Digiqole ad

u Rwanda ntiruzahagarika umubano n’Ububiligi kubera miliyoni 40€ –Mushikiwabo

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 8 Mutarama, Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo n’abaminisitiri b’Ububiligi Didier Reynders w’Ububanyi n’Amahanga na Alexander De Croo w’Iterambere n’Ubutwererane, yavuze ko u Rwanda n’Ububiligi bifitanye umubano urenze kure inkunga ya miliyoni 40 z’ama Euro ndetse avuga ko n’iyo iyi nkunga yahagarara u Rwanda ruzakomeza umubano n’Ububiligi.

Didier Reynders hagati, ibumoso Alexander De Croo na Louise Mushikiwabo iburyo
Didier Reynders hagati, ibumoso Alexander De Croo na Louise Mushikiwabo iburyo

Iki kiganiro n’abanyamakuru nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ngo cyabayeho nyuma y’ibiganiro byamaze umwanya munini hagati y’abahagarariye u Rwanda n’abaminisitiri b’Ububiligi.

Byari byitezwe ko havugwa ku kibazo cy’amafaranga miliyoni 40 z’ama Euro, igihugu cy’Ububiligi cyanze kurekura kandi cyari cyayemereye u Rwanda mu nkunga ingana na miliyoni 160 yari gukoreshwa mu myaka ine.

Ububiligi bwari bwavuze ko u Rwand hari ibyo rutujuje mu masezerano bwagiranye n’u Rwanda cyane mu bijyanye n’imiyoborere n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, yavuze ko icyo gice cy’amafaranga kitatanzwe yari ishimwe mu gihe u Rwanda rwari kuba rwujuje ibyo byose byari mu masezerano, avuga ko ari ubushake bw’Ububiligi kuba bwatanga cyangwa bwareka gutanga ayo mafaranga.

Mushikiwabo yavuze ko hari ibintu byinshi u Rwanda rwakoze mu guteza imbere itangazamakuru, nko kuba umubare w’amaradiyo n’ibinyamakuru byariyongereye mu myaka 20 ishize, ndetse ngo ni “ukwivuguruza” iyo abantu bavuga ko itangazamakuru ritataye imbere kandi ngo Leta y’u Rwanda yarashoye amafaranga afatika mu gukwirakwiza Internet yihuta mu gihugu kugira buri wese avuge ibyo ashaka.

Yagize ati “Hari byinshi byakozwe n’u Rwanda kuri aya mafaranga miliyoni 40 z’ama Euro, twabiganiriyeho n’Ububiligi ariko yari ishimwe (bonus), niba Ububiligi bwumva hari impamvu yo kutayatanga, twe ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo, tureba ibirenze ayo mafaranga Ububiligi butanga ku Rwanda kandi yakoreshejwe ibintu byinshi.”

Mushikiwabo yongeyeho ati “Rwose nka Leta y’u Rwanda, icyemezo cy’Ububiligi ni icy’Ububiligi ntibizatubuza gukomeza umubano mwiza… nibaza ko abantu bagomba kurenga izo miliyoni 40 kuko hari ibindi byinshi ari nayo mpamvu twaganiriye ku ishoramari.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kugira ngo habeho inkunga ibihugu ku bushake bigirana amasezerano kandi ayo masezerano akaba aba afite ibiyagize bigomba gukorwa, gusa avuga ko umubano w’u Rwanda n’Ububiligi udakwiye kubaho kubera inkunga gusa ngo kuko u Rwanda ntirwifuza gutungwa n’imiisoro y’abaturage b’ibindi bihugu.

Yagize ati “Ntidushaka ko inkunga ifatwa nk’ikibazo cy’urupfu cyangwa gukira, niba habayeho kutumvikana, tugomba gushaka inzira yo gukomeza nta nkunga. Niba Ububiligi bwarumvise ko hari ibitarakozwe mu byumvikanyweho bugasesa amasezerano, si Isi yarangiye, tugomba kubiruhuka tukabona Ububiligi nk’imikoranire mu bucuruzi, hari amasosiyeti menshi y’Ababiligi hano, … Umubano w’ibihugu ugomba gushingira ku bwubahane nta kuvuga ngo urakora ibi kubera inkunga.”

Ku kibazo cyo kurwanya FDLR, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko atari ikibazo cy’igihugu kimwe ngo ahubwo ni ikibazo kireba Isi yose ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.

Abaminisitiri b’Ububiligi Didier Reynders na Alexander De Croo bavuze ko bashyigikiye ko FDLR irwanywa ndetse ngo bagiye gushyira igitutu kuri UN kugira ngo icyo kibazo kirangire ngo kuko nta bwo iterambere ry’akarere ryashoboka nta mutekano uhari.

Bavuze ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’Ubuzima ari naho ahanini igihugu cyabo gifasha u Rwanda.

Minisitiri Didier Reynders w’Ububanyi n’Amahanga mu gihugu cy’Ububiligi na Alexander De Croo bamaze iminsi mu Rwanda, bakaba mu byabazenye harimo no gusura igihugu cy’Uburundi dore ko Ububiligi aribwo bwakolonije ibi bihugu ndetse nk’uko Reynders yabivuze ngo mu minsi mike bazasura na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uhereye iburyo Min Louise Mushikiwabo akurikiwe na Didier Reynders na Alexander De Croo
Uhereye iburyo Min Louise Mushikiwabo akurikiwe na Didier Reynders na Alexander De Croo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi Didier Reynders
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi Didier Reynders
Minisitiri w'Iterambere n'Ubutwererane mu Bubiligi, Alexander De Croo
Minisitiri w’Iterambere n’Ubutwererane mu Bubiligi, Alexander De Croo

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • BIRUMVIKANA IBYO Ministiri w’u RWANDA avuga kubaho no kubana numuntu ngo nuko haricyo aguha , yaba ataguhaye umubano ugahita uhagarara sibyo, ubundi natwe twaridukwiye kugira icyo duha incuti zacu…

  • Aba bakoloni ibyabo ni chantage gusa? Bajye bareka abikorera b’iwabo bashore imari hano burya bigira akamaro karenze kure iby’inkunga ziba zuzuyemo ibigambo n’amacenga no kubeshyana by’abanyapolitiki. Business, ibindi birikora naho iby’ubwisanzure batwigishije byo umusaruro twarawubonye.

  • Nyuma yaho bazajya no muri congo batere n’inkunga FDLR , Niko babaye

  • Nyumvira politic yabo yokurwanya ubuyobozi bwigihugu cyacu twitoreye! Kuberiki mwumva ko amahirwe arayabikorera( bagashakabuhake) kuruta ko yaba kugihugu nabanyarwanda bose? Murabeshya Muraheza inguni mumugambi wanyu wogusenya ibyo leta yubumwe yatugejejeho mwitwaje abambari banyu ngo nabikorera!!

  • Mana komeza uturindire mzee wacu udukangurira gukora cyane u rwanda ntirushingire kurizo nkunga zabo zuzuyemo nkomeze mpake ibihugu.

  • Uti 40.000.000€ de BONUS >>>>> wesetsa rwose.., iba ayo masezerano yarasibywe mu myaka ishize birumvikana ku muntu ukurikira plitique ya Bxl aho ifeze, bafite crise econo. Ikomeye bigeze naho ibigo bikomeye byabo byafunze.
    Ex :CHAUMAGE yegetse ho imiryango ubu udafite job yisanga kuri aide sociale(CPAS) byumvikane yuko nta cash bibitse ho ihagije…, guhindukira mumakaratasi ntibyabatera isoni.

    Ikiza nicyo MUSHIKIWACU abasubije ati tubane tuganire dushingiye ku mari bashore dushore duhuzwe n’inyungu ibyo konka imitsi biveho…,wawwwww komera wa mfura we ndakwemera nkakubura ngo nkugabire inyambo kuko urabambashiriza nku musaza Kijana wacu…, uri Numero ya 2 mu gihugu nyuma y’umusaza wacu vraiment.
    Abo bareke bage gukemura ibyiwabo byabashobeye Bart De Wever asenye ububiiligi byarabananiye gu stabilisa igihugu kuva yabyijandikamo Ububiligi muri mukaga.

Comments are closed.

en_USEnglish