Digiqole ad

Rwanda: Ijambo mu byemezo by’isi

Ahafatirwa ibyemezo ku isi u Rwanda rwarahacengeye, Dore ibanga.

Inkuru dukesha echosdafrique.com yanditse ko u Rwanda uyu munsi  rufite ijambo mu hafatirwa ibyemezo hatandukanye ku isi ndetse kivuga n’ibanga ryakoreshejwe.

U Rwanda ngo ni kimwe mu bihugu bike bya Africa bivuga rikijyana mu gufata imyanzuro cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari. Imyanzuro myinshi ifatwa muri aka karere ngo ntiyakwemerwa Kigali itavuze ijambo rya nyuma.

Ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ngo rufite benshi bari ahafatirwa imyanzuro ikomeye kw’isi baba ngo bizerwa, urugero ni Madame Valentine Sendanyoye Rugwabiza ni umwe muri 4 bungirije umukuru w’umuryango w’ubucuruzi kw’isi (OMC). Yungirije umukuru w’uyu muryango umufaransa Pascal Lamy, uyu mwanya yawufashe kuva mukwa 10 2005, avuye muri Loni (UN) aho yarahagarariye u Rwanda.

Uyu mugore ngo afite ijambo rikomeye muri uyu muryango w’ubucuruzi kw’isi ufata ibyemezo bikomeye ku bucuruzi bukorerwa kw’isi.

Kuva 2005, Donald Kaberuka ayoboye Bank itsura amajyambere muri Africa, akaba aherutse gutorerwa indi mandat y’imyaka 5. Iyi bank ayoboye, igizwe n’ibihugu 77 kw’isi harimo 53 by’Africa ibindi bikaba ibyo muri America ya ruguru no hepfo ndetse n’ibindi by’aziya y’epfo. Ibi bihugu byo hanze y’africa bikaba ngo bifite 40% by’imigabane ya BAD bikanagira ijambo rinini mu gutora umuyobozi w’iyi Bank ikomeye muri Africa.

Undi munyarwanda uri ahakomeye ni Mme Mbaraga Gasarabwe, uyu we aherutse guhabwa umwanya wo kungiriza Ban Ki Moon muri loni (UN) ashinzwe ibijyanye n’umutekano n’ubutabazi. Uyu mwanya ngo ukaba nawo utoroshye nubwo we yawuhawe ejo bundi mu kwezi gushize.

Ku mugabane w’uburayi, Dr Placide Kalisa (chirurgien ophtalmologiste) yatorewe kuyobora umuryango wo kurwanya irondaruhu i burayi (MRAX: Mouvement contre le Racisme, l’Antisémitisme et la Xénophobie) uyu muryango umaze imyaka 60 ubayeho ngo ni ubwambere uyobowe n’umwirabura ukomoka muri Africa.

Akazi gakorwa n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi ngabo mpuzamahanga  i Darfour kuva 2007 ngo nako gatuma u Rwanda rugira ijambo rikomeye kw’isi. Gén. Maj. Karenzi Karake yari yungirije umugaba mukuru wazo, aza gusimburwa na Patrick Nyamvumba, mukwa 7/2009 waje kugirwa umugaba mukuru w’izi ngabo zose za MINUAD kw’itangazo rya Ban Ki Moon, agasimbura  Général Martin Luther Agwai wo muri Nigéria.

U Rwanda ngo kandi rwaba rwaragize uruhare rukomeye mu gutuma Soudan y’amajyepfo ibona ubwigenge, kuko umutekano wari umaze kugaruka muri aka gace. Rukaba kandi ngo rwiteguye koherezayo izindi ngabo gucunga umutekano muri iki gihugu cyavutse vuba.

Mu karere naho ibyemezo bifatwa hagishijwe inama u Rwanda, ibindi bigafatwa u Rwanda rwabigizemo uruhare rukomeye. President Nkurunziza ngo afata president Kagame nka mukuru we umugira inama muri byinshi. Muri DRCongo Kabila ngo yumvira cyane ibyemezo cyangwa inama iturutse kuri President Kagame.

Dr Richard Sezibera ubu akaba ariwe uyoboye umuryango w’ibihugu by’africa y’uburasirazuba  (EAC) mu gihe ngo ishyirwaho rye ritavugwagaho rumwe bitewe n’uko u Rwanda ngo ari igihugu gishya muri uyu muryango. Gusa ngo ntibyabujije ko Dr Sezibera yimikwa.

Bitandukanye nugushaka kwa bamwe, mu 2010 Ban Ki Moon yatoranyije President Kagame ngo we na Ministre w’intebe wa Espagne José Luis Rodriguez Zapatero kuyobora programme ya « Millenium Development Goals » yo kugabanya ubukene kugeza mu 2015. U Rwanda ruhagarariye ibindi bihugu byose biri mu nzira y’amajyambere.

Weakileaks yo iherutse gutangaza ko Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, mu 2008 akaba ngo yarasabye loni (UN) yarabeye intumwa mu kibazo cya DRCongo ko yareka President Kagame akayobora Congo ko aribwo akarere kabona amahoro bitewe n’ubushobozi amubonaho.

Ku rundi urhande ariko iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kikemeza ko mu Rwanda ibintu atari shyashya kuko nubwo rufite ijambo hanze ariko hakirangwa ubukene hirya no hino, ikibazo cy’amazi meza n’ibindi bihangayikishije rubanda rwo hasi. Hibazwa kandi niba imbaraga u Rwanda rufite hanze ruzikoresha neza mu gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu.

Umuseke.com

1 Comment

  • sha mureke two kwikirigita ngo duseke koko na ba kadafi na mubarake bose bafite abanyagihugo bafite inyanya ikomeye na bagubu nuko koko twasanze abazungu bakora ibyo bashatse nigihe bashakiye kumugabane wa africa

Comments are closed.

en_USEnglish