True Promises Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana
Umuryango True Promises Ministries wateguye igitaramo “sinzasubira iyo navuye” kizarangwa n’indirimbo n’imbyino, ku cyumweru taliki 11/12/2016 saa munani ku itorero rya Healing Center i Remera, inyuma ya Gare.
Umuryango True Promises Ministries uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ariko harimo n’irindi shami rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza binyuze mu gukoresha ingingo zabo (kubyina) ibyitwa ‘drama’.
Umuyobozi wa True Promises Mbonigaba Bonke yadutangrije ko ishami ryabo ribyina (True Promises drama team) ari bo bazakorana na bakuru babo bazwi cyane muri cyo gitaramo kuko umwihariko w’igitaramo ari ivugabutumwa rinyuze mu mbyino.
Ati “Biteganyijwe ko zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo cyo guhimbaza no gushimisha Imana bazazisobanura bakoresheje imbyino.”
Mbonigaba Bonke yakomeje avuga ko biteganyijwe ko imbyino zizakora muri icyo gitaramo zizaba zigaruka ku butumwa butandukanye butuma abatarahinduka bahinduka n’abamaze gukurikira Yesu bamenya ko uwo bakurikiye ari we wo kwizerwa.
Iki gitaramo kizagaragaramo umuramyi Thierry Bari (Titi) na Shekinah drama team Kimisagara, umukozi w’Imana kuri uwo munsi ni Pastor Cadeau ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Foursquare.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW