Digiqole ad

Twizeye intsinzi – Francois Ngarambe

 Twizeye intsinzi – Francois Ngarambe

Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi yatangarije abanyamakuru ko kubera ibyagezweho mu myaka ishize n’uburyo abanyarwanda bakiriye kandi bashima gahunda za FPR-Inkotanyi bituma bizeye intsinzi y’umukandida wabo Paul Kagame mu matora ya Perezida azaba mukwa munani.

Francois Ngarambe mu kiganiro n'abanyamakuru kuri iki gicamunsi
Francois Ngarambe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi

Hari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi aho iri shyaka riri ku butegetsi ryavugaga gahunda yaryo mu gihe cyo kwamamaza umukandida waryo kizatangirira kuri uyu wa gatanu mu karere ka Ruhango.

Francois Ngarambe yavuze ko bizeye intsinzi kubera uko abanyarwanda bashima kandi bakiriye imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi iri no mu byo yabagejejeho mu myaka ishize.

Francois Ngarambe ati “Ibyo Perezida yakoze birivugira, ibyo azakorera abanyarwanda ni ibishimangira ibyo bagezeho. Tuzongera imbaraga kugira ngo tugere aho u Rwanda rwifuza.”

Ngarambe ariko avuga ko hakiri urugendo runini kuko hari byinshi bitaragerwaho.

Ati “kugeza ubu abanyarwanda benshi baracyahangana no kugira imibereho ibabereye ntabwo turagera aho twifuza .

Nk’ubu twavuga ko tuvuga ko mu buhinzi twateye imbere ariko umusaruro kuri hegitari uracyari hasi ugereranyije n’uwo twifuza. Turacyafite urugendo mu byiciro byose mu gihugu.”

Kwiyamamaza kw’abakandida biratangira kuri uyu wa gatanu, umukandida wa FPR akazatangirira mu karere ka Ruhango kuwa gatanu akazasoreza mu karere ka Gasabo ku itariki 02/08 mbere gato y’amatora.

Francois Ngarambe asaba abanyarwanda muri rusange n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko kuzitabira aho umukandida wabo aziyamamariza bakumva imigabo n’imigambi abafitiye.

Paul Kagame azagera mu turere twose tw’u Rwanda, ngo hari n’aho azajya ahantu habiri mu karere kamwe bitewe n’imiterere y’Akarere nk’uko Ngarambe yabivuze.

Muri iki kiganiro yavuze ko FPR yashimye ko hari amashyaka yabashyigikiye, ngo bigaragaza ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ariko bagahuza icyerekezo. Mu kwiyamamaza ayo mashyaka ngo azambara ibiyaranga nta kibazo.

Ngarambe avuga ko abanenga politiki y'u Rwanda hari ababarimo bameze nk'abanenga inka icebe ryayo
Ngarambe avuga ko abanenga politiki y’u Rwanda hari ababarimo bameze nk’abanenga inka icebe ryayo

Francois Ngarambe yavuzeko u Rwanda rudahangayikishijwe n’abapfobya ibikorwa bya politike mu Rwanda.

Ati “abantu bahora banenga ntako tuzabagira kuko twebwe dukora ibyo tubona bibereye imibereho y’abanyarwanda  hari abahora bashaka ibyo banenga kurusha kuvuga ibyiza. Twebwe rero tureba niba ibyo banenga bifite ishingiro kugirango tubone aho duhera dukosora.”

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, biteganyijwe ko umukandida wa FPR azahera mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango na Nyanza tariki 14 Nyakanga, akomereze Nyaruguru Gisagara (15), Nyamagabe,Huye na Kamonyi (16), Muhanga na Ngororero(17 Nyakanga).

Bugesera na Kicukiro(19 Nyakanga), Nyarugenge na Rulindo(20), Nyagatare, Gatsibo na Kayonza(22), Kirehe, Ngoma na Rwamagana(23), Rubavu Musanze na Nyabihu(25), Karongi na Rutsiro(26), Nyamasheke na Karongi nanone(27), Rusizi ahantu habiri tariki 28, Burera na Gakenke (30), Gicumbi kuri 31 ahantu habiri, na tariki 02 Kanama mu karere ka Gasabo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • iya 04 iradutindiye rwose ngo isi yose ibireba , tuve mu magambo dushyire mu bikorwa ibyo twifuje igihe kirekire , gukomeza nawe ni iterambere ni umutekano , ni ukwishyira ukizana kuri byir munyarwanda , Paul Kagame Oyeeeee

  • niwe ntawundi, ikipe itsinda ntago ihinduka

  • Intsinzi y’umukandida wanjye yahumuye! GO go go go Paul Kagameeeeee
    Aho ugejeje u Rwanda ntawutahareba n’impumyi zirabizi. Ba bigirankana ndabaramutsa cyane namwe muri abacu

  • iMuhanga twarateguye naze indogobe imuhetse izagendera kubishura le 17 rwose turara tuyirota
    Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeee. Kaze neza Ntore izirusha intambwe abawe twese turagukunda komeza imihigo. Ahoooooooooooooooooooooo

  • INKOKO NIYO NGOMA 04/08/2017 TUGAHAMYA INTSINZI YACU

  • Mu a karere ka Ruhango ni ku ivuko rya perezida Paul Kagame ntacyatuma tutamutora abaturage twese abemerewe gutora amajwi yacu yose ni aya Perezida Paul Kagame % turabyishimiye ko ahereye iwabo nibyo koko ijya kurisha ihera kurugo ubwo rero bitweretse ko aho aba ari hose atuzirikana biratunejeje cyane kuwa 5 turamwiteguye tuboneye ho kumusaba ko yatwemerera akazadu sura kuri uwo munsi mu umurenge wa Ruhango akagali ka Buhoro umudugudu wa Nyarutovu murakoze kudutumikira UM– USEKE.COM mugire ibihe byiza

  • Courage Mzee Kijyana. Insinzi bana b’u Rwanda. Maze umusaza nkwisabire ko nyuma y’insinzi mwazita cyane ku cyagabanya ubushomeri uzaba ukoze cyane.

    • Wowe jyutora neza nurangiza uceceke kuko ibyuvuga urabeshya ntabushomeri buri mu Rwanda kandi nibiba ngombwa uzajye korora ingurube kuko zororoka vuba maze ukirigite ifaranga kimwe nabandi.

  • Insinzi ni ngombwa kuyizera, kuko ibikorwa bya RPF byivugira: Uburezi buhagaze neza, ubuvuzi nabwo nuko turivuza mu mavuriro agezweho kandi tukabona imiti tudahenzwe, amazi n’amashanyarazi biratugeraho, ubuhinzi bwateye imbere tureza ibyo dukeneye cyangwa tukabihaha tudahenzwe, dufite umutekano ntawuryama yikanga ko hari uri bumutere mu rugo rwe ngo arare adasinziriye, tubanye neza n’abaturanyi n’amahanga muri rusange, gutwara abantu n’ibintu byateye imbere nta karere cyangwa umurenge bikiba mu bwigunge, abaturage barahabwa servisi nziza mu buyobozi bw’ibanze, dufite ubutabera burenganura bose nta kubogama cyangwa gutinza imanza, n’ibindi byinshi umuntu atarondora ngo abirangize. Tariki enye za Kanama ziratinze ngo twerekane ibyishimo byacu.

    • @mwanainchi,wibagiwe kongeraho ko n ,ubukungu bumeze neza idolari 1 riragura 850 Rwf ibintu ni salama.abantu bararangiza kaminuza bagahita babona akazi.hahhhahhh ibintu ni salama

      • Nibitaranoga bizanoga kubera Imana. Yadukuye kure tugeze aheza, ntaho itatuvanye, kandi ntaho yananirwa kutugeza. Amasengesho arakomeje, n’ abakirota amadayimoni azageraho abashiremo. Twamaganye dayimoni wo kutanyurwa, twamaganye dayimoni wo kutishimira intambwe abandi batera, twamagaye dayimoni utera ubuhumyi bw’ imitima, toka satani mu mitima y’ abana b’ u Rwanda. Arabeshya satani tuzakomeza dutere imbere batunnyega, badukwena, ariko tuzagerayo. Warakoze Mana kutuyoborera Kagame komeza umuhundagazeho imigisha n’ ubwenge byawe. Amen

  • Nec yarambihirije nibura uri list ubu hehe nogutora

  • Biriya bintu Mwanainchi yanditse ni ibisingizo, cyangwa ni ukuningurana?

  • Muzadukuririho imisoro y’ubutaka maze sinakubwira twibere muri paradizo !

  • Hamwe twese imvugo niyo ngiro,niko twatojwe kd nitwe twabyisabiye kubwibyo
    Tuzi(kuva RPF-INKOTANYI ibohora igihugu byabaye uruherekane rw’ibyiza n’amagingo aya sinagiye kure ya FPR-INKOTANYI)rero Bakundwa tuzi inyamibwa uturangaje imbere..sinshidikanya ingoma yacu ni songe mbere,twiyubakire urwatubyaye..

Comments are closed.

en_USEnglish