Digiqole ad

Top 10: Abahanzi 10 bagaragaje ko Muzika nyarwanda ikunzwe kandi yihariye

Umwimerere wa gakondo yawe ntujya ukuvaho, igihugu cyawe ntikijya kiba icy’undi. Ibikiranga bihora ari umwihariko. Muzika nyarwanda ni kimwe mu bigaragaza umuco wacu. Wakunda n’iyahandi si bibi ariko muzika y’iwanyu si ngombwa ko uyikunda ahubwo ni itegeko utiha uhabwa no kuba uri umunyarwanda.

Kayirebwa ari mu baririmbye cyane igihugu cye mu muziki w'igihugu cye
Kayirebwa ari mu baririmbye cyane igihugu cye mu muziki w’igihugu cye

Umunyarwanda ukunda umuziki usanga hari umuziki nyarwanda umukora ku mutima mbese umugera kuri gakondo ye akumva aranyuzwe, niyo mpamvu twegeranyije aba bahanzi icumi (10) tubona ko muzika yabo nyarwanda, indirimbo zabo zimwe na zimwe zitazibagirana mu mitima y’abanyarwanda benshi, ndetse nabo ubwabo ni inyenyeri zizahoraho muri muzika y’u Rwanda.

10.MAN MARTIN

Nibyo ni muto ariko amaze kuba inganzamarumbo muri muzika gakondo ya none. Ni  umusore wavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba yamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zicurangitse mu njyana gakondo. Ubu mu njyana gakondo nyafrika na nyarwanda zitanga ubutumwa bw’amahoro ahagaze neza cyane, indirimbo ze nka My Destiny, Icyo dupfana, Intero y’amahoro n’izindi amaze kwigarurira imitima y’abato bakunda umuziki w’u Rwanda.

 

9.KIZITO MIHIGO

Inganzo, impano no gukunda igihugu yabivanyemo ikintu kinini
Inganzo, impano no gukunda igihugu yabivanyemo ikintu kinini

Impano no gukunda igihugu iyo ubifatanyije bivamo intero ikomeye. Nyuma y’amasomo ya muzika i mahanga, Kizito Mihigo yayahuje n’igihugu cye, n’umuco, amahoro n’amateka yacyo none ubu ari kubibyazamo ibihangano bidasanzwe bidasaza kandi bikora ku mitima ya bose. Ibi byatumye izina rye muri muzika itari RnB, Rap cyangwa Afrobeat zikundwa cyane, rimenyekana nk’izina rikomeye mu gihe gito abanyarwanda bamumenye.

Yavukiye i Kibeho mu ntara y’Amajyepfo ari naho yemeza ko impano ye yayivumburiye ubwo yajyanaga akabindi ko kuvoma mu kiriziya gucuranga inanga yiyibye mu minota yo kujya kuvoma.

Indirimbo ze nka “twanze gutoberwa amateka” yakurikiwe n’izindi zijyanye no kwibuka ndetse n’izihimbaza Imana nk’iyo yise “Iteme” n’izindi zikundwa bidasaza cyangwa bitari uguharara.

8. MASAMBA INTORE

Masamba Butera Intore yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuri Sentore nawe wari intore, na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda.

Masamba ni umuhanzi wabigize umwuga, umucuranzi, ahimba kandi agatoza imbyino (choreographer), azi kandi ibyo gutunganya muzika, yandika indirimbo akaba n’umukinnyi wa sinema(actor) akaba azanagaragara kuri firm iteye ubwoba izasohoka bwambere mu rwanda.

Ni inzobere yigwijeho impano zitandukanye, akaba anabarirwa mu byamamare mu njyana nyarwanda dore ko ayimazemo imyaka 25.

Masamba yamamaye cyane ku bw’indirimbo nyarwanda (traditional) zirata ubwiza bw’umuco, izo ndirimbo akaba ari nka “Arihe” ,na “ Nzajya inama na nde?” aho avuga imihango n’imigenzo gakondo by’umuco nyarwanda. Uyu nawe akaba ari inking mu zigize umuziki nyarwanda.

 

7.BEN KAYIRANGA

Kunkengero z’ikiyaga cya Kivu mu cyahoze ari Gisenyi niho yaboneye izuba, akaba yarakuze akunda kumva indirimbo za gakondo, ingoma, ndetse n’inanga, yamenyekanye mu ndirimbo nka “Freedom”. Ari mu bazanye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi indirimbo z’ikizere.

Uyu mugabo ubusanzwe uba mu Ubufaransa, nubwo yabaye iburayi cyane dore ko yahageze afite imyaka 17 ntabwo yataye gakondo ye. Ubumenyi bwinshi afite muri muzika butuma umuziki we uvugwa no mu bihangange nka Lokua Kanza. Uyu akaba aherutse kunenga Album yari amaze imyaka ibiri ategura.

