Digiqole ad

U- 17 Bamerewe bate mu Bufaransa?

Abatoza bashya muri U-17

Amakuru dukesha David Bayingana umunyamakuru wa Voice of Africa uri kumwe n’ikipe y’igihugu n’uko aba bana bameze neza aho bar ii Paris ubu. Umubare wabo umaze kwiyongera kandi babonye n’abandi batoza bashya. Ngo barakora imyitozo myinshi, ikirere kibamereye neza, gusa ngo baratungurwa n’uko babona saa tanu z’ijoro haba hakiri ku manywa mu gihe hano iwabo igicuku kiba kinishye.

Amavubi U-17 mu myitozo

Leonard de Vinci hotel bacumbitse ngo ni nziza ikirenzeho nuko iri muri metero zitarenga 60 uvuye aho bakorera imyitozo. Kuri uyu wa gatatu bakaba bakinnye match yambere ya gicuti n’ikipe yitwa Drancy yabatarengeje imyaka 19.

Ikipe ubu ikaba yarungutse abatoza bashya, Coach Jerome Verfelt utoza abazamu na Bernain Xavier wo kunanura imitsi (Physical coach) banafasha cyane abandi nka Mashami Vicent ndetse na Kaliopi basanganywe na Equipe.

Andrew Butera akaba yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero aho avuye mu mageragezwamw’ikipe ya Rennes, naho Bonfils we akaba ategerejwe muntangiriro z’icyumweru gitaha, nkuko David yabitangaje.

Ikipe ikaba ifite umwiherero w’iminsi 20 mu bufaransa, ikagaruka mu Rwanda aho izamara iminsi mike hanyuma biteganyijwe ko yakwerekeza gukorera imyitozo yanyuma muri leta z’unze ubumwe z’amerika mbere yo kwerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi muri Mexico mu kwa gatandatu.

Abanyarwanda bakaba bashishikarizwa kuba inyuma yiyi kipe itarigeze ibaho mu mateka y’u Rwanda

Buteera ahagera ari kumwe na coach Mashami
Buteera ahagera ari kumwe na coach Mashami
Bernain avugana na Aloys
Bernain avugana na Aloys
Rusheshangoga Michel mu myitozo
Rusheshangoga Michel mu myitozo
Umwe mu batoza bashya Jerome
Umwe mu batoza bashya Jerome

Umuseke.com

4 Comments

  • Iyi kipe niyo izaduhoza amarira twatewe na bariya banyamahanga twiringiye ibihe byashize!

  • Birakwiye ngo dushyigikire aba bana kuko ikigaragara ni uko bafite kazoza wa mugani w’abarundi! kandi birashimishije ku bwa Butera utangiye gushakishwa n’amakipe akomeye y’ibirayi ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda!!

  • @umuseke
    muzatubarize impanvu amakipe ajya gukorera imyitozo iriya yose?ese byaba hari umusaruro byongera?

  • Umva nshuti yange amakipe ajya i burayi mumyitozo cyane cyane kubera Infrastructure (ibikoresho bihagije baba baturusha…no kugira bipime namakipe yaho amenyereye amarushanwa…Ntakibazo rero biteye kuba abana bari muri France….Reka nabo bageyo kuko abagiyeyo kenshi ntacyo batweretse.

Comments are closed.

en_USEnglish