Digiqole ad

Transparency International: u Rwanda ku myanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa

Ubushakashatsi bakozwe na Transparency International bwagaragajwe kuri uyu wa kane n’uyu muryango, buvuga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi ku gipimo cy’imyumvire y’abaturage mu kurwanya ruswa.

Isi yose yakozweho ubushakashatsi
Isi yose yakozweho ubushakashatsi

Icyo gipimo kitwa: CPI :Corruption Perception index cy’umwaka wa 2011, kikaba kigaragaza ko u Rwanda ruri kuntambwe ishimishije mu kurwanya ruswa. Ku rwego rwa Africa igihugu cy’u Rwanda kikaba kiri ku mwanya wa 4.

Iki gipimo cyashyize ibihugu 183 ku rutonde rw’uko bikurikirana, bigenda bihabwa amanita ku 10. Ibihugu biri imbere y’ibindi ku Isi ni;

1.Nouvelle Zellande: 9.5/10
2.Finlande: 9.4
3.Danmark: 9.4
4.Sweden    9.3
5.Singapore 9.2
6.Norvege   9.0
7.Hollande  8.9
8.Australia  8.8
9.Swisse     8.8
10.Canada    8.7

Mu karere u Rwanda rurimo ibihugu bihagaze bitya:

49.Rwanda: 5.0
100. Tanzania: 3.0
120. Ethiopia: 2.7
143. Uganda: 2.4
154. Kenya: 2.2
168. DRCongo: 2.0
172. Burundi: 1.9

Ibihugu biza inyuma y’ibindi ni:

180. Afghanistan: 1.5
182.Korea (North): 1.0
182.Somalia: 1.0

Abayobozi ba Transparency Rwanda na Martin Ngoga Umushinjyacyaha mukuru wa Republika
Abayobozi ba Transparency Rwanda na Martin Ngoga Umushinjyacyaha mukuru wa Republika

Madame Marie Immaculee INGABIRE umuyobozi wa Transparency Rwanda, yavuze k obo nka Secteur Privé bishiira intambwe imaze guterwa, asaba impande zose; gouvernoma, Police, abaturage, abanyamakuru n’abandi bose barebwa n’ikibazo cya ruswa kongera imbaraga mu kurwanya ruswa.

Madame Ingabire ati: “ Somalia kuba iza inyuma ni uko nta buyobozi ifite, si ubuyobozi gusa kuko na Korea ya ruguru ibufite ariko iza inyuma, ahubwo bugomba no kuba ubuyobozi bwiza, ninacyo dushimira ubwo dufite mu Rwanda

Polisi yagaragaje ko kuva mu kwa 10/2011 hafashwe abantu bangana na 43 batanga ruswa. Gusa  ruswa hari aho ikivugwa nkuko byagiye bigaragazwa n’izindi raporo za Transparency Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwa Transparency International bwakozwe bwambere mu 1995,  mu 2007 u Rwanda rwari rufite amanota 2,8 mu kurwanya ruswa.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Ni ibindi tuzabigeraho, indashima mujye muzima amatwi. Aho tujya sihafi ariko ubushake bwo kubaka urwatubyaye turabufite intero ibe imwe, twese nk’abitsamuye ‘ tureke kuba umuzigo wabandi’ kandi tutari ibimuga.

  • Rwanda oyeeee! Ariko se ibinyamakuru byo hanze ex: jeune Afrique yavuze ngo u Rwanda ni urwa munani (8èmme) muri Afrika! sinzi impamvu ibinyamakuru bigoreka amakuru nkana… (je pense!) ku Rwanda!

  • sha mujye mureka kubeshya amahanga, mu rwanda hari ruswa iteye ubwoba. Dore nawe uragira urtya ukumva ngo za mudasobwa 1000 za fake zagurishijwe kuri minaloc, ubwo amafaranga y’igihugu yari gukoreshwa hagurwa mudasobwa nzima yanyerejwe mu mufuka wa james musoni. Mayor wa kigali nawe azatubwire aho amafaranga umujyi wa kigali watakaje yagiye. Naho ibyo muvuga ngo nta ruswa mu rwanda, nimusigeho di, mujye mubeshya abana. Aluta continua!!

  • izo za Amerika ni iza kangahe? France? Uk?

