Digiqole ad

U Rwanda n’u Burundi mu cyumweru cyahariwe ubucuruzi

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu bamwe mu bayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) batangaje ko mu cyumweru cyahariwe ubucuruzi, u Rwanda ruzashyira ingufu mu bufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Eusebe Muhikira ukuriye ubucuruzi n'inganda muri RDB
Eusebe Muhikira ukuriye ubucuruzi n’inganda muri RDB

Nkuko abo bayobozi babitangaje u Rwanda nk’igihugu kibarizwa mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nyuma yo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya ubu noneho igihe kirageze ngo rwerekana ibicuruzwa byarwo ku isoko ryo mu Burundi.

Ni muri urwo rwego RDB ku bufutanye n’Ambasade y’u Burundi mu Rwanda bateguye igikorwa cy’imurikabikorwa mu by’ubucuruzi mu Mujyi wa Bujumbura aho bazaba berekana ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda.

Eusebe Muhikira uhagarariye ishami ry’ubucuruzi n’inganda muri RDB yatangaje ko iri murikabikorwa ari ubundi buryo ibihugu byombi bibonye mu gushimangira umubano mwiza bisanganywe.

Yagize ati “Iri murikabikorwa rizongera gushimangira umubano uhamye mu by’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’uburundi.”

Iki gikorwa kizaba gihuriwemo n’abohereza hanze ibicuruzwa, abafite inganda, abafite kompanyi z’ubucuruzi n’abandi bacuruzi bagize ibi bihugu byavuzwe haruguru giteganyijwe kuzaba guhera tariki ya 22 kugeza kuya 25 Werurwe uyu mwaka mu mujyi wa Bujumbura.

Ku bijyanye n’amafaranga iki gikorwa kizatwara abayobozi batangaje ko RDB izishyura aho abazitabira iki gikorwa bazakorera, ticket ku muntu umwe uzagenda ahagarariye uruganda cyangwa kompanyi, n’ibiro 100 by’ibikoresho bazaba bagiye kumurika, bakazanishyura amatangazo na Promotion ku bitangazamakuru byose bikorera mu gihugu cy’u Burundi, iki gikorwa muri rusange kikaba kizatwara amafaranga agera kuri Miliyoni 60 z’Amanyarwanda.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha izitabirwa na kompanyi zigera kuri 40 zikorera hano mu Rwanda zizaba zigiye kwerekana ibikorwa zikora hano mu Rwanda n’ibyo bacuruza kugira ngo barusheho kwagura isoko hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

en_USEnglish