Digiqole ad

Burundi yagereye Rwanda mu kebo kamwe

Mu mukino wahuzaga u Burundi n’u Rwanda kuri stade ya Prince Louis Rwagasore , u Burundi bwatsinze u Rwanda ibitego 3 kuri 1, uku akaba ariko u Rwanda rwari rwagenje u Burundi i Kigali mu kwezi gushize.

Uzamukunda Elias ahanganye na Mbanza Husein

Uzamukunda Elias yongeye guhangana na Mbanza Hussein i Bujumbura

Ni mu mikino yo gushaka ticket yo kujya mu mikino nyafrica ya CAN 2012 izabera muri Gabon na Guinea.

Mu mukino ikipe y’umutoza Adel Amroush w’u Burundi yarushije bigaragara  Sellas Tetteh w’u Rwanda, ntabwo woroheye na gato amavubi.

Ibitego by’u Burundi bikaba byatsinzwe na Said Selemani ku munota wa 34, iki gitego cyishyuwe na Bokota Labama ubwo yari akinjiramo mu gice cya kabiri, ariko bidatinze ku munota wa 49 Saido Ntibazonkiza ashyiramo icya 2, ndetse Didier Kavumbagu ashimangira intsinzi y’abarundi ku munota wa 72.

U Rwanda ntirwahiriwe na gato n’uyu mukino kuko Gasana Eric (Mbuyu Twite) yaje kuvunika mu gice cya kabiri agasimburwa na Nshutinamagara Ismael, umukinnyi Patrick Mafisango akaba yitwaye nabi cyane kuri uyu mukino kuko yatanze ibitego 2 ku makosa yakoreye mu mutima wa defense, abakinnyi bari bategrejweho byinshi nka Olivier Karekezi na Uzamukunda Elias bakaba nta kinini bagaragaje.

Intsinzi y’Intamba ku rugamba itumye u Rwanda rujya ku mwanya wa nyuma mw’itsinda H, n’ikizere hafi ya ntacyo cyo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’africa 2012.

Benin ikaba nayo yaraye ihuye n’akaga i Cotonou itsindirwa mu rugo na Cote D’ivoire 6-2.

Kugeza ubu mw’itsinda H

1.Cote d’Ivoire 12pts  + 10 goals

2.Burundi 4 pts

3. Benin 4pts   – 5 goals

4Rwanda 3pts   – 5 Goals

 

Ababanjemo:

Umuzamu: Ndayishimiye J luc

Myugariro: Gasana eric (Nshutinamagara Ismael,) Masisango (Haruna) Kalisa Mao Sibomana  Abouba

Hagati: Mugiraneza J Baptiste, Hussein Sibomana, Olivier Karekezi, Uzamukunda Elias

Imbere: Tuyisenge Jacques (Bokota Labama 48) Peter Kagabo

Abasimbura: Ndoli Jean Claude, Haruna Niyonzima, Bokota Labama, Tuyizere Donatien, Saidi Abedi, Nshutinamagara Ismael, Serugaba

Burundi:

Umuzamu: Athanase Nyabenda

Myugariro: Hussein Mbanza, Albert Kaze, Hassein Hakizimana, Karim Nizigiyimana

Hagati: Pierre Kwizera, Papy Faty, Saido Ntibazonkiza(49), Cedric Hamiss (Kavumbagu Didier 75), Fuad Ndayisenga

Imbere: Selemani  Said Ndikumana (34)

 

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

 

19 Comments

  • uvoma yanga avoma ibirohwa mbuyu yanze kuza mumyiozo mbere none ngaho yavunitse

  • uyu mukino abarundi bari barawukaniye bitangaje none ndabona binyaye mu isunzu.

  • ikipe yigihugu ntimukongere kuyita amavubi ahubwo yibereye amasazi pee, icyo mbona u rwanda rwari rukwiriye gukomeza kwita kuri bariya bana, naho bancashuro muhora mushyira ntimunabahe fr murunva bakora iki? ikipe iheruka gukomera kubwa kayizare? kazungu najules ndunva bari bakwiriye kwegura kuko nibo batera bino byose

    • SHA NGE BANDIJIJE,BARARUTWA IKIPE ZI IMIRENGE PE,.IKIPE YI IGIHUGU NIBE IYA BARIYA BANA, IYI NABONYE KURI MACE Y’UBURUNDI ISENYURW YOSE .