  • haha murasesta kweli , ahubwo se mu rwanda ruswa niho ibarizwa, nguko kubona akazi, kubona amasoko, permis,gucuruza? ahubwo bibeshye muri igihugu cg mbere kuri ruswa

  • Rwanda no 4? ndumiwe. kereka niba ari urwa 4 mu kuyirwanya kuko yo irahari pe.cyane cyane mu itangwa ry’utuzi (INTERVIEWS!!!!) no muri Traffic Police.

  • Ariko koko burya ubanza kuvugisha ukuri bigorana noneho ndabibonye,none se ejobundi si ho mwatubwiraga ko bimwe mu bigo bya Leta birimo kwisobanura ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta?None se ubu ababikoze bari hehe ntibakiri mu kazi.Hanyuma kandi muzegere abagore bamwe na bamwe bakora mu bigo byinshi bya Leta bazakubwira uko akazi bakabonye/Ruswa yo irahari kandi mbona no kuyirwanya bidashoboka,ahubwo mbona abantu bajya bayitanga cyane kugirango abayihabwa bayihage,kuko ikibabaje ni uko abavuga ngo barayirwanya aribo bayikunda

  • Muraho,

    jyewe ndabasaba ndababaza, maze mumbabalire munsubize. Kuko mu by’ukuri ntabwo nyurwa n’ibitekerezo byerekeye ruswa cyangwa icyo kera twitaga
    inyoroshyo!!!….

    UMUNTU AKAMA IZO ARAGIYE. Jyewe wandika ibi nsanga INYOROSHYO ari umuco karande w’iwacu i Rwanda. Ndetse reka mberurire, ariko nyine ntimuhite muntera muri yombi cyangwa munjyana kuri station ya polisi.

    Akenshi jyewe siniyumvisha aho amakosa ari, iyo ibintu bidakabije. Aha niho nsanga ibyerekeye Ruswa ntabisobanukiwe bihagije.

    Umugore wanjye ni umuzungukazi. We rero usanga iteka yarakaye umujinya ari wose, naho jyewe ndimwo nisekera kuko mba nsanga ari ibisanzwe, ari ubuhoro!!!

    Abazungu bo, muri rusange, ibya ruswa barabyanga cyane, umugore wanjye we ashobora guhita akurasa, kandi ubusanzwe agira imico myiza byahebuje.

    BIRANDENZE MBA MBAROGA…MUZAMPANURE!!!

    Koko ubwo umuntu yarinda kwicwa n’inzara cyangwa inyota, kandi ari umushumba w’inka???

    Uyu ko ari umuco nisangamwo kugeza hasi ku ndiba, ubwo koko tuzawuhashya gute???

    Mu by’ukuri inzira izaba ndende. Umuntu agomba gukenyera agakomeza, maze akemera gukomeza umutsi. Jyewe mbahaye imyaka isaga 50, yenda ubwo abana bavuka ubu, kurwanya ruswa bo bizaba byarabacengeyemwo neza neza….

    Rwose mumbabalire ntabwo ntukana kandi ntawe nsebya. Ndagirango mbabwire gusa jyewe “UMUVUKARWANDA INGABIRE-UBAZINEZA” uko mbona kiriya kibazo.

    AMATURO. Navukiye mu muryango munini cyane. Data yarafite imirimo-nshingano zinyuranye ku murenge no mu karere twari dutuyemwo. Ndibuka ko buli muntu wese wabaga afite ikibazo, yazaga iteka afite AKANTU yitwaje. TWABYITAGA AMATURO….

    UMWANZURO. Ntabwo nshyigikiye ruswa. Ariko ndabarahiye muzagenzure. Abenshi muri twe tuyirwanya kuko bituri ku munywa gusa, ariko ntabwo bituri mu mitima…

    JYEWE WANDIKA IBI, NTABWO BIRANSHENGERAMWO BIHAGIJE. SIMBESHYA KUKO NTA KAMARO.

    Ndemeza rero ndashidikanya, ko abantu benshi barya ruswa, ubwo barezwe nka njye. Mbese ntabwo bo baba bumva ICYAHA barimwo gukora!!!

