Digiqole ad

Tumenye imvune z’amagufwa (bone fracture) IGICE CYA 1

Mu rwego rwo kumenyesha bamwe mu batari bazi ubwoko bw’imvune z’amagufa, tugiye kubagezaho amwe mu moko y’imvune z’amagufa, uko buvurwa, igihe zimara ngo zikire n’ibindi umuntu yakwibaza.

Zimwe mu mvune z'amagufa
Zimwe mu mvune z’amagufa

Kuvunika kw’igufa bivugwa igihe hari ugucikamo kwaryo, bishobora guterwa n’impanuka, amagufwa ashaje (osteoporosis), kanseri y’amagufwa cyangwa n’izindi mpamvu tuzasesengura.

Imvune zifata amagufa zishyirwa mu byiciro hakurikijwe impamvu zabiteye,ubuhanga bw’amagufwa, imiterere yazo cyangwa aho ziherereye,…

Imvune z’amagufwa hakurikijwe impamvu zabiteye

  1. Izatewe n’impanuka, ingero nk’imvune z’amagufwa nyuma yo kugwa, impanuka zo mu mihanda, kurwana…
  2. Izatewe n’indwara runaka: ni imvune zifata amagufa yatangiye kunegekara kubera indwara runaka, urugero nka kanseri yakwiriye no mu magufa

Dukurikije ubuhanga bwigisha amagufa

Ho batanga ibyiciro byinshi:

  • Imvune y’igufwa rigifungiyemo imbere mu mubiri
  • Imvune y’igufa ryasohotse hanze y’umubiri imbere mu mubiri.
Imvune yiri gufwa ryasohotse(open bone fracture)/ photo Internet
Imvune yiri gufwa ryasohotse(open bone fracture)/ photo Internet
  • Igufa ryacitse ryose
  • Igufa ritacitse ryose

Ukurikije aho zifata

Izifata

  • Amagufwa y’Umutwe no mu maso
  • umugongo
  • Imbavu
  • Agatuza
  • Amaboko
  • Urukenyerero
  • Amagufwa y’amaguru
  • N’izindi nyinshi cyane

Itabi n’amagufwa

Abanywi b’itabi muri rusange bagira amagufwa adakomeye nk’abatarinywa (lower bone density). Ikindi kandi itabi rituma imvune itinda gukira.

Mu nkuru zacu tuzarebera hamwe buri bwoko bwa buri mvune, tunarebe uburyo kwa muganga bakoresha bazivura dore ko bugiye butandukanye.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • mfite ikibazo kimvune nagirango mungire inama mfite imvune aho ukuguru guhurira ni gihimba haratandukanye kandi iyo ngenze urugendo runni irarya cyane simbashe gusinzira ninjoro ;mungire inama kandi IMANA ibahe umugisha

  • Ahubwo mutubwire uko umuntu yakira yakwivura

  • navuye mu modoka igenda mbanza ivi
    sinababaye nkimara kugwa ariko ubu meze nabi iyo ngenze cyane akaguru kose karandya uhereye mu Ivi nakora iki ? murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish