Digiqole ad

U Rwanda rurakira inama Nyafrika yiga ku ubuhinzi

Kuri uyu wa kane tariki 29/5/2014 Ministeri y’ubuhinzi yatangaje ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ijyanye n’ubuhinzi izaba igamije kureba ibyagezweho mu buhinzi mu myaka itanu ishize. Iyi nama ikazakoranya inzobere mu buhinzi zigera kuri 300 zivuye mu bihugu bitandukanye bya Africa.

Nsanganira Tony asobanura iby'iyi nama u Rwanda rwitegura kwakira
Nsanganira Tony asobanura iby’iyi nama u Rwanda rwitegura kwakira

Tony Nsanganira umwe mu bari gutegura iyi nama ku ruhande rwa MINAGRI yavuze ko muri iyi nama hazigwa ibintu bine (4) by’ingenzi aribyo; Gufata neza ubutaka bukaramba, kugeza ku masoko umusaruro w’ubuhinzi,  Guteza imbere ubushakashatsi no Kurwanya inzara.

Biciye mu kitwa Comprehensive Africa Agriculture Development Program (CAADP) kigamije ubufatanye mu gukora neza ubuhinzi muri Africa intego ngo ni ukuzamura ubuhinzi muri Africa nibura 6% buri mwaka nk’uko bitangazwa na Tony Nsanganira.

Iyi nama ngo izareba ibishobora kugerwaho mu myaka itanu iri imbere harebewe ku bihugu byitwaye neza mu buhinzi mu myaka itanu ishize.

Ibipimo byatangajwe muri iyi nama bivuga ko ubuhinzi mu Rwanda mu myaka itanu ishize bwazamutseho 5.6% kubera ingamba z’ivugurura buhinzi n’ubworozi. Gusa nazo ngo zahuye n’imbogamizi nyinshi ndetse ngo iyi mibare igomba kuzamuka mu yindi myaka itanu nk’uko byemezwa na Ministeri y’Ubuhinzi.

Iyi nama mpuzamahanga izaba tariki 9 kugeza ku 10 Kamena uyu mwaka izareba kandi kuri gahunda zo koroshya ibijyanye no gushora imari mu buhinzi n’ubworozi.

Gahunda ya CAADP igaragaza ko iterambere ry’ubuhinzi rito ryagezweho ryatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 61 kugera kuri 48%. Mu Rwanda gukoresha inyongeramusaruro, guhuza ubutaka n’ibindi ni bimwe mu byatumye ubuhinzi buzamura umusaruro nk’uko byatangajwe.

Muri iyi nama hatangajwe ko gahunda zose z’iterambere zishingira ahanini ku buhinzi kuko iyo urebye ngo usanga ubuhinzi aribwo ahanini bwagize uruhare mu kugabanura imibare mu bukene muri Africa no mu Rwanda by’umwihariko.

Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iryo zamuka rya 5% ntabwo rigaragara ku isoko. None ikirayi kirihe ko gisigaye kirya umugabo kigasiba undi. Igishyimbo kirihe?  Imbuto zirihe? NTIBIZOROHA.

Comments are closed.

en_USEnglish