Digiqole ad

Twaretse kubaho nk’abatariho, turiho –Perezida Kagame

Muri iki cyumweru Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ari mu rugendo rw’akazi. Muri uru rugendo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abo muri Kaminuza ya Hartford ndetse n’abo mu Ishuri ry’Imari rya Kaminuza ya Harvard.

Perezida Kagame yemeza ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka n’uko bagishaka
Perezida Kagame yemeza ko Abanyarwanda bazi icyo bashaka n’uko bagishaka.

Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Imari rya Kaminuza ya Harvard, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda banze kubaho nk’abatariho, ahubwo bariho kubera agaciro bihaye.

Umukuru w’Igihugu, avuga ku cyerekezo 2020 u Rwanda rwatangiye ndetse rukomeje, yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abanyarwanda bakoze ibintu bikomeye ndetse bisa n’ibidashoboka kuri bamwe.

Aha Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rutahwemye guhangana n’ingaruka za Jenoside, umunsi ku wundi ndetse ngo aho rugeze kugeza ubu harashimishije n’ubwo hakiri byinshi byo gukora; ibi ariko ngo biterwa n’uko mbere y’ibindi byose Abanyarwanda baharanira kwihesha agaciro.

Yagize ati “Twaretse kubaho nk’abatariho, turiho. Iyo uriho hari ibyo usabwa, turashaka agaciro. Abanyarwanda bazi icyo bashaka n’uko bagishaka, ntibashaka umuntu n’umwe ubafata ukuboko ngo ababwire ngo ngomba kubaha ibi. Hari aho ugera ukavuga iti uku ni ukuboko kwanjye kandi ngomba kugira ibyo nifasha, simbona umuntu n’umwe waha Abanyarwanda amasomo yo kwiyobora.”

Abanyarwanda bahagurukiye kurwanya akarengane ako ariko kose

Mu kiganiro yatanze ku munsi w’ejo muri Kaminuza ya Hartford ubwo hatangizwa amasomo ajyanye n’ibya Jenoside muri Maurice Greenberg Center, Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihugu cyahagurukiye kurwanya akarengane ako ariko kose.

Yagize ati “Abanyarwanda bahagurukiye kurwanya akarengane ako ariko kose no guhagarara ku gaciro ka kimuntu kuva mu bihe bishize kandi bazakomeza kubikora kuko kubikemura ari inshingano zacu.”

Perezida Kagame yavuze ko akurikije amarorerewa u Rwanda rwanyuzemo ariko Abanyarwanda bakaba bageze ahantu heza bigaragaza ko bashishikajwe no kubaka igihugu cyabo cyari cyarasenyutse.

Perezida Kagame kandi yavuze ko amateka Abanyarwanda banyuzemo yatumye bahagaruka, bakareba imbere mu rwego rwo kugira ngo buri wese agire ubuzima bwiza.

Umukuru w’Igihugu aganira n'abantu basaga 500 bo muri Kaminuza ya Hartford
Umukuru w’Igihugu aganira n’abantu basaga 500 bo muri Kaminuza ya Hartford.
Perezida Kagame aganira abanyeshuri mu Ishuri ry’Imari muri Kaminuza ya Harvard bigishwa na Prof Michael Porter
Perezida Kagame aganira abanyeshuri mu Ishuri ry’Imari muri Kaminuza ya Harvard bigishwa na Prof Michael Porter.
Perezida Kagame  Prof Michael Porter imbere y'abanyeshuri.
Perezida Kagame Prof Michael Porter imbere y’abanyeshuri.
Perezida Kagame n'abanyeshuri nyuma y'ikiganiro
Perezida Kagame n’abanyeshuri nyuma y’ikiganiro.

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyo mubyeyi tugommba kubaho kandi neza ibindi twarabirenze baduha bataduha turiho twamenye kwigira tugomba guharanira gukora.kandi tuzabigeraho.blavooooooooooooooo

  • Ahaa!Nyira amaso yerekwa
    Bicye ibindi….imisoro,imisanzu
    Agaciro df,ubusumbane,akaren
    gane.yewe tubayeho nkabatari
    ho my H.E

  • Thenk U NYakubahwa bwira abumva twaba imbohe zabo ko dushokwikore

  • Muzehe jye ndamwemera pe. Nkunda ko aduhesha agaciro. Iyo avuze avuga ibintu bizima ntadukoze isoni. Ikindi ni taille ye, bya biro byinshi bikunze kuranga abandi ba nyafrika ntabyo afite. Iyo ahagararanye n’abandi ba nyacyubahiro ubona ari very smart.

    • Weho nziza warabutse taille
      Niyo wemeye gusa kubyo avu
      ze?yababa ntaho utaniye na
      nyiramubande.

  • Nyamara mushatse mwareka bakaduha,abatagira na mba tukarebako twatora akoyoko!naho hari abariho n’abatariho tugikeneye inkunga!musigeho rero niba mwaragwije!!!

  • Ok. yababwije ukuri!

  • Aha niho statistics zibera akaga. Ushobora kujanisha aho igihugu kigeze ugereranyije naho cyavuye mu myaka 16 ishize maze ukabona cyarabaye paradizo. Ariko uramutse urebye ba nyarucari uko babayeho wakumirwa. Ntabwo amajyambere abarirwa muma etage(wenda izo etage ziramutse ari amashuri cg amavuriro byakumvikana). HE aravuga kugiti cye kuko ndahamya ko abaturage baba bamutumye ari bake.

    • Uri kibwa koko.Nonese wowe umaziki kugirango uvuge ko avuga kugiti cye??

    • ariko uziko hari igihe umuntu aba atazi icyo akeneye koko!!! wibaza ko mu rwanda amashuli n’amavuliro bidahari rero barakubeshye ibyo dukeneye ni biriya umusaza aba yavuze nkuko tuba twabimubwiye none se yirirwa asura abaturage ariho akora ubusa sha wa kibwa we nk’uko wiyise.

  • Be blessed our beloved President Paul Kagame!Viva Rwanda!

  • ibyavuga twakabishimye ariko se abona imiryango y’abasirikare atariyo igiye kumupfana kubera ubukene bukabije, yabanje akareba ko umusirikare atabaho neza ariko yagiye mu UN mission. njye ubivuga ndumuhungu w’umusirikare. murakoze

  • Ntagitangaza kumva KIBWA avuga kuriya, uretse nokuba adakunda igihugu cye ntanakunda nababyeyi be!!!!! cyera ababyeyi bajaga batubwira ngo wima IGIHUGU cyawe Amaraso Imbwa Zikaya nywera ubusa, ibyakibwa nubusa rero, none se Amashuri arahari, kuva mumwaka wambere kugeza muwagatandatu primeli 1-6 abanyarwanda bose bigira ubuntu kibwa arabizi kuko nabarumuna be bisengeneza be benewabo bose niho biga, ntibihagije kuva mumwaka wambere sogonderi kugeza muwagatatu abanyarwanda bigira ubuntu 1-4 amashuri ni late yucu nkabayarwanda twayubatse inyubako zirahari kandi nziza nibyo bihugu mwumva bitagira,wagera muri kaminuza ukigira ubuntu leta ikakurihira ikanakugaburira warangiza aho kugirango nawe utange umusanzu wawe ngo wubake igihugu cyawe ugatangira kuba nka KIBWA. tuge mubuvuzi hari umunyarwanda utaja mubitaro ngo avurwe? ndabaza kibwa. ese harigihugu nakimwe wigeze ubona kija gutabara umuturage wacyo wagiriye accident hanze yigihugu kikohereza indege kumuzana uretse U’Rwanda? muttuel, RAMA, Andi masosiete yubwishinjize yigenga SORAS, CORAR, ibitaro birahari nabura buri Murenge ufite poste de sante na Centre de Cente 4-6 kandi nibindi biracyaza, imihanda irahari kuva IKigali kugeza mukagari Ka Majaruguru, amajepfo, Iburasira zuba niburengera zuba, buri kagali ku Rwanda gafite umuhanda ibindi wumva ushaka nibihe, ubwo urashaka kuzinga akarago ngo uhunge uje kugaburirwa ibyashizemo intunga mubiri ariko byubuntuuuuu, kutagira agaciro weeeee! biterwa nokutagira uburere, ntawuguha agaciro ukwiye niwowe ukiha.

  • Dear H.E

    Abanyarwanda turagushyigikiye kandi twiteguye gushyira mubikorwa umurongo mwiza twafatanyije guhitamo. Abavuga ngo usabe nziko nabo bazi ko ari bibi, ahubwo hakenewe ubufatanyabikorwa

  • Turagukunda Perezida wacu kandi n’abakuvuga amateshwa jya ubababarira kuko nabo sibo. Bakuvuga kuko uba wabakoreye bakabona imbaraga na gaciro ku bu muntu biryo nk’abamwangababo bakabona bakakuvuga, ariko ntacyo bizafata kuko Imana yakwimitse nk’umuyobozi w’u Rwanda n’iyo yonyine ikurinda kandi ibikorera ko ikunda u Rwanda n’abanyarwanda. God bless you for all your in and outs! Aluta Continua!Mapambano bado yanaendelea!

    • Ujye uvuga ibintu kugiti cyawe ntukavangemo IMANA dore ko yagowe

  • Uko biri kose ntimugahangane ahubwo dushyire hamwe mugushaka umuti w’ibibazo bitureba, iyo wishimwe ntukibagirwe ko hari ababaye,

  • Abanyarwanda tujye twumva kandi turebe kandi nziko nziko bitatunanira!umuntu waba ukunda u Rwanda ntiyavuga nka Kibwa.kuko kibwa ntazi aho u rwanda ruva naho rugana.ariko kugiti cyanjye mbona byinshi kandi byiza tumaze kugeraho.byonyine umutekano uba mu gihugu cyacu warangiza ukavuga muzehe wacu!biratangaje !!!! ibintu ntabwo bizira rimwe kuko Muzehe wacu yirirwa yiruka kubera twebwe kugirango tudasuzugurwa aduhesha agaciro ndarangiza mvuga ngo niba umuntu aguhaye imfashanyo ntakagutegeke icyo uyikoresha.Ndamukunda Pee!kuko aradukunda rwose.

  • Perezida wacu arikwisonga kdi aho ageje u Rwanda n,abanyarwanda nimpumyi itareba ariko yumva yahakubwira, Komeza ujyimbere perezida wacu abanyarwanda twese tukuri inyuma. naho Kibwa we nimumureke izina niryo muntu ni iKIBWA koko.

Comments are closed.

en_USEnglish