Digiqole ad

Tumenye utubuye tuba mu gasabo k’indurwe (gall bladder)

Utu tubuye turimo ibice 2:

  1. Utubuye (gallstones) dukozwe mu ndurwe. Utu tuza nyuma yuko uduce tugize amaraso twitwa ‘red blood cells’ dushwanyaguwe, ibi byongera indurwe nyinshi mu mubiri.
  2. Utubuye dukoze muri kolesiteroli.
Agasabo k'indurwe
Agasabo k'indurwe

Tuboneka cyane mu bagore cyangwa muri rusange mu bantu barengeje imyaka 40.

Ibi bikurikira bishobora kandi kuba kimwe mu byongerera ibyago byo kugira utu tubuye mu gasabo k’indurwe.

  • Diyabeti
  • Kuba agasabo k’indurwe kadasohora indurwe uko bikwiye bikunda kuba mu gihe abagore batwite.
  • Umwijima ugeze ku gice cya nyuma (liver cirrhosis) cyangwa  indwara zifata inzira izi ndurwe zinyuramo.
  • Indwara yose cyangwa ibihe byatuma utakaza ibiro ku buryo bwihuse
  • Kukugaburira igihe kirekire banyujije mu mitsi

Ese utu tubuye nta ngaruka?

Igisubizo ni OYA, ingaruka z’utu tubuye ni nyinshi. Gusa utu tubuye ntitugaragaza ibimenyetso keretse iyo ari tunini tugeza aho gufunga ya nzira inyurwamo n’indurwe.

Kimwe mu bimenyetso ni ububabare mu gice cy’iburyo bw’inda ariko ubwo bubabare buraza mu kanya gato ukumva buragiye(colicky pain).

Ushobora kugira umuriro ndetse amaso agahinduka umuhondo.

Uburyo bubiri nibwo bukoreshwa mu kuvura tuno tubuye:kubaga bakadukuramo cyangwa guha umurwayi imiti nka ursodiol.

Agasabo k’indurwe ni iki?

Agasabo k’indurwe mu cyongereza bakita ‘gallblader’ kabika indurwe iba yakozwe n’umwijima mu gihe umuntu yariye ibiryo birimo ibinure, aka gasabo karekura iyi ndurwe kayohereza mu gice cy’urura ruto cyitwa ‘duodenum’ kanyuze mu nzira bite common bile duct mu rurimi rw’icyongereza.

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Gallblader ni ukuvugako iramutse itari mu mubiri umuntu atabaho?? Bizarushaho gutuma abantu bose bitwara neza kugirango turushehio kugira ubuzima buzira umuze. Thnx

Comments are closed.

en_USEnglish