Digiqole ad

Ibihugu 10 bya mbere mu ishoramari, U Rwanda kumwanya wa7

Ikigo cy’ibijyanye n’ishoramari kw’isi cyatangaje ko South Africa, Nigeria na Kenya aribyo bihugu byambere muri Africa bifite amahirwe menshi mw’ishoramari muri Africa.

S.Africa, Nigeria na Kenya ni ibyambere mw'ishoramari muri Africa

Mu bushakashatsi n’ibarura byakozwe na Africa Business Panel mu bikorwa by’ishoramari 800 bikomeye muri Africa byemeza ko ibi bihugu 3 byorohereza kandi bifasha cyane ishoramari mpuzamahanga.

Ghana, Angola, Tanzania, Rwanda, Botswana, Uganda na Mozambique  nabyo biza mu bihugu 10 byambere bikwiye gushorwamo imari kubera politiki yabyo nziza mw’ishoramari mu bihugu byose 53 by’Africa byakozwemo ubushakashatsi.

Nicholas Sowden inzobere mu ishoramari iti:” Ubukungu bwa Kenya na bino bihugu 10 byambere bwarazamutse cyane muri iyi myaka 3 ishize, cyane cyane nyuma y’uko ibi bihugu byo bigiriye muri East African Community (Kenya, Uganda, Rwanda)

Ibi bihugu biratanga amahirwe menshi ku bashoramari mu nzego zitandukanye, ikoranabuhanga ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi

Ubushakashatsi kandi ngo bwerekana ko abashoramari mpuzamahanga bakomeye  bibanda cyane ku bihugu biba byagaragaje ko byorohereza ishoramali ku buryo butandukanye.

Ikindi ngo nuko mu bihugu 10 byambere bigaragaza ko biri gutera imbere cyane mw’ishoramali Africa ifitemo nka 5 yonyine.

Top 10 African investment countries/ nkuko byasohotse the international investor community

1. South Africa
2. Nigeria
3. Kenya
4. Ghana
5. Angola
6. Tanzania
7. Rwanda
8. Botswana
9. Uganda
10. Mozambique

U Rwanda ngo ni kimwe mu bihugu bike cyane by’Africa byagaragaje iterambere rikomeye mw’ishoramari nkuko bitangazwa na the international investor community. Leta yagaragaje ubushake mu kuzamura ubukungu vuba vuba nyuma y’ibibazo iki gihugu cyagize mu myaka ishize.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

4 Comments

  • Yes ,very good Rwanda yacu gihugu cya tubyaye

  • nibyo koko urwanda koko rwateye imbere bigaragara kuko nk’ubu ushobora kwandikisha ubucuruzi ushaka gutangiza mu munsi umwe gusa bugacya utangira gukora wujuje ibyangombwa byose.

  • Icyo twakwishimira nuko mu bihugu 10 bine byose ari muri ibyo muri East African Community ubwo wenda twaba dutangiye gushuna ku mbuto zo kwishyira hamwe.

  • ibii byose byaturutse kuba harashinzwe ikigo cya rdb nicyo cyatumye gushora imari mu rwanda byorohera ababyifuza

Comments are closed.

en_USEnglish