Digiqole ad

Tumenye ibitera indwara yo kunuka igikara, ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya

Hari abantu bagira ikibazo cy’impumuro mbi iturutse k’umubiri wabo, bityo bakaba bakwinubirwa n’abantu babana ndetse nabo ubwabo batisize, ari akenshi bakunze kwita kunuka “Igikara”.

Umunuko wo mukwaha
Umunuko wo mukwaha

Umuseke warabakusanyirije zimwe mu mpamvu zishobora gutera iki kibazo n’inama z’icyo wakorwa kugira ngo uhangane nabyo.

Bimwe mu bitera kunuka igikara:

1. Icyuya cy’umuntu
Ubusanzwe icyuya cy’umuntu ntikigira impumuro ariko iyo kibaye ku ruhu rw’umuntu igihe kirekire, udukoko tuba ku ruhu tuzwi ku izina rya “Bacteries” dukoresha ibiri muri icyo cyuya nk’ibiribwa bya two bityo natwo tugasohora ibintu bifite impumuro mbi.

2. Imvubura z’umubiri ziba mu kwaha no mu gitsina
Muri ibi bice haboneka mo imvubura ivubura intungamubiri “protein” n’amavuta bitunga udukoko two ku ruhu bityo tukabona uko dusohora imyanda itera iyi mpumuro itari nziza.

3. Isuku nkeya ku mubiri no mu myenda
Hari igihe habaho gushyuhirana kw’inkweto, amasogisi, bityo bigatera ugushyuhirana kw’ibirenge na byo bigatanga icyuya, byose byahurirana bigatanga impumuro mbi.

4. Ibiribwa n’imiti
Hari ubwoko bw’ibiribwa twavuga nka Tungurusumu ndetse n’imiti imwe n’imwe isohokera mu ruhu bityo bigatanga impumuro mbi igihe biri gusohoka.

Dore icyo wakora mu gihe ugize ikibazo cyo kunuka igikara:

1. Gukaraba umubiri wose nibura rimwe ku munsi,
2. Gukoresha imiti irinda umuntu guhumekera mu ruhu cyane (antirespirant) dore ko ngo imwe muri yo ibuza udukoko tuba ku ruhu gukura vuba vuba bikaba bikorwa cyane cyane ku bantu barenze ikigero cy’ubugimbi n’ubwangavu,
3. Kwambara imyenda imeshe buri munsi kandi yarafurishijwe amazi ashyushye ikanahita iterwa ipasi,
4. Koza ibirenge buri gihe uko ugiye kwambara inkweto, ukabihanagura, byaba na ngombwa ugakoresha umuti ukurinda udukoko dutera ibimeme,
5. Kwambara inkweto zifunguye n’amasogisi adashyuha ngo atange icyuya,
6. Kwirinda ibiribwa ukeka ko biturukaho iyi mpumuro mbi.

Urubuga  rwa BBC.CO.UK dukesha iyi nkuru rusoza rutangaza ko niba nyuma yo gukoresha ubu buryo bwo kurwanya kunuka igikara bwanze ku kuvura , wakoresha gufata umuti ufatwa mu rushinge witwa “Botox” cyangwa se ukabagwa ugakurwamo iriya mivubura yo mu kwaha no mu gitsina.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • buriya no kurya inyama zumwijima ngo bitera kunuka igikara!!!!nabisomye muri topsante

  • Ese umuzungu na we anuka igikara cg.anuka igituku?

  • ubu se tureke tungurusumu la?

  • sha najye nkeneye igisubizo ko tungurusumu arumuti nkabanumva nayo ibaye ikibazo

  • Ufite icyo kibazo cyo kunuka, akaraba indimu bigabanya umunuko.

    • Ndagirango nanjye muzandangire ubundi buryo umuntu yakoresha kugirango iriya ndwara ikire.

  • Hari nu ndi muti onyo(1)+indimu isharira +ubuki ikiyikokimwe+amavuta y’ibihwagari ibiyiko(2) gukoresha amazi kurigahunda kandi igikara gituruka imbere ntabwo arinyuma murakoze

  • soma http://www.ubugozi.org nusomaneza urwo rubuga uzabona igisubizo nibindi bitera indwara zitandukanye uzahabona umuti

Comments are closed.

en_USEnglish