Digiqole ad

U 17: Rusingizadekwe yemewe na MRI

Amavubi ntazajya Poenix (Arizona) bazajya Taos (New Mexico) USA

Ku kuri uyu wa kabiri icyuma gipima imyaka MRI cyemeye ko myugariro Jean Marie Rusingizandekwe yemerewe na kiriya cyuma gipima imyaka y’abakinnyi kuba yakinira ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17.

Bayisenge

Bayisenge Emery captain wa Equipe aba ari imbere

Kuri uyu mugoroba kandi ahagana saa sita z’ijoro za hano i Kigali, nibwo Alfred Mugabo ajya kwakirwa ku kibiga k’indege cya Koln avuye i Londres aho akinira mw’ikipe y’abato ya Arsenal. Umuzamu Nzarora Marcel wari umaze iminsi yaravunitse mw’ivi akaba yatangiye imyitozo ndetse ejo ngo yaba azabanza mw’izamu.
U17 bakaba ngo bari gukoreshwa imyitozo yo gushaka umwuka n’ingufu ndetse ariko hakanigishwa uburyo bushoboka bwo gutsinda igitego mw’ikipe zikomeye.Biteganyijwe ko zimwe muri System Richard Tardy amaze iminsi atanga zizakoreshwa ejo ku mukino na Dusseldorf FC.

Faustin

Faustin Usengimana myugariro wa U17

Uyu mukino uzaba ejo ukazaba ariwo wanyuma mu budage mbere y’uko berekeza muri USA gukora imyitozo yanyuma.
Bonny Mugabe uri kumwe n’iyi kipe dukesha iyi nkuru yemeza ko iyi kipe iri tayari kuba yakina mu gikombe cy’isi. “i can confidently say that the team is ready for the World Cup.”

Impinduka zabaye n’uko ikipe itakivuye mu Budage yerekeza Poenix muri Leta ya Arizona, ahubwo ikaba izerekeza mu mujyi wa Taos muri leta ya New Mexico, USA. aha ubutumburuke bwaho bwenda kungana n’ubwumujyi wa Pachuca amavubi U17 azakinira.
Abakinniy bose ngo bakaba biteguye cyane cyane umukino uzahuza u Rwanda n’Ubwongereza tariki 19 z’ukwezi gutaha mumujyi wa Pachuca.

Benedata Janvier

Benedata Janvier mu myitozo y’ejo itari yoroshye

Mico Justin mu myitozo yo gutsinda

Mico Justin mu myitozo yo gutsinda

Butera Andrew umuka inyuma nawe yitoza gutsinda

Butera Andrew ukina  inyuma ya Mico nawe yitoza gutsinda

Jean-Marie Rusizingizadekwe arapimwa imyaka none

Jean-Marie Rusizingizadekwe yamaze kwemerwa na MRI

Marcel Mwizamu

Marcel Nzarora uyu mugoroba yasubiye mw’izamu

Rusingizandekwe

umuseke.com

3 Comments

  • ibihe byiza ku ikipe yacu u17 y’URwanda
    tubari inyuma Imana izabahe insinzi muheshe
    igihugu cyacu ishema natwe abanyarwanda.

  • Aba basore b’urwanda ntibasanzwe! kandi ni abantu babagabo abahungu baganguje ndakurahiye!

  • braaaaaaaavo our btfull country,abana bacu bazigaragaza maze abuzukuru bacu bazajye bacana umucyo,igitinyiro n’intsinzi oye
    thx GOD.

Comments are closed.

en_USEnglish