi ni imwe mu nkingi za mwamba z’ubuzima bw’Abanyarwanda, ikindi kandi ababarirwa muri 80% batunzwe n’ubuhinzi mu Rwanda.”

Amb Ryan avuga ko EU yishimira uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa
Amb Ryan avuga ko EU yishimira uburyo u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa

Photos/Evode Mugunga/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abarya bongeye barariye.
    muzaba mwumva

  • amafranga araza aliko ibikorwa wap ndebera nkubu kayonza ahitwa ndego abantu batunzwe nokunywa ibiziba byomukiyaga amashanyarazi ntayo kd banatuye kumidugudu habuze iki inzego nizibikurikirane

    • @Magweja wahora niki abantu bapakiwe mu midugudu bamwe bimuka basenyewe ninkerakutumara, none banywa ibiziba kandi barasize amasoko aho babaga.Ugasiga isambu yawe ukajya gutura muri Km zirenga 5. ugatura wowe nurubyaro muri 10m*10.

  • MWIZO NKUNGA HARIMO AYONDIHA TAXES ZANJYE HANO IBURAYI

  • Wamaze…ayo uriha uzajyeyo bayagusubize wibaza ko ntacyo igihugu cyagutanzeho mbere y uko uza gukoropa I burayi cg america…twese nibyo dukora hano ntugire abo ukanga ngo urasora…nange nuko!!! Powa

  • Reka DOvNALD TRUMP ABE USA PRESIDENT

    • UDAKANGWA rwose, wagirango uri umwana muto. uri umu negativiste bitavugwa. Wishimiye se ko TRUMP aba umu President wa USA ngo bizakungure iki? Wishimiye se ko azahagarikira aba Nyafrica inkunga? Kuko ntacyiza azabamarira, kuko yaranabyivugiye dore ko ntacyo aba atinya. Abirabura bose batuye USA azabahambiriza, abacye bagikanyakanyamo abagire abacakara kuko bose abirukanye ntibabona ibitanangabo bibakorera nkuko yabivuze, none wowe, ariko ubundi bite byawe? Uritayeri kweli mu…..

Comments are closed.

en_USEnglish