Ben Kayiranga avuga inenga ry’umunyecongo w’icyamamare mu njyana gakondo Lolua Kanza, yagize ati “ Si ukunegurana ni ukunenga bigamije kubaka kuko hari aho yumva ko nagombye kuba ngeze muri muzika z’iwacu, aho rero niho najye nshaka kugera, niho Lokua Kanza anyifuriza.”

 

6. MUYANGO N’IMITARI 

Muyango n'imitari
Muyango n’imitari

Benshi mu bato b’ubu ntibazi aya mazina, nubwo abo aribo benshi bagaragaza ugushaka kwabo ubu, ntibikuraho ko Muyango na bagenzi be indirimbo zabo nka « Sabizeze », « Karame nanone », « Musaniwabo » n’izindi mu mitima ya benshi zihahora, n’uzumvise ubu utazizi akaba yagirango ni indirimbo nshya kandi nziza.

Muyango ubu yibera mu Ububiligi ariko izina rye rizaguma muri muzika gakondo nyarwanda, ubunararibonye bwe ndetse na muzika y’umwimerere uwabihamya ntabwo yaba ari kure y’ukuri.

Imitari ku batayizi, ryari itorero rye bahuzaga urusobe rw’amajwi bahanika bagakora ku nyota ya benshi ku buryo n’uzumvise ubu avuga ati ‘Karahanyuze koko’

 

5. SUZANNE NYIRANYAMIBWA

Suzanne Nyiranyamibwa
Suzanne Nyiranyamibwa

Uyu muhanzikazi yibera ku mugabane w’uburayi, abakuru nanone mu myaka ya 1994 kuzamura abari batunze radio cassette ku isoko baziko ko cassette yanditseho “Rwanda Rugali” yacaga ibintu.

Yariho indirimbo nyinshi yafatanyije n’abandi bahanzi J.M . Muyango, Cécile Kayirebwa, Suzanne Julienne Gashugi, Hervé Twahirwa, Ciza Muhirwa, Rosalie Mukamutara, Faïna Numukobwa Massamba Icyogere, Alphonsine Nyiratunga na ba Ben Ngabo n’abandi.

Suzana uyu yakoze imizingo ibiri ku giti cye ariyo GIRUBUNTU, ndetse n’izindi zo kwibuka genocide yakorewe abatutsu mu 1994, afite imivugo itandukanye mu ijwi ritagira uko risa kandi akoresha mu gihe gikwiye cyane ataka urwamubyaye akaba yaragize uruhare rutaziguye mu ishirahamwe RUGARI rifite intego yo kuzamura umuco nyarwanda, ese iyo  uhamagaye umukunzi waba utibuka indirimbo yagiraga iti « telefone ko ititaba ni iki ni iki kiri hagati yanyu ». Ni umwimerere wa Suzana.

 

4. MUKANKURANGA MARIYA YOHANA

Mariya Yohanna
Mariya Yohanna

Indirimbo yitwa « Intsinzi » yanditse amateka mu Rwanda, ndetse utsinze wese ubu niyo aba yumva yacurangirwa. Mu kinyarwanda ‘itsinzi’ rikaba ijambo risobanuye ‘umuti’. Uwajyaga kuraguza bamubwira ibye ati ‘ nimumpe intsinzi’. Siko bikimeze kuko iyi ndirimbo yagoronzoye iri jambo.

Indirimbo zindi nyarwanda uyu mubyeyi yamenyekanyemo harimo izo kwibuka Jenoside, imivugo itandukanye. Ni umuhanga wo kuririmba mu ijwi rigoroye kandi rinoze. Abahanzi b’ubu nka Knowless bamwita maman wabo muri muzika.

Uyu mukecuru ubu yibera mu mujyi wa Kigali agakora mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara. Azwiho kuba akomeye kuko benshi bamuzi bakunze guhura nawe agenda n’amaguru ye urugendo rurerure kubera gukunda siporo.

3. MAKANYAGA ABDUL

Uyu muhanzi ukuze uzwi ku ndirimbo nziza z’urukundo zikunze kwitwa ‘Karahanyuze’. Yemerwa cyane mu muziki wa kinyarwanda wa Live. Uvuze muzika nyarwanda iryoshye ishyushya abantu Makanyaga niwe uza mu ntekerezo.

Makanyaga ntazibagirana mu ndirimbo nka Chouchou, Suzanna, Ansilla, n’izindi zakunzwe kandi n’ubu zikunzwe na benshi.

Mu minsi ishizeDiaspora nyarwanda yo mu Bubiligi bafatanyije na Tem Production bongeye gutumira Makanyaga Abdoul mu busabane  bari bafite , umuhanzi uba mu Rwanda wabaye icyamamare kubera umuzika w’injyana za kera, mu gitaramo cyabaye tariki ya 2 Werurwe 2013.

