Trump ngo navanwe kuri Twitter
Keith Ellison umwe mu bagize Inteko Ishinga amategeko ya USA yavuze ko yumva Perezida Donald Trump akwiye kuvanwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuko ngo ibyo amaze kurukoraho byo gusebya abantu bihagije, kandi ari nako asebya igihugu ayoboye.
Ellison uhagarariye Leta ya Minnesota mu Nteko ya US yatangaje kuri uyu wa kane ko amagambo Trump yavuze ku muyobozi w’ikiganiro gica kuri Television witwa Mika Brzezinski akwiye gutuma ubuyobozi bwa Twitter bugira icyo bukora bukavana uyu mugabo kuri uru rubuga.
Donald Trump kuwa kane mu gitondo cya kare (5.52AM) yabyutse atuka anasebya umunyamakuru Mika amuvugaho amagambo mabi benshi bongera gutungurwa nanone no kubona Perezida ubyuka acyocyorana n’abantu ku karubanda.
Trump yavugaga ko yumvise ko ikiganiro cy’uyu mugore ko ngo kimuvuga nabi, maze nawe amwifatira ku gahanga ati “ Numvise ko bamvuga nabi none sinkireba ikiganiro cyabo…Ese ubundi ni gute Mika w’ubwenge bucye na mugenzi we Joe w’ikibazo mu mutwe baje kundeba inshuro eshatu kuri Mar-a-Lago (ni ihoteli ya Trump iri Florida) bashaka cyane ko tubonana…Mika yavaga amaraso cyane mu maso kubera kwibagisha mu maso.”
Abantu benshi bongeye gutangara babonye aya magambo y’uyu mu Perezida wa US, abakomeye bamwe bavuze ko bidakwiye kwihanganirwa.
Abastar ba cinema muri Hollywood n’aba muzika nabo bagaye cyane uyu Trump, nka John Legend we yavuze ko Amerika yibeshye igatora Perezida ‘mubi cyane’.
Intumwa ya Leta Keith Ellison we akaba asaba Twitter kuvana uyu mugabo kuri uru rubuga kubera amabi ari kuhakorera.
AbaStar bagaye cyane amagambo ya Trump
Wowe ubona abanyamerika baribeshye mu gutora Trump?
UM– USEKE.RW
4 Comments
Umva umva baribeshye se gusa ahubwo ko bayobye.jyewe ndemeza ko uyu mugabo arushwa ibitekerezo na Barafinda wacu. Sinabura kuvuga rwose ko abanyamerika nabo bagaragaje ukutareba kure rwose kuko uyu mugabo usibye amafaranga yonyine naho ubundi ibitekerezo byo ni hafi ya ntabyo!
Birababajepe bishobotse batora undi kuko ndabona uyumugabo ntabitekerezo afite ubwenge ntibuhagije ahubwo abasenga basengere america naho ubundi ntamuyobozi bafite
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona
Hari icyo bari babone se?
Reka bumve bamutoreraga iki?iyo ukurikiye imbwa irakuruma. Iyo utoye umuntu ugomba kwemera ibyo aza gukorera byose niyo mpamvu habaho amatora.
Comments are closed.