Digiqole ad

U 17 – Nzarora Marcel yavunitse

Ku wa mbere – Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iri gukorera imyitozo i Paris mu bufaransa yagize ikibazo k’ivi akaba yahise ahabwa ikiruhuko k’iminsi itatu.

Nzarora Marcel yavunitse bitegura umukino wa gicuti n’ikipe ya La Valloin.

David Bayingana uri kumwe n’iyi kipe akaba yabwiye umuseke.com ko uyu mwana atagize ikibazo gikomeye ariko agomba kubanza gukira neza.

Coach Xavier atoza
Coach Xavier mu myitozo kuri uyu wa mbere

Imyitozo ikaba ikomeje aho ngo Ambassaderi w’u Rwanda mu bufaransa Hon. Jaques Kabare ejo yaje kureba imyitozo y’iyi kipe, nubwo atabashije kuvugana nabo ngo azagaruka abaasure.

Umutoza wa Lyon y’abakobwa Patrice Lair, wari umutoza wa Ferwafa Academy ndetse na U-17 mbere ya Tardy nawe ngo akazaza kureba match y’u Rwanda n’ubufaransa ubwo izaba azanye.

Fabrice T.

Umuseke.com

5 Comments

  • uyu musore nibamuvure akire kuko ameze ni umukinnyi mwiza pe

    • marcer ni umuhanga ,nibamwiteho kuko arabizi peeee.

  • ndibaza ko nta cyuho azateza,abasimbura nabo babonye umwanya wo kwigaragaza

  • Nimushyiremo agatege basore nimwe duhanze amaso ngo mudukure mu isoni kandi turabizeye!!

  • Twese duhaguruke dushigikire U-17 ko nicyo cyizere cyejo hazaza. ikifuzo kuki iyi kipe batayishakira irirndi ZINA, kombona amavubi rishaje ryabaye nyakatsi.

Comments are closed.

en_USEnglish