Digiqole ad

Twagiramungu ntacyitabiriye amatora y’abadepite

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu bakunze kwita “Rukokoma” wabaye mu Ishyaka MDR ubu akaba ari umuyobozi wa “RDI-Rwanda Nziza” yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nta gahunda ishyaka rye rigifite yo kwitabira amatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka.

Faustin Twagiramungu  bakunze kwita “Rukokoma”.
Faustin Twagiramungu bakunze kwita “Rukokoma”.

Faustin Twagiramungu yagize ati; “Ayo matora yo mu kwa cyenda nta mugambi tuyafiteho; amatora turayazi ayo twagiyemo 2003 twarayabonye”.

Kutitabira amatora kwa Twagiramungu byari byanavuzweho kandi n’umwe mu ba Komiseri mu Muryango wa FPR – Inkontanyi wavuze ko bishoboka ko Ishyaka rya RDI-Rwanda Nziza ritacyitabiriye amatora kuko ridashobora kwiyandikisha ngo nirirangiza ryitabire amatora mu gihe cy’amezi abiri.

Uyu mu Komiseri mu Muryango FPR- Inkontanyi yagize ati; “Tumaze kumenya ko [Twagiramungu] atakije mu matora y’abadepite ahubwo imbaraga ze ngo azazishyira mu matora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2017.”

Mu cyumweru gishize hakwirakwijwe amakuru y’uko Twagiramungu umaze imyaka 25 muri politike ko agiye kujya mu Muryango wa FPR-Inkotanyi. Aya makuru yahakanywe na bamwe mu bayobozi bakuru muri FPR bavuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro; icyakora abandi bakavuga ko bishoboka kuko Twagiramungu Faustin amaze gusaza akaba akeneye umwanya muri Leta ushobora kumufasha mu masaziro ye.

Twagiramungu nawe yabihakanye agira ati “Nibwo bwa mbere numvise ibyo bihuha; nta mwanya mfite wo kujya muri FPR; ifite abagabo bayishyigikiye kandi bakomeye; jyewe sinshobora.”

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ububiligi yemeza ko Twagiramungu ashobora kutaza mu Rwanda nkuko yari yabyiyemeje. Umwe mu bakurikiranira hafi imibereho ya Twagiramungu utashatse ko dutangaza amazina ye; yagize ati “None se aravuga ko azaza aho mu Rwanda mu kwa gatandatu ariko urabona ko nta myiteguro ihari; nta mafaranga afite nta nubwo arajya muri Ambasade gushaka pasiporo. Icyakora amaze iminsi asaba abantu b’inshuti ze kumushakira akamodoka ko mu bwoko bwa RAV4 azifashisha ageze mu Rwanda; yewe iyo urebye usanga atari serious”

Twagiramungu we yashimangiye ko azataha mu kwezi kwa gatandatu nkuko yabyiyemeje. Ati “Icyo nzi ni uko nzataha; abo bavuga ko nkennye ni akazi kabo; n’ubundi sinaje gushaka amafaranga hano i Burayi ariko ntawe nsaba itike insubiza iwacu.”

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda cyane cyane ku Mugabane w’i Burayi arenga 10 ariko abayakurikiranira hafi bakavuga ko akomeje gucikamo ibice n’uduce; bamwe muri bo bakavuga ko barambiwe ubuzima bw’i Burayi bagiye kwitahira mu Rwanda; abandi ngo basigaye ari amashyaka ahurira kuri skype gusa.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize (2012); abanyamuryango babiri bakomeye muri RDI-Rwanda Nziza (Ishyaka rya Twagiramungu) barasezeye; abo akaba ari Me Uwizeyimana Evode wari umujyanama mukuru mu byerekeranye n’amategeko na Alain-Patrick Ndengera wari Komiseri ushinzwe iby’umutekano ndetse akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2012; muri RDI-Rwanda Nziza havutsemo amakimbirane abanyamuryango batangira kwitana abagambanyi nyuma yaho Hildebrand Kayibanda (umuhungu wa Kayibanda akaba n’umuyoboke wa RDI) yagaragaye muri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli mu gikorwa cyo gutanga inkunga yagenewe Ikigega Agaciro.

©Izuba Rirashe

UM– USEKE.COM

en_USEnglish