  • Yewe baratwemeje pe,akebo kajya iwamugarura pe.ariko se umutoza ni shyashya buriya avec 8000000 Frw afata bashake undi si non nzaba ndeba da
    kaminuza

  • Impala zararirimbaga ngo: ino iwacu mu Rwanda bagenzi, ino iwacu mu Rwanda bagenzi dufite ikipe yacu national , dufite ikipe yacu national amavubi, none ubu twavuga ngo dufite ekipe yacu national amasazi, ifite abakinnyi ntibayikwiye, amacenga yabo ntateye ubwo, ino iwacu mu ……………. Bagenzi dufite equipe yacu national amasazi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Kabisa aba basore nako ingirwa baradushebeje kabisa nibura iyo bakinisha Team ya NUR

  • Njyewe mbere yo kugira indi comment nkora ndashaka kubaza ababa basobanukiwe.
    Ese Abarundi nabo bari bari bafite abacanshuro? Ikipe y’Urwanda yo murabizi ko yari yagombye gushakishiriza muri Congo. Cyakoze Ferwafa na ko Kalisa Jules akwiye guhanwa nk’undi mugizi wa nabi wese.

  • iyi kipe ikwiye guseswa hamwe nabayobozi ba ferwafa bakegura twubake ikipe nyarwanda atari iyabakongomani
    abarundi ndabakuriye ingofero
    abarundi badutsinze kubera kutiyemera kwacu nokwirarira kwabakongomani
    jules uradusenyeye ekipe

  • ese buriya tetteh yabanje hanze bokota na haruna yitwaje iki la!ahaaaaaaaaaaaa!ngo amavubi arakomeye da

  • ariko kwel tete ubu arabwira iki abanyarwanda hejuru 15.000$ afata buri kwezi?ntamukino wagicuti ajya ategura,ntamukinnyi ajya kureba mumahanga !nuguterura akazana gusa,njye mfite ubushobozi ntiyarara mu RDA!!

  • noneho se baratubwira iki la?nubu se ntibemera ko ari nyakatsi

  • oh nyakatsi we watsinzwe n’akagonyi ubuse ubuse uraba uwande ko nanjye wari ugusigayemo ndibu kwamagane n’akotsi kawe.

  • Ariko se buriya bazira iki ko mbona ntanabajeunes barimo nibura ngo bajye birira nizo nkumi bazafatwahe? bose mbona ari abakiga tu.

  • ariko ko dufite abakinnyi mu mmashuri ari secondaire universites ndetse no mumu byikiro bymashampiona ari murwanda atandukanye hano murwanda murazana abahashyi ngo batumarire iki??dore ko mubaduteza kabisaa.

  • Amavubi ni nki’inzu za NYAKATSI. Nibayasenye bubake bundi bushya. Naho ngo MBUYU na BOGOTA? Nta shyaka bafite. Ariko se barikura he. Is not they nation. Ni abahashyio nk’uko uhingira amafaranga aba acungana n’uko isaha igera ngo bamuhembe yitahire. Gusa amakosa akomeye ari kuri FERWAFA itarashaka kumva ko umupira utarimo abakongoman ushoboka.
    Nge mbona n’abanyarwanda bashoboye ndetse cyane.
    Mugire amahoro.

  • Nyakatsi oyeeeeeeeeeeee! uradusebya pe

  • hey guys i’m happy for burundi the y win rwanda couse burundi they not take cup from same team . ithink burundi they will win all team and they want go too world cup in 2014 too i thrust that burundi god bless you

  • uburundi buramenya gukina ariko ntabakimyi bakomakomeye bufise ahoba bari bafise abakimyi bazi kugara imyuma bakongera bakugurura imbere ivyo nivyo vyotumye uburundi butera imbere mu mugwi wumupira wamaguru abandi nabo bakabagurira mubihugu mvohanze ya africa mugasanga uburundi buriko butera imbere nka america

Comments are closed.

en_USEnglish