Digiqole ad

U Rwanda rwahakanye zimwe mu ngingo za rapport ya HRW

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yavuzeko mu ngingo 73 zigize rapport ya Human Right Watch u Rwanda rwemeye gusa ingingo 68 naho 5 ngo ntizifite aho zishingiye. Muri iyi rapport (Universal periodic review report) ya Human Right Watch hakubiyemo ingingo 73 z’ibyifuzo cyangwa inama (Recommandations) uyu muryango mpuzamahanaga uharanira uburenganzira bwa muntu usaba u Rwanda.

Tharcise Karugarama Intumwa ya Leta akaba na Minisitiri w'ubutabera
Tharcise Karugarama Intumwa ya Leta akaba na Minisitiri w'ubutabera

 

Muri izo ngingo ziri muri Rapport yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, Ministre Karugarama avuga ko 5 muri zo u Rwanda ruzihakana kuko zidashingiye ku kuri na gato.

Muri izi ngingo harimo:

–          kuvangura no guheza abatwa

–          ubucuruzi bw’abantu (Human trafficking)

–          Guhagarika kwinjiza abana mu gisirikare

–          Guhagarika ifatwa ry’abantu ritanyuze mu mategeko (Arribitraly arrest and detentions)

Ministre w’ubutabera Karugarama Tharcisse akaba yahakanye ko izi ngingo idafte aho zihuriye n’ukuri, ko mu Rwanda nta bana binjizwa mu gisirikare ko ndetse nta n’ubucuruzi bw’abantu buba mu Rwanda.

Mu zindi ngingo Human Right Watch yatanzemuri iyi rapport ishoka buri kwezi, zirimo n’izishimira aho u Rwanda rugeze zirimo nko kurengera abana, kurwanya no gukumira ruswa, kuzamura uburezi kuri benshi, no kurwanya ubukene  n’izindi.

Daddy Sadiki RUBANGURA

Umuseke.com

4 Comments

  • ariko imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu izajya yicara iwabo maze yitekerereze ibyo ibonye byose ikubite ahongaho nta suzuma bakoze bitange iki?ibi ni ukwisuzuguza no kwitesha agaciro

  • HRW yabaye nk’ikibwa gihora kimoka kitazi iyo ibintu biva n’iyo bijya,igapfa kuvuga ibintu bidafite ishingiro kugirango bakomeze bahabwe amafaranga aturuka mu misoro ya b’abanyagihugu benewabo,bityo bakishakira uko bahora bagaragaza ko hari icyo bakora,kuburyo ubu yataye agaciro

  • Ntanagato HRW izagira icyo idutwara ahubwo twebwe abanyarwanda nitwe tuzi ibitubereye kandi bizatugeza aho dushaka kugera!

  • Ariko ntibagakabye!!! Hari ibikorwa u Rwanda rutenda kuzareka burundu nko gushimuta abantu , guhohotera abantu , Gushyira abantu ku ngoyi ,Imanza zififitse ibyo Karugarama ashaka yabyemera nubwo ntacyo ajya yemera ariko ibindi non!!!

Comments are closed.

en_USEnglish