Digiqole ad

U Rwanda rwabaye indashyikirwa mu kubungabunga ubuzima

Mu myaka icumi ishize u Rwanda rwakoze impinduka zitandukanye, abajyanama b’ubuzima bagera ku bihumbi 45 barahugurwa, abantu bagera kuri 91 ku ijana(%) bakingiwe indwara y’igituntu, amavuriro yarubatswe anahabwa ibikoresho, ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi bishingiye ahanini ku kuba hari igice kinini cy’ingengo y’imari y’igihugu ishyirwa mu rwego rw’ubuzima ari nabyo bituma ruza mu bihugu bya mbere muri Afurika bihagaze neza mu rwego rw’ubuzima.

Ubuzima

Ubuzima bw’abana n’ababyeyi bwitaweho cyane mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima, ibigo biyishamikiyeho n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta n’ishamikiye kuri Leta zitandukanye y’abagiraneza n’iy’abaterankunga bakoze byinshi mu kuvugurura no guteza imbere urwego rw’ubuzima byatanze umusaruro ugaragara.

Ibikorwa by’ubuzima muri rusange, ababana n’ubwandu bwa SIDA baguriwe imiti ndetse bakajya banayihabwa ku buntu.

Byagabanyije imfu z’abazira indwara z’ibyorezo harimo na SIDA, igituntu ndetse na Malaria ikaba yaragabanutse ku kigereranyo cya 80% ndetse n’umubare w’abana bapfa bavuka kugera ku bafite i myaka itanu, kugera kuri 70%.

Gusa bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi hari ahakiri imbogamizi, zituruka ku bana benshi batabona indyo yuzuye, ndetse no kubura ibiribwa byongera amaraso mu mubiri ku bantu benshi.

Ibi kandi bigaterwa n’uko abaturage bagenda biyongera cyane aho abaturge 400 baba batuye kuri Kirometero imwe.

Ahanini ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima, bikaba byarahawe imbaraga n’ubushake bwa guverinoma mu guhashya indwara ikora ubukangurambaga butandukanye, ikingira Abanyarwanda cyane cyane abana bato.

U Rwanda kandi rwashoye mu miti kugira ngo igere ku banyarwanda iri ku giciro gito, ndetse nta n’uwakwirengagiza uruhare rw’ubwisungane mu kwivuza.

U Rwanda rukaba aricyo gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa sahara ruhagaze neza muri gahunda y’ikinyagihumbi mu bigendanye no gusigasira amagara.

U Rwanda kandi ruri mu bihugu bya mbere byabashije kugera ku ntego, ibihugu bya Afurika byari byihaye mu myaka 12 ishize, i Abuja muri Ivory Cost aho byasabaga ko nibura mu ngengo y’imari yabyo, 15% yajya iharirwa ubuzima, ariko u Rwanda rwo rwabashije kugera ahubwo kuri 23.7%, ari nayo mibare iri hejuru muri Afurika.

Mu kwandika iyi nkuru twifashishije n’inkuru zitandukanye z’urubuga theguardian.co.uk

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish