Digiqole ad

Twahirwa wari warakatiwe urwo gupfa ubu ari kujurira. Abarokotse barabyamaganira kure

 Twahirwa wari warakatiwe urwo gupfa ubu ari kujurira. Abarokotse barabyamaganira kure

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena; Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rwasubitse Urubanza rw’ubujurire bwa Twahirwa Francois wigeze gukatirwa igihano cy’urupfu kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu yakoreye ahahoze ari muri Komini Sake; ubu ni mu murenge wa Rukumberi. Abarokokeye muri uyu murenge bavuga ko ubu bujurire budakwiye.

Kuri uyu wa gatatu; Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwagombaga gusuzuma ubujurire bwatanzwe na Twahirwa Francois ariko iburanisha rikomwa mu nkokora no kuba Umucamanza yari afite izindi nshingano z’akazi bityo iburanisha ryimurirwa undi munsi.

Imanza z’abajuriye ku bihano bahawe kubera ibyaha bya Jenoside zoherejwe kuburanishwa n’uru rugereko rwihariye ubusanzwe ruburanisha imanza z’aboherejwe n’ibihugu cyangwa Urukiko rwa Arusha.

Twahirwa yari yarahamijwe uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, kwangiza no gusahura imitungo mu cyahoze ari Komini Sake ubu ni mu murenge wa Rukumberi.

Mu mwaka w’i 1999 Urukiko rwisumbuye rwa Kibungo rwari rwamukatiye igihano cy’urupfu kiza gusimburwa n’igifungo cya Burundu nyuma y’aho iki gihano cy’Urupfu kivanywe mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Abacitse ku icumu rya jenoside bo mu murenge wa Rukumberi bagizweho ingaruka n’ibikorwa bibi by’uyu mugabo bavuga ko ubujurire bwaTwahirwa budakwiye guhabwa agaciro kuko bazi ibibi yakoze.

Calixte Kabandana umwe muri aba barokotse ati “mu gihe ubutabera bwasanga ubujurire bwe bukurikije amategeko, ntacyo bitwaye ariko twe tuzi ibibi yakoze birimo kuba yaratoje Interahamwe, n’ibindi yagiye akora mu gihe Jenoside yabaga twiteguye kuzabisobanurira Urukiko.”

Kabandana ariko yavuze ko bafite imbogamizi z’uko bamwe mu bo Francois Twahirwa yangirije ibyabo bitabye Imana ku buryo ibimenyetso bari bakwiye gutanga bitazapfa kuboneka ndetse ko no mu bakiriho hari abadafite ubushobozi buhagije bwo kuba bazakomeza kwitabira urubanza bityo akaba abibona nk’imbogamizi.

N’ubwo uyu iburanisha ritabaye ku rukiko hari abantu benshi bari mubo yangirije imitungo, mu kiganiro kihariye bagiranye n’Umuseke bavuze ko biteguye kugaragaza no gusobanura ibikorwa bibi bya Twahirwa birimo ubwicanyi; gusenya no gusahura.

Twahirwa yari yarajuriye na mbere y’uko igihano cy’urupfu gikurwaho mu mwaka wa 2007, urubanza rwe ruhabwa Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi.

Hagati y’umwaka w’1983 n’1987; Uyu mugabo yabaye Burugumesitiri wa komini Sake ubu ni mu murenge wa Rukumberi.

 

Ku birebana n’ibyaha bya Jenoside ni inde wemerewe gusubirishamo?

Amategeko akuraho Inkiko za Gacaca agena uburyo bw’imikemurire y’ibibazo byasizwe n’izi nkiko ashyira mu byiciro bine abantu bemerewe gusubirishamo imanza.

Icyiciro cya mbere ni umuntu wakatiwe ko yishe umuntu nyuma bikaza kugaragara ko uwo yari yarahamijwe ko yishe ko akiriho.

Icyiciro cya kabiri ni umuntu wari warakatiwe ko yishe umuntu nyuma hakaza kugaragara undi wamwishe ariko nabwo uyu wamwishe agatangaza ko nta bufatanyacyaha yagiranye n’undi uwo ari we wese ndetse nta n’aho aziranye n’uyu wari warahanwe nawe.

Abandi bemerewe gusibirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, ni igihe abiciwe bashobora kubisaba mu gihe batishimiye uko zakijijwe cyangwa bakaza kubona ibimenyetso bishya kandi bikomeye bishinja uwakatiwe.

Iburanisha ryimuriwe tariki 03 Nyakanga; Urukiko rusuzuma niba ubujurire bwa Twahirwa bufite ishingiro.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Aragorwa nubusa ntakizahinduka ku bihano bye

  • Sindamushigikiye kuvyo yagirizwa, ariko mwagiye mugira imbabazi.

    • Denis i Rukumberi urahazi? ibyahakorewe n’uyu mugabo urabizi? ntabwo ubizi kuko ndabona wandika n’ikirundi ( kuvyo) Ceceka rero izo mbabazi wigisha genda uzigishe iwanyu cg ahandi kandi ntugakine mu bikomeye!

  • Umuseke ndawusezereye, ndawuhevye! urahengama cane biteye ubwoba, utanze iciyumviro badashima baragigifuta. Example:iciyumviro natanze ejo mugatondo, ciriweho uyumusi, ariko ubu bagikuyeko. Ibinyamakuru nivyishi, ntamwanya nzosubira guta, soma, nongera nterera nivyiyumviro

  • None se inzira zisigaye nizihe niba abantu bagiye kujurira muvugako badakwiye kujurira ayo mashyirahanwe atangiye gusakuza, tuzi twese ko ubucamanza butagomba gukorera ku marangamutima.Ubu se umuntu wagushinje akubeshyera kuko yari yatumwe, ubu akaba akubwira uko yatumwe.Ubu se nta burenganzira bwo gusaba kurenganurwa afite? Ese ibyo ntibizwi? Mureke tuvugishe ukuri.

  • Njye ndumva batamubuza kujurira, kuko icyo nzi ni uko ibyaha bakoze bidashobora guta agaciro Cg gucuya, kuko n’ubwo hashize 21yrs ingaruka z’ubugome bwabo ziracyagaragara kdi ibikomere wagirango ni iby’ejo hashize. Ikibabaje ni uko ibi baba bakora nabo babiziko ari ubusa ahubwo mba mbona ari ugushinyyagurira abo biciye. Duhumure ubutabera birahari kdi buzakora akazi kabwo ndabwizeye. Naho uvuga ngo nta mbabazi tugira iyo zitabazo abo bajurira ntibakabaye bakiriho ukurikije ubugome bicanye abacu. Imbabazi zirenze kubana n’uwakwiciye Cg se mugasangira ni izihe?

Comments are closed.

en_USEnglish