Digiqole ad

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byagabanyije umubare w’abapfa bazize SIDA

Abisasirwa n’icyorezo cya Sida bagenda bagabanuka umunsi ku munsi, bigendanye n’uko imiti igabanya ubukana bwa Sida igenda igera ku bantu benshi muri Afurika y’Iburasirazuba bushyira Amajyepfo, ibi bikaba byarasohotse muri Raporo y’umuryango w’abibumbye yatangarijwe mu Mujyi wa Johnesburg kuri uyu wa Kabiri.

Twirinde SIDA

Twirinde SIDA

Impuguke za Loni zikurikiranira hafi icyorezo cya SIDA muri aka Karere zivuga ko ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Ethiopia,Namibia, Zambia ndetse na Zimbabwe abo iki cyago cyisasiraga bagabanutseho 50% kuva muri 2005.

Muri iki gihe gukora no gukwirakwiza imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bwa SIDA byarushijeho koroshya, kuburya ababana n’agakoko gatera SIDA bayibona byoroshye.

Umubare w’abantu babana n’ubwandu kandi bagerwaho n’imiti bavuye ku bihumbi 625 muri 2005 bagera kuri miliyoni 6,3 muri 2012 bigera ku rwego rushimishije mu bihugu byavuzwe haruguru birimo n’u Rwanda.

Iyi raporo y’umuryango w’abibumbye ivuga ko abantu bandura SIDA bagomba kugera kuri zero, ikavuga kandi ko n’abana banduraga bakivuka bagabanutseho kimwe cya kabiri mu myaka 10 gusa(2001-2011).

Ikavuga kandi ko abandura bakuze bagabanutseho 1/3, aho muri 2001 bari Miliyoni 1,7 muri 2011 bakagera kuri miliyoni 1,2.

Mu rubyiruko naho umubare wagiye ugabanuka kuko mu bari hagati y’imyaka 15 na 24, ikwirakwira ry’ubwandu n’abapfa bazize SIDA byagabanutse ku kigereranyo cya 40% ugereranije no mu myaka 10 ishize.

Ibi bikaba bikeshwa imiti igabanya ubukana igenda igezwa ku bantu batandukanye, ubukangurambaga bwakozwe, kuba bisigaye byoroshye kubona agakingirizo n’ibindi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rikaba rishishikariza abantu kuyifatira igihe ndetse n’ibihugu bitandukanye rukaba rukwiye gufasha abaturage babyo kubona imiti mu buryo bworoshye .

BIRORI Eric

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish