Digiqole ad

Tumba College of Technology: Umukobwa wa mbere yahise ahabwa akazi na MANUMETAL

Ku nshuro ya gatatu Tumba College of Technology, ishuri ry’ubumenyingiro mu bijyanye n’ikoranabuhanga riherereye mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyarugu kuri  uyu wa kane tariki 26 Gashyantare 2015 ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bagera kuri 492. Umukobwa wabaye uwa mbere yavanye akazi muri uyu muhango.

Abanyeshuri babaye aba mbere mu mashami bigamo. Benihirwe yagize amahirwe yo guhita ahabwa akazi
Abanyeshuri babaye aba mbere mu mashami bigamo. Benihirwe yagize amahirwe yo guhita ahabwa akazi

Alice Benihirwe urangije amasomo mu ikoranabuhanga n’itumanaho wabaye kandi uwa mbere mu bakobwa, yavuze ko urugendo rwe rw’ishuri rwari rukomeye ariko ashimishijwe no kuba arurangizanyije ishema.

Benihirwe ashishikariza abakobwa kwiga amasomo y’ubumenyingiro ngo kuko atari amasomo y’abahungu gusa kuko n’abakobwa bayashoboye.

Uyu mwali yabonye igihembo cy’umunyeshuri w’umukobwa warushije abandi ndetse ahita yemererwa akazi n’uruganda rwa MANUMETAL ako kanya.

Umuyobozi w’iri shuri Eng.Pascal Gatabazi  yasabye abanyeshuri  baharangirije kwiteza imbere bakoresheje ubumenyi bukenewe ku isoko bavanye muri iri shuri ry’ikoranabuhanga riterwa inkunga n’Ubuyapani.

Eng.Gatabazi ashimira cyane Leta y’u Rwanda na Leta y’Ubuyapani zafatanyije mu gushyiraho iki kigo gitanga ubumenyi bufite ireme mu ikoranabuhanga.

Uwari uhagarariye Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda  yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga iri shuri mu guhugura abarimu no gutanga kuko babona umusaruro waryo mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda muri muri rusange.

Abantu 600 baturiye iri shuri riherereye mu murenge wa Tumba, ngo bigishijwe uburyo bwo gucana za ‘briquettes’ mu guteka batangije amashyamba nk’uko bitangazwa na John Bideri uhagarariye inama y’ubutegetsi mu kigo gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, WDA.

Abanyeshuri 77% barangije muri iki kigo umwaka ushize bose ubu ngo bafite akazi, abandi ngo bagiye gukomeza amashuri. Bideri akavuga ko kwiga imyuga n’amasomo y’ubumenyingiro ari byo muri iyi minsi igihugu gikeneye cyane ngo kiteze imbere.

Binjira mu kibuga cyabereyemo uyu muhango
Binjira mu kibuga cyabereyemo uyu muhango
Abayobozi mu karasisi kabanjirije uyu munsi mukuru
Abayobozi mu karasisi kabanjirije uyu munsi mukuru
Bamwe mu barimo n'abayobozi
Bamwe mu barimo n’abayobozi
Uhagarariye Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda Akimoto
Uhagarariye Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Akimoto
John Bideri umuyobozi uwagarariye inama y'ubutegetsi muri WDA
John Bideri umuyobozi uwagarariye inama y’ubutegetsi muri WDA
Abayobozi muri uyu munsi
Abayobozi muri uyu munsi
abanyeshuri barangije kwiga bagera kuri 492
abanyeshuri barangije kwiga bagera kuri 492

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • byari byiza ! congz kuri uwo mukobwa

    abandi nabo ndacyeka kwiteza imbere bihangira imirimo aribintu byabo bazabishobora may God bless TCT

Comments are closed.

en_USEnglish