U 17 yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda
Imbere ya SABC, RFI, Tele Sud, TFI, ndetse na France football, Ambasaderi Jacques Kabare yakiriye ikipe ya U17 maze aganira nabo abereka n’itangazamakuru.
Nyakubahwa amabasaderi yerekanye abo basore, anabwira abanyamakuru bari aho ko aba basore berekana isura y’u Rwanda mw’iterambere nyuma ya Genocide ya 1994.
Yarabashimiye cyane anavuga ko abatumiye mu mukino wo kuri uyu wa kane hagati y’uRwanda na France.
Muri iki kiganiro cyahawe abanyamakuru, umunyamakuru wo muri Africa y’epfo Walter Mokoena ukorera SABC gahunda y’imikino umaze imyaka irenze 11 abikora, akaba yarakurikiranye igikombe cy’africa cya U20 cyabereye mu Rwanda, yongera kureba irushanwa rya U17 naryo riheruka mu Rwanda, kuri we u Rwanda ruri munzira yo kuba igihangange mu mupira w’amaguru.
Ati: “ Erega inzira u Rwanda rurimo niyo y’iterambere, kandi aba bana bazatungura isi yose kubera ubushobozi nababonyemo”.
Yashimye cyane organization yabonye mu Rwanda mubijyanye no gutegura imikino avuga ko inzira ari iyo. Nkuko tubikesha David Bayingana waganiriye nawe.
Kuri uyu wa gatatu, nibwo umukino ubanziriza uwanyuma abasore b’uRwanda bazakina na France uteganijwe kuba.
Umukino uzabera ku kibuga cya Creteil U19 guhera saa Kumi nimwe n’igice mu rwego rwo gukomeza kwipima no kwitegura igikombe cy’isi.
Union Sportive Créteil-Lusitanos Football ikaba ari ikipe ikina mu kiciro cya gatatu mu bufaransa yavutse mu mwaka w’1936, ikipe yabo ya U 19 izakina n’u Rwanda U 17 itozwa na Philippe Lemaitre.
Photos/ David Bayingana
Umuseke.com
5 Comments
Amakuru nyayo kdi yizewe!!
Mugihe nyacyo!!
Mukomeze muyatugezeho
nawe wabiboniye maurice ahoo! ngo ni ayanjye ra nahoze mparira n’abantu bambwira ngi igihe.com nirwo rubuga ariko uru rwo rwanyumije kabisa!!!
umuseke muratwemeza pee!ese muba muhibereye?
mwari kumwanya wa kabiri ariko bitewe nuko mbonye ubushakashatsi bwanyu murabambere mukomereze aho conglatiration
bana nanjye ndabemeye nubwambere nabibona.
Comments are closed.