Digiqole ad

U Rwanda, ahantu ho kuruhukira ku bongereza benshi

Abongereza bakomeje kuza gukorera ibiruhuko byabo mu Rwanda bitewe n’uko hari ubuzima budahenze ku banyamahanga ugereranije n’ibindi bihugu byo muri Africa ndetse n’iburayi. 

Abakerarugendo benshi baza kwihera ijisho ingagi zo mu Birunga by'u Rwanda
Abakerarugendo benshi baza kwihera ijisho ingagi zo mu Birunga by'u Rwanda/ Photo one.org

Nkuko Telegraph yabyanditse, Tripadvisor, urubuga ruzwiho kuba rubarizwaho inkuru z’ingendo, ruvuga ko abashakisha u Rwanda nk’ahantu ho kujya kuruhukira biyongereyeho 656 ku ijana (656%).

Turi mo kubona ukuzamuka guhambaye ku bongereza bashaka kujya mu Rwanda no muri repubulika ya Masedoniya (Republic of Macedonia), byerekana ko abagenzi b’abongereza bashobora kuba batahatinya ndetse banahashaka ibindi bitari ukuruhukira ku nkombe z’amazi bisanzwe bimenyerewe,” Emma O’Boyle ukorera TripAdvisor

Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’ubwongereza ngo bigira inama abakerarugendo b’abongereza ko mbere yo kujya mu ngendo bagomba kubanza bakareba uko ahantu bagiye hifashe mu bijyanye n’umutekano.

Telegraph ikaba ivuga ko nta kindi gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba cyigaragara ku rutonde rw’ibihugu bishakishwa naba mukerarugendo nk’u Rwanda.

Mu Rwanda kandi, uretse kuba hari ubuzima budahenze ku banyamahanga  ugereranije n’ibindi bihugu, ngo ingagi nazo zaba zigira uruhare mu gukurura abanyamahanga, nubwo atariho honyine ziri, ariko ngo mu birunga byo mu Rwanda niho baba bizeye umutekano wabo usesuye.

Telegraph, ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza nacyo kiremeza ko u Rwanda ubu ruri kuza mu bihugu biri gusurwa cyane ku isi birimo ibyahozemo intambara nka Vietnam, Cuba, Bosnia, ndetse n’ahandi hasanzwe hasurwa cyane ariko hari guhararukwa kubera ubuzima buhenze nka El Salvador, Greece, South Africa n’ahandi.

Emmanuel NSHIMIYIMANA
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • ni baze urwanda ruragendwa ese nawe ari wowe nihe wajya atari mu rwanda umutekano byonyine niwo ukwereka uko igihugu gihagaze aho uri buryame ugasinzira nta nkomyi nta kwikanga abisasu cyangwa abajura

  • Nababwira iki nibajyeyo, nubwo hari ibibazo ariko najye nabonye hari umutekano rwose, abarya ayabo nko ku Kibuye barayarya kakahava

  • ibi ni imuto z’umutekano urangwa mu rwanda nta kindi,kuko kuba abakerarugendo babanza kugirwa inama zo kujya aho zitazahurira n’ibibazo,ibyo bikwereka ko mu rwanda ntacyo bahakeka

  • Nibyo kuva kera ingagi zili mu bizana agafaranga mu gihugu. Abazungu bazikunda kubi nyamara twe twumva ntacyo zitubwiye ali inyamaswa gusa. bakomere ba mukera

  • NIBAZE WA
    ARIKO NATWE BAJYE BAREKA TUJYE IWABO
    MUZABATUBARIZE IMPAMVU BATURUSHYA TUBASABA VUZA

  • s’ibyo se? si ba englishman gusa batwima visa n’abanyaburayi bose n’abamerika, ngo baba banga ko tuguma iwabo. London ho ubu kubera n’uko babameneye inzu, imodoka bagasahura n’imangazini, ubu byose byarushijeho gukomera. Ni kwihangana rero

  • erega umutekano babonera mu rwanda n’iwabo ntuhaba!!buriya i burayi si hose ushobora gutembera 24/24,ariko mu rwanda keretse aho udashaka kujya naho ubundi ibyiza birahari ushaka kwihera ujisho ahawe ikaze.

  • Icyo nisabira abanyarwanda dukomeze kugira umuco wo kubakira kugirango bakomeze kubwira bagenzi baba ibyiza by’igihugu cyacu ,amadevize yisukiranye.

Comments are closed.

en_USEnglish