Digiqole ad

U 17 izakina na Tottenham

Amakuru aturuka muri FERWAFA n’uko iyi kipe iri kwitegura imikino y’igikombe cy’isi ifitanye umukino wa gicuti n’ikipe ya Tottenhamhotspurs yo mu bwongereza tariki 18 Gicurasi.

Iyi kipe iherereye ubu mu bufaransa aho iherutse kunganya n’ikipe ya Drancy 2-2 mumukino wa gicuti, nkuko Julles Kalisa yabitangaje, nyuma y’imyiteguro bari gukorera mu bufaransa bazahita bagaruka mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike bazerekeza mu bwongereza gukina uyu mukino wa gicuti n’ikipe ya Tottenham yabatarengeje imyaka 19 hanyuma tariki 19 bahite berekeza muyindi myitozo mu budage, kubera ubushuti FERWAFA ifitanye na Federation ya ruhago mu budage.

Nyuma y’imyiteguro mu budage iyi kipe y’igihugu izerekeza i Texas muri leta z’unze ubumwe z’amerika aho izakorera imyitozo mike mbere gato y’uko berekeza i Mexico mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 17.

Texas ni leta ihana imbibi n’igihugu cya Mexique ndetse n’ikirere usanga ari kimwe muri aka gace.

Umuseke.com

4 Comments

  • aba bana ni bagende bahagararire igihugu nkabagikuriyemo atari abahashyi nkuko bikunze gukora nabacongomani baba bishakira amaramuko tubari inyuma

  • Yebabaweee Tottenham ko numva bipashe muremure!? sha nibakina bazaba bakoze byiza pe, baba biteguriye ku ikipe izwi kabisa.
    Courage FERWAFA.
    Abo bana rwose nabo gushyigikirwa

  • conglatilation ferwafa noneho icyonzicyo nuko nibakina na tottenham abascout amaso yabo aratangira kwerekeza murwimisozi igihumbi ahasigaye tujye tureba premier legue tubona abasore bacu bravo ferwafa

  • Aba bana nibo mizero y’ejo hazaza mumupira w’amaguru mu Rwanda. Turabashyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish