Digiqole ad

U Rwanda ntirwumvikana na UN ku hagomba kubikwa inyandiko za Arusha

 U Rwanda ntirwumvikana na UN ku hagomba kubikwa inyandiko za Arusha

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 30 Ukuboza 2014, Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku mpaka z’urudaca ziri hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, UN ku bijyanye n’ahazashyingurwa inyandiko, ibimenyetso n’ibindi byose byifashishijwe n’Urukiko rwa Arusha (TPIR) mu guca imanza z’abakekwagwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwumva nta handi zaba uretse mu Rwanda.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye (Umuseke)
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye (Umuseke)

Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga (International Community) ari ikintu kitabaho kiri mu magambo, avuga ko ibimenyetso n’inyandiko biri mu rukiko mpanabyaha rwa Arusha, nta handi hantu bigomba kujyanwa uretse mu Rwanda.

Yagize ati “Kugeza ubu aho duhagaze nka Leta y’u Rwanda ni uko ziriya mpapuro ibimenyatso byose byagaragajwe muri ruriya rukiko, nta handi bikwiye kongera kubikwa mu buryo bwo kuhatura igihe cyose hatari mu Rwanda.

Muri iyi si harimo ikitwa ‘International Community’, mwari bwumve ahantu kiba? Kiri he? N’u Rwanda rukirimo, niba uriya ari umutungo w’Isi, ugomba kuba ubitswe kwa banyirawo, nk’uko ba Pharaons babitswe mu Misiri, hari byinshi byitwa umutungo w’Isi ariko bibitswe iwabo.

Kuba ari umutungo w’Isi ibyo ntitwabihakana, ariko aho ubikwa kuki byakwiye gutera impaka? Kubera iki? Ubu turatwara ibi bintu mu Kanama ka UN gashinzwe umutekano ku Isi, tukabitwara mu nama zose, dusaba ubuvugizi. Ariko nimumbwire ni ikihe gihugu ku Isi  kiba muri International Community cyaturusha kuba ububiko bwiza bw’umurage w’Isi ukomoka mu Rwanda?”

Minisitiri Busingye avuga ko izo nzandiko n’ibimenyetso mu gihe kiri imbere uzabishaka ngo abikoreho ubushakashatsi yakabisanze mu Rwanda, kuko mu Rwanda ari naho habereye Jenoside izi nzandiko n’ibimenyetso bikubiyemo.

 

Abarangije ibihano i Arusha bafite uburenganzira bwo gutaha nk’abandi bose

Asubiza iki kibazo cya bamwe mu Banyarwanda barangije ibihano byabo n’abagizwe abere n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bakiri Arusha muri Tanzania bategereje ibihugu bazajyamo, Busingye Johnston yavuze ko bafite uburenganzira bwo gutaha nk’abandi ngo kuko iyo umuntu arangije igihano aba afite uburenganzira.

Yagize ati “Mu Rwanda iyo umuntu arangije igihano asubizwa imyenda n’ibindi yinjiranye muri gereza, agataha. Nta muntu wongera kubazwa ngo yaraye he? Baba ababuranye muri Gacaca no mu nkiko zisanzwe, baba ababurana ibyaha biremereye gute, … Biriya byose iyo umuntu arangije igihano cye, … hari uwo mwari bwumve bavuga ngo araguma hafi y’urukiko? Nanjye ntaho ndabyumva.

Ariko ziriya nkiko mpuzamahanga zigira inshingano zindi, ngira ngo harimo n’iza kibyeyi, ngira ngo harimo no guherekeza, simbizi uko bikora kuko no mu mategeko ashyiraho urukiko ntibyanditsemo. Ntekereza ko abashyizeho urukiko bumvaga ko iyo umuntu arangije igihano cyangwa aba umwere, aba yigenga, … afite iwe, agomba gutaha.

Kuri abo mubaza (barangije ibihano cyangwa bagizwe abere), urukiko mpanabyaha rwaje hano rubiganira n’u Rwanda, bati “murabitekerezaho iki? ‘Tuti ‘ibyo se twe twabitekerezaho iki? Umunyarwanda warangije kuburana cyangwa akagirwa umwere, kuki tugomba no kumutekereza? Itegeko nshinga ni iry’Abanyarwanda n’andi mategeko, ufunzwe n’udafunzwe.

Ibyo bisobanuro umenya bitaranyuze urukiko, ariko biba ngombwa ko tubibandikira. Dukorana inyandiko tuvuga ko aba Banyarwanda (barangije ibihano n’abagizwe abere) bose bafite uburenganzira nk’ubw’abandi, keretse nibongera gukora ibindi byaha.”

Arusha ngo hari  abantu bane (4) cyangwa batanu (5) barangije ibihano ariko ngo batekereza ko urukiko rukibafiteho inshingano. Minisitiri Busingye akavuga ko abo bantu badatandukanye n’undi munyarwanda wakubise, wibye, wihekuye, wafunzwe agafungurwa, cyangwa wagizwe umwere n’inkiko zo mu Rwanda.

Mu gihe urukiko Mpnabyaha rwa Arusha rwamaze gufunga imiryango tariki ya 31 Ukuboza 2014, hari bamwe mu Banyarwanda batarafatwa ariko ngo mu masezerano harimo ko ikitwa MECANISM kizarusimbura kizaburanisha umunyemari Kabuga Felicien nihabaho kumufata na Protais Mpiranya, abandi ngo bazoherezwa mu bindi bihugu harimo n’u Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • u Rwanda rugomba guharanira ko izo nyandiko za ARUSHA ku manza za Genocide yakorewe abatutsi zibikwa mu Rwanda, abashaka ko zibikwa ahandi sinzi ikindi bahishe.

Comments are closed.

en_USEnglish