Digiqole ad

U Rwanda rugiye kugira inganda ebyiri zishongesha amabuye y’agaciro

 U Rwanda rugiye kugira inganda ebyiri zishongesha amabuye y’agaciro

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi ruravuga ko uruganda rushongesha Gasegereti rwa Karuruma rwari rwarahagaze, ndetse n’urundi rushya rushongesha Coltan ziza gutangira vuba.

Ku ruganda rushongesha Gasegereti rwa Karuruma.
Ku ruganda rushongesha Gasegereti rwa Karuruma.

Francis Gatare Umuyobozi w’uru rwego “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, (RMB)” avuga ko ubu uruganda rushongesha Gasegereti rwa Karuruma rwari rumaze igihe rudakora neza rugiye gusubukura imirimo.
Uru ruganda rwa Karuruma mu Karere ka Gasabo, ni umushinga umaze imyaka hafi 40 kuko rwafunguye imiryango 1982.
Gusa, n’ubwo rwagiye runyura mu maboko y’abashoramari batandukanye ntabwo rwigeze rugera ku ntego yo kongerera agaciro Gasegereti u Rwanda rwifuzaga.
Gatare ati “Ubu twashoboye kuruhindurira abarukoreshaga, haboneka abashoramari bashya ubu batangiye kuruvugurura, tubona ko bafite ubushake n’ubushobozi bitanga ikizere ko ruzatangarira gukora vuba.”
Francis Gatare avuga kandi ko hari n’urundi ruganda rushya rushongesha amabuye ya ‘Coltan’ narwo rugiye gutangira “vuba” kubera ko ngo umushoramari yabonetse ndetse n’amasezerano yamaze gusinywa.
Bihuye n’ikerekezo cya Africa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
RMB ivuga ko uyu mugambi wo gushongesha Gasegereti na Coltan ugamije kurushaho kongerera agaciro ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, ariko ngo biri no muri gahunda y’’igihe kirekire y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe “Africa Mining Vision”.
Izi nganda nizitangira gukora neza kandi ngo bizafasha n’inganda z’imbere mu gihugu zishobora gukenera Gasegereti na Coltan zikoze neza zo gukoresha ibintu bitandukanye.
Gatare ati “Iyo ni intego y’ibanze yo gutangira gutunganya amabuye y’agaciro mbere y’uko ibiyavuyemo byagira ibindi bikorwamo. Gahunda yacu ni uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwaba ishingiro rya gahunda y’inganda ku buryo bwose bushoboka.”
Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose kugira ngo amafaranga aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro arusheho kuzamuka.
Amafaranga yaturutse muri uru rwego rw’ubucukuzi mu mu 2016 yari miliyoni 166 z’amadolari ya America mu 2016, ariko mu 2017 arazamuka agera kuri miliyoni 373, ndetse RMB yihaye intego yo kugeza kuri miliyoni 600 muri uyu mwaka.
Mu gihe intego nyamukuru ari uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rwohereza mu mahanga amabuye n’ibiyakomokayo bifite agaciro ka miliyari 1,5 y’amadolari ya America.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish