Digiqole ad

U 17 mu ngendo nyinshi muri USA

Ikipe ya U 17 byari biteganyijwe ko itazerekeza mu mujyi wa Poenix, ariko niho bahitiye ubwo bazaga muri USA, ibi bikaba biri kwibazwaho kuko noneho atariho honyine bazaguma, ku wa mbere bakazerekeza mu mujyi wa Taos muri New Mexico.

Francisco Grande Hotel aho Rwanda U17 icumbitse

Iyi kipe imaze gukora ingendo zirenga 6 utabaze za Escales,  bikaba bitakwibazwa niba izi ngendo nyinshi nta ngaruka zizagira ku mikino bafite y’igikombe cy’isi.

Iyi kipe ikaba icumbitse muri Francisco Grande Hotel aho bazava berekeza mu mujyi wa Taos muri leta ya New Mexico hafi cyane ya Mexique ahazabera igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 kuva 18 ukwezi gutaha.

Imyitozo muri Piscine

Ni umunsi wa gatatu imaze mu mujyi wa Phoenix leta ya Arizona muri USA, ikaba ikomeje imyitozo nkuko bisanzwe ariko ngo nta mikino ya gicuti yindi bateganyijwe kuhakina.

Ku munsi w’ejo, nkuko tubikesha Bonny Mugabe uri kumwe n’iyi kipe, aba bahungu ba Richard Tardy bakaba barakoze imyitozo yo kongera imbaraga iyobowe na coach Xavier.

Imyotozo ya nimugoroba

Ingufu mu myitozo ngo ziri gushyirwa ku munyezamu Nzarora Marcel kugira ngo asubire ku kigero yariho mbere y’uko agir aimvune ndetse akabagwa mw’ivi mu kwezi gushize ubwo bari mu bufaransa.

Uyu munsi ku cyumweru, iyi aba basore bararuhuka baze gukora imyitozo mike ku mugoroba, mbere y’uko kuwambere bafata imodoka bakerekeza i Taos muri New Mexico, USA.

Emery bayisenge afashwa na Xavier kuzamura icyuma


Emery ubwo yasezeraga ku banyarwanda muri Serena

Umuseke.com

5 Comments

  • izi ngendo nzibona nk’uburyo bwo gutegura bariya bana psychologicaly,kuko bituma kwitinya bibashiramo.

  • ibi bizafasha bariya bana gukina neza kabisa, abatoza bari kumwe nabo ni abahanga bazi icyo gukora kabisa

  • aba bana nibinanirwa ntibazavuge ko batateguwe?mbega kuryoshya!?ndibaza ko ntawuzabakanga noneho,kuko ubu ndabona ntawibuka underground

  • Utatubeshye koko urabona bari kuryoshya cyangwa wagize barigutemnbera wapii bafite akazi kenshi kandi ntibaragasoza …..bazaryosha bamaze kugasoza….

  • ewana babonye buri kimwe ntibazagire icyo bitwaza….

Comments are closed.

en_USEnglish