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Ndemera ko hari gikorwa ngo Ruswa mu rwanda igabanuke ariko iracyahari cyane pee, ndashaka kubabyira yuko mu mashuri ruswa irimo pee, Urugero ( ecole chretien ya Kibagabaga _ Primaire), hari abarimu baho (abadamu cyane) basaba ababyeyi ruswa ngo abana bobo azatsinde ibyo nukuri.
    2. Mu Karere ka Nyarugenge ( hari umu Yobozi ushizwe Imwubakire Emmanuel Ingabire ) usaba Ruswa kumugaragaro ko ntacyo muramuvugaho( Kandi ababizi bavuga ko aya sabira Mayor ). Mureke kutubeshya
    rero. Kagame ara cyafite urugendo rurerure. Kuko Abenshi babikora kubera gusabota

  • RUSWA N’INDI MIKORERE MIBI YO KUNYEREZA AMAFARANGA YA LETA NTAHO BIRAJYA. BIRACYARIHO INZEGO ZIBISHINZWE KANDI ZIGATERERA AGATI MU RYINYO. URUGERO NI MURI IRST. ESE AHO MINEDUC IJYA YIBUKA KO ARI AHAYO NGO IGENZURE UMUYOBOZI MUKURU W’ICYO KIGO WAKIGIZE AKARIMA KE NIBIBA NA NGOMBWA AHAMBIRIZWE NDETSE ANABIRYOZWE?

  • Ndemera ko hari gikorwa ngo Ruswa mu rwanda igabanuke ariko iracyahari cyane pee, ndashaka kubabyira yuko mu mashuri ruswa irimo pee, Urugero ( ecole chretien ya Kibagabaga _ Primaire), hari abarimu baho (abadamu cyane) basaba ababyeyi ruswa ngo abana bobo azatsinde ibyo nukuri.
    2. Mu Karere ka Nyarugenge ( hari umu Yobozi ushizwe Imwubakire Emmanuel Ingabire ) usaba Ruswa kumugaragaro ko ntacyo muramuvugaho( Kandi ababizi bavuga ko aya sabira Mayor ). Mureke kutubeshya
    rero. Kagame ara cyafite urugendo rurerure. Kuko Abenshi babikora kubera gusabotaUMUNTU AKAMA IZO ARAGIYE. Jyewe wandika ibi nsanga INYOROSHYO ari umuco karande w’iwacu i Rwanda. Ndetse reka mberurire, ariko nyine ntimuhite muntera muri yombi cyangwa munjyana kuri station ya polisi.
    Akenshi jyewe siniyumvisha aho amakosa ari, iyo ibintu bidakabije. Aha niho nsanga ibyerekeye Ruswa ntabisobanukiwe bihagije.
    Umugore wanjye ni umuzungukazi. We rero usanga iteka yarakaye umujinya ari wose, naho jyewe ndimwo nisekera kuko mba nsanga ari ibisanzwe, ari ubuhoro!!!
    Abazungu bo, muri rusange, ibya ruswa barabyanga cyane, umugore wanjye we ashobora guhita akurasa, kandi ubusanzwe agira imico myiza byahebuje.
    BIRANDENZE MBA MBAROGA…MUZAMPANURE!!!
    Koko ubwo umuntu yarinda kwicwa n’inzara cyangwa inyota, kandi ari umushumba w’inka???
    Uyu ko ari umuco nisangamwo kugeza hasi ku ndiba, ubwo koko tuzawuhashya gute???
    Mu by’ukuri inzira izaba ndende. Umuntu agomba gukenyera agakomeza, maze akemera gukomeza umutsi. Jyewe mbahaye imyaka isaga 50, yenda ubwo abana bavuka ubu, kurwanya ruswa bo bizaba byarabacengeyemwo neza neza….
    Rwose mumbabalire ntabwo ntukana kandi ntawe nsebya. Ndagirango mbabwire gusa jyewe “UMUVUKARWANDA INGABIRE-UBAZINEZA” uko mbona kiriya kibazo.
    AMATURO. Navukiye mu muryango munini cyane. Data yarafite imirimo-nshingano zinyuranye ku murenge no mu karere twari dutuyemwo. Ndibuka ko buli muntu wese wabaga afite ikibazo, yazaga iteka afite AKANTU yitwaje. TWABYITAGA AMATURO….
    UMWANZURO. Ntabwo nshyigikiye ruswa. Ariko ndabarahiye muzagenzure. Abenshi muri twe tuyirwanya kuko bituri ku munywa gusa, ariko ntabwo bituri mu mitima…
    JYEWE WANDIKA IBI, NTABWO BIRANSHENGERAMWO BIHAGIJE. SIMBESHYA KUKO NTA KAMARO.

Comments are closed.

en_USEnglish