Digiqole ad

U Rwanda rushobora kuburanisha Hissène Habré

Inkuru yatangajwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu,iravuga ko umuryango w’Afrika yunze Ubumwe n’abayobozi b’u Rwanda bari kugirana ibiganiro ku buryo Hissène Habré urubanza rwe rwaburanishirizwa mu Rwanda.

Hissène Habré ushobora kuzanwa kuburanira mu Rwanda/ Photo Internet
Hissène Habré ushobora kuzanwa kuburanira mu Rwanda/ Photo Internet

U Rwanda  mu nama  y’umuryango w’Afurika  yunze ubumwe iherutse kubera I Malabo muri Guinée équatoriale,rukaba rwaravuze ko rwiteguye gucira urubanza Hissène Habré wahoze ari perezida wa Tchad.

Nyuma ya  Sénégal na Tchad, u Rwanda ngo n’indi nzira shya ihawe uyu muryango w’ubumwe bw’Afurika.Gusa hakaba hari hategerejwe igisubizo cya Sénégal,uyu mugabo yahungiyemo, Senagal yari yasabwe ko yamwohereza akajya kuburanira mu Bubirigi.

Sénégal mu Nyakanga 2006 yanze kubaranisha Hissène Habré mu izina ry’Afurika,Ndetse nayo ivuga ko iri gukora ivugurura ry’inzego z’ubutabera bwayo.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka hagiye hatangwa ibyifuzo bitandukanye kugeza ubwo muri Gicurasi, abayobozi ba Senegal batangaje ko bagiye guhagarika ibiganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika,ku by’uru rubanza rwa Hissène Habré.

Tchad yaje gusaba kubaranisha uwahoze ari Perezida wayo Hissène Habré. Ariko igihe yari agiye koherezwayo byarasakuje ko ntabutabera bwizewe azabona muri Tchad.

Mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika I Malabo,uyu muryango wahamagariye ibihugu by’Afurika kugaragaza ubushake mu gucira urubanza Hussein Habre,U Rwanda nirwo  rwafashe iyambere mu kugaragaza ubushake. RFI ikaba ivuga ko ibiganiro byatangiye hagati y’u Rwanda n’abandi bayobozi babishinzwe.

Gusa abahemukiwe na Hissène Habré bakomeje kwifuza  ko yakoherezwa mu Bubiligi,aho bavuga ko urubanza rwe rwakwihutishwa. Gusa ubusabe bwa mbere bwahakanywe n’abayobozi b’Ububirigi bitewe ngo no kutabona ibimenyetso bimwe na bimwe.

Hissène Habré yayoboye Tchad kuva mu 1982 kugeza mu 1990, aha bivugwa ko yayoboye nk’umunyagitugu ndetse ashinjwa kuba hejuru y’urupfu rw’abantu barenga 40 000

Hissene yaje gufatirwa muri Senegal nyuma yo gukurwa ku butegetsi mu 1990. Mu 2008 urukiko rw’I N’Djaména rwo rwamukatiye igihano cy’urupfu.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

7 Comments

  • ubutabera nyabwo bugera kubo bugenewe neza iyo ukurikiranwe aburaniye aho yakoreye ibyaha,ibi ariko bikaba bitanabuza ko n’ahandi yaharyorezwa ibyo yakoze.

  • Twabanje gukemura ibyacu mbere yo kujya mu bya TCHADE?

    • Utyo sha, nanjye ntyo rwose, ntabwo u Rwanda ari Pubelle baza kujugunyamo imyanda no kuduterera igihugu umwaku! Rek reka, Nyakubahwa Presida wacu niwe wavuze kutomba kwihesha agaciro, tukiheshe rero tudasabiriza ibyatuzanira ibibazo, ngo dufite gereza mpuzamahanga, ibyo tukabirata ukagira ngo ni umuhanda wa kaburimbo cg ibitaro twujuje!

  • ngaho da abatanga amaraporo ngo ntabutabera,baraza kuhasebera ni dukanira urukwiye uriya mugabo.

  • NIBYIZA ALIKO NAZE TUMUCIRE URUBANZA TUZAKOMEZA TUZICIRE NABANDI URWNDA NDARWEMERA.

  • Ariko se ubu butabera bwo buragana hehe?
    Twamanje ibyacu koko?

  • Ariko twaretse kwiteranya mukeka ko turusha Senegal abanyamategeko benshi? Ubu se twananiwe urwa Nkunda tuzi neza twakoranye tuzashobora urwa Habre uregwa ibyo yakoze hashize imyaka 30? Ubu se nta manza dufite mu Rwanda zimaze imyaka na nyakaka cyereka niba duha agaciro abanyamahanga kurusha abanyarwanda. Turebe kure

Comments are closed.

en_USEnglish