Digiqole ad

Tunisia: Ben Ali yasabiwe n’urukiko igihano cy’urupfu

Urukiko rwa gisirikare rwasabiye El Abidine Ben Ali wahoze ari President wa Tunisia igihano cy’urupfu kubera uruhare rwe mu rw’abantu 22  mu mijyi ya Thala na Kasserine yamenyekanye cyane mu myivumbagatanyo yamuhiritse ku butegetsi.

Abidine Ben Ali wasabiwe urwo gupfa/photo AFP
Abidine Ben Ali wasabiwe urwo gupfa/photo AFP

Umushinjacyaha w’urukiko rwa gisirikare ruri mu mujyi wa Kef (mu majyaruguru y’uburengerazuba) niwe wasabye ko uriya mugabo yakwicwa kubera ubufatanyacyaha mu bwicanyi bw’abantu.

Uyu mushinjacyaha yasabye kandi ko iki gihano gikomeye kurusha ibindi, cyanahabwa abandi bantu 22 bari mu bikomerezwa ku buyobozi bwa Ben Ali bagize uruhare ruziguye murupfu rwa bariya bantu muri iriya mijyi.

Iki nicyo gihano cya mbere gisabiwe uwahoze ari umukuru w’igihugu mu mateka ya Tunisia, kikaba kiri kugarukwaho mu nkiko za gisiviri n’iza gisirikare muri kiriya gihugu.

Imyigaragambyo y’abatari bashyigikiye President Ben Ali yaje gutuma ahunga igihugu yerekeza muri Arabie saoudite tariki 14 Mutarama 2011.

Ben Ali, n’ubundi yari yarakatiwe n’inkiko zisanzwe igifungo cy’imyaka 66 kubera kunyereza no guhungana umutungo w’igihugu. We n’umugore we Leïla Trabelsi bakaba barashyiriweho na Tunisia inzandiko mpuzamahanga zo kubata muri yombi, ariko Arabie saoudite bahungiyemo ikaba itaragaragaza ubushake bwo kubatanga.

Uru rubanza ruri kubera i Kef, rwatangiye mu Ugushyingo umwaka ushize, abashinjwa bose nta numwe uvuga ko ariwe watanze amabwiriza yo kurasa ku bigaragambyaga, buri wese abisunikira ku bandi ariko ntihagire uvuga izina.

Gusa uwahoze ari Ministre w’intebe ku buyobozi bwa Ben Ali witwa Mohamed Ghannouchi, akaba yaranabaye umuyobozi wa guverinoma ya mbere nyuma ya Ben Ali mukwambere uyu mwaka yabwiye Urukiko rw’i Kef ko President Ben Ali (icyo gihe) ariwe ubwe watanze amabwiriza yo kurasa ku bigaragambya.

Nubwo Ben Ali adahari, abari kumwunganira mu rubanza bakaba bagomba kugira icyo bavuga ku gihano cyasabiwe Ben Ali.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • niyobajyanabo

  • Aba banyagitugu barwanije bikomeye abo bitaga Intagondwa. None Uncle SAM abonye ko amapine y’amateka arimo guhinduka arabatereranye. Isomo.

  • njyewe ntangazwa n umuntu w umvako mugeziwe yapfa,akirengangizako we,atazamusangayo,urugero,muntambara 1994,ndibuka nd umwana fite,imyaka hagati 8 ni10interahamwe yangiye nkwica,tantine tantine,aramurango ndagaya,utazasangayo njyewe mbihereye kumagambo yatantine wanjye yambwi,interahamwe murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish