Digiqole ad

Tumba College of Technology bibutse Jenoside

Abanyeshuri, abayobozi n’abakozi ba TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY (TCT) iherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Tumba, kuwa 3 Gicurasi bagize umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango waranzwe no gusaba abanyeshuri kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kwiga no kwiga neza kugirango bazabashe kwigira nkuko igihugu kibibasaba.

Bakoze urugendo rwo kwibuka rugera ku birometero 8
Bakoze urugendo rwo kwibuka rugera ku birometero 8

Umuhango nyirizina watangijwe n’urugendo rwa kilometer umunani ruva ku ishuri rukagera ku ishuri ribanza rya Nyirabirori rukagaruka ku kicaro cy’ishuri rya Tumba College.

Pascal Gatanazi uyobora TCT yasobanuye ko kwibuka ari inshingano yo kugirango hubakwe umuryango mushya w’Abanyarwanda utarangwamo amacakubiri hazirikanwa ayo mateka mabi yavuye mu macakubiri.

Uyu muyobozi yihaganishije impfubyi zabuze ababyeyi muri Jenoside abizeza ubufasha mu gihe cya ngombwa ariko abashishikariza kwiga bashyizeho umwete ngo buse ikivi cyatangiwe n’ababyeyi babo bishwe.

Guillaume Serge Nzabonimana waje ahagarariye Ministeri y’Umuco na Siporo yavuze ko imbuto mbi y’amacakubiri yabibwe n’abakoroni na Leta zakurikiye abanyarwanda ubu bakwiye kuyirwanya kuko babonye umusaruro wayo.

Naho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Aimé Bosenibamwe yavuze ko amaraso y’abatutsi yamenetse mu 1994 agomba kuba agomba gutuma buri wese aharanira kubaka u Rwanda rutazongera kumenekamo amaraso nk’ibyabaye.

Guverineri Bosenibamwe
Guverineri Bosenibamwe

Bosenibamwe akaba yashimiye cyane umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu wa AERG mu bikorwa nk’ibi byo kwibuka utegura kandi ukanabishyiramo imbaraga cyane, abasaba kubikomeza kuko aribo Rwanda rwejo ruzakomeza kurangwa no kwibuka.

Umuyobozi wa AERG Imenagitero ya TCT akaba yashimiye abayobozi ku bufasha bwa buri munsi babaha, ubufasha mu bitekerezo n’ibindi. Yanashimiye byumwihariko ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside kuko ngo iyo zitahaba bashoboraga kuba batararokotse.

urumuri rwikizere
Mu ijoro ryo kwibuka bacanye urumuri rw’Ikizere
serge
Guillaume Serge wari uhagarariye MINISPOC
abashitsi bakuru
Bamwe mu bashyitsi bakuru bari bahari
Col Eugene Nkubito wo muri Brigade ya 305 wari ugarariye umuyobozi w'Ingabo mu majyaruguru
Col Eugene Nkubito wo muri Brigade ya 305 wari ugarariye umuyobozi w’Ingabo mu majyaruguru
clo
Mpazimpaka Jean Claude umuyobzi mukuru wa AERG Imenagitero
se
Umuhanzi Senderi yabaririmbiye abaha n’ubutumwa bwo kubakomeza no kwigira

Jean de Dieu Nsengiyumva
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Pascal Gatanazi????

  • Umuyobozi wa AERG TCT ntabwo yitwa Mazimpaka J. claude yitwa Kayiranga J.Claude.

Comments are closed.

en_USEnglish