2. JEAN PAUL SAMPUTU

Jean Paul Samputu
Jean Paul Samputu

Umucaranzi w’umunyarwanda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga nk’umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Samputu yatangiye kuririmba mu 1977, ahera muri korali, inganzo ye yayikeshaga muzika gakondo ndetse na muzika yo hanze y’abahanzi nka Stevie Wonder, Bob Marley, Jimmy Cliff, na Lionel Richie.
Hamwe n’inshuti ze z’aba scouts yashinze orchestre Nyampinga bakorana albums eshatu, aha bakaba bari bakiri bato.

Nyuma yo gutsindira Kora Award y’umuhanzi gakondo nyafurika witwaye neza mu mwaka wa 2003, umwaka wakurikiyeho wa 2004 yanyarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 10.

Mu mwaka wa 2005, Samputu yahawe umwanya wo gutanga ubutumwa mu magambo no mu ndirimbo ubwo hatangwaga ibihembo by’ukwishyira ukizana mu nzu ndagamurage yo muri Amerika (National Civil Rights Museum), aho yaririmbiye imbere y’abantu bazwi ku rwego rw’isi nka Oprah Winfrey, Ruby Dee ndetse na Angela Bassett wigeze kubona Golden Globe Award.

Samputu abasha kuririmba mu ndimi 6 arizo ; Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Ikigande, Igifaransa, n’Icyongereza. Usibye ijyana gakondo ashobora no ku ririmba mu njyana za soukous, rumba, reggae, afrobeat nazo zitagiye kure cyane y’injyana gakondo nyarwanda na Nyafrika.

 

1. CECILE KAYIREBWA

We n’ubu ari mu manza kubera gukoresha ibihangano bye byiza kandi bidasaza. Ni we muvukarwanda wa mbere werekanyeko umuziki i utazanzwe mu Rwanda n’abazungu.

Mu nganzo ye yamenyekanishije ubwiza bw’igihugu cye ndetse n’ubu bamwe bemeza ko ntawuramuyingayinga.

Kayirebwa yavutse muri 1946 I Kigali.  Kuri iki gihe,abantu bari babayeho mu mahoro nubwo u Rwanda rwari ku ngoyi y’umukoloni.

Yatangiye gukorana n’abaririmbyi  n’abacuranzi cyane cyane ab’inanga. Nk’umuntu ujijutse, yatangiye kubona ko umuziki gakondo nyarwanda ushobora kuzatakaza agaciro, afata icyemezo cya kigabo cyo kuwuteza imbere no kuwumenyekanisha utarazimira.

Indirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke mbaririmbire, Urusamaza, Urubambyingwe, Umulisa,,Ndare n’izindi ni umwihariko ndetse nubwo zitagezweho iyo zicuranzwe zihiga iziriho ubu.

Nzayisenga Sophia
Nzayisenga Sophia ni undi muhanzi ukomeye ku muco w’igihugu cye

Usibye aba bahanzi hari abandi bahanzi batakwirengagizwa nka Sophia Nzayisenga, Ben Kipeti, Ngarukiye Daniel n’abandi bagize uruhare mu kwerekana ko umuziki nyarwanda ushobora gukundwa.

Eric BIRORI
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Byari byo ariko sinzi uko sondage wayikoze kuko n`ibyo wahereyeho! Ntabwo muri aba bahanzi uwitwa BYUMVUHORE JEAN BAPTISTE yagombaga kuburamo. RUGAMBA CYPRIEN cg se MSASABO NYANGEZI JUVENAL wavuze u Rwanda akarutaka n`umuco warwo akarere ku karere! Mwibuke avuga ati ndabona Kigali ukura ugenda ugana Rwamagana! Ubu ugeze za Nyagasambu nibwo abona ko uriya mugabo yari yarize koko ibijyanye na Urbanisation.

    • Ibyo uvuze KALISA, ni ukuri. Kuko ni gute wa mugani wawe wavuga umuziki nyarwanda wibagiwe Rugamba, Sebanani André, Masabo Nyangezi, Byumvuhore, Twagirayezu Cassien, n’abandi bose bazwi cyane kurusha n’abo uyu mwanditsi yavuze?Bizimana Loti se ni we utazwi mu mudiho nyarwanda? Impala….
      Ariko wa mugani w’Abalatini, DE GUSTIBUS, COLORIBUS MULIERIBUSQUE NON DISPUTANDUM. Ngo ntawe ujya impaka ku byerekereanye n’uburyohe, amabara ndetse n’ubwiza (bw’abagore cyane cyane.
      Buri wese yavuga urutonde rwe.

    • Ariko nk’uyu munyamakuru aba yakoze ubuhe bushakashatsi koko?!! Ben. Rutabana se umusize he?! Sankara se umusizehe Munyanshoza watangije kuririmba avuga abantu bahitanywe na Jenoside ni umwimerere we umusize he? Bikindi Simon n’Irindiro rye umusize he? ba Kagambage, Byumvuhore, Rujindiri, n’abandi warangiza ukazanamo uriya mwana w’umukobwa ngo na Ben Kayiranga koko!!!!

    • Ubwo nta soni kwibagirwa kamaliza cyakora utumye twibuka byinshi njye list yanjye ni :
      Rugamba,
      Byuvuhore,
      cecille,
      massamba,
      kamaliza,
      nyiranyamibwa,
      Ben Rutabana muri africa warababaye,
      samputu,
      Masabo nyangenzi,
      Sebanani Andre,
      Maria Yohani mu ntsinzi,
      Suzana nyiranyamibwa,
      Kagambage,
      Rujindiri,
      Bizimana loti,
      Kizto Mihigo,
      nabo bose ba Mani Martin,EEhh ntibagiwe Muyango naho uyu Munyamakuru zabaze byibuze Rukizangabo naho we najye muri ngo niza salax awards na Gumaguma!!!!

      • uliya muhanzi waririmbye ngo KANDA AMAZI.

  • Hari abahanzi mwibagiwe: amazina atagombaga kubura, Masabo, Byumvuhore, Rugamba. Mukosore, buriya hari nabandi!

  • Sha uyu munyamakuru ubanza atazi abahanzi nyarwanda kabisa.

  • hari nabandi mwibagiwe !!!

  • Wibagiwe KAGAMBAGE Alexandre waciye ibintu mundirimbo z’ubukwe nanubu zigikunzwe akaba arizo abageni bose bacurangirwa!

  • Nta mugayo sha werekanye ko utari uhari koko!! uzi ko wari ugiye gushiramo nabandi nka : knowles, king james, kitoko etc !!!!!!
    birababaje.

  • MARIYA YOHANA AHAHAHAH!!!ITSINZI BANA B’URWANDA

  • Buri wese azakore ubushakashatsi, atwereke urutonde rwe. Gusa nanjye nemeza ko RUGAMBA Cyprien atabura mu ba mbere

  • hahah,wibagiwe na young grace na jaypolly.,! Iyo uvuga abahanzi ukirengagiza Rugamba, Masabo, Byumvuhore,Nkurunziza, LOTI …?!

  • Reka mbahe urutonde rwange: Rugamba cyprien…Masabo Nyangezi Juvenal..Byumvuhore JBaptiste, Gasasira na Sebanani, Kayirebwa na Samputu; Makanyaga na Rwishyura, Rujindili na Kagambage, Kabengera n’abandiiiiiariko aba baza imbere Kabisa buri wese yabatondeka uko ashaka ariko ntibaburemo n’umwe.

    • Wowe uri umuntu w’umugabo cyane

  • Abakurikiraho baravuga Rjindiri, Kabarira Viateur, Kirusu Thomas, Mushabizi ndetse na rwishyura Appolinaire wacuranze rwanyonga nabandi.

    Umunyamakuru ntimumurenganye, jye ndumva yashatse kugaragaza ingufu ziri mumuziki nyarwanda

  • Suzana na Mukankuraga ni ubwa mbere mbumvise, icyakora iyo ushaka undi mutwe w’inkuri kuko ibirimo ntibijyanye! Wa mugani iyo wivugira ibya ba Knowless, naho ibya kera byo jya ubanza ubaze abasaza bari batunze radio Mera cyangwa National!

  • Ubwo iyo wibsgiwe kamariza ubwo uba uvuze nde.

  • Uri Birori koko! Urebye ibitekerezo byatanzwe kuri iyi nkuru, bose urabona ko bayigaye, nta bucukumbuzi washyizemo, wivugiye abahanzi wiyiziye! Ese ubundi ufite imyaka ingahe? Bashobora kuba bakurenganya bariya bahanzi bakwibukije utarabumvise.

  • Njye mbona Masabo yarabarushije gutaka ubwiza bw’U Rwanda no ku rukundisha abakerarugendo

  • IBI NI IBYIYUMVIRO BYAWE…NTIDUKUNDA KIMWE. GUSA URAKOZE KUTUGEZAHO IGITEKEREZO CYAWE

    • kwibagirwa ben rutabana ntasoni? uzumve indirimbo africa, rudahigwa, kantarama, intashyo, inkotanyi cyane, … nibwo uzumva abaririmbye igihugu
      cyabo.

  • Aha mwibagiwe kamaliza babe azwi guhera iyo ngiyo mu buhunzi !!!

  • Ndumiwe ko icyakora nge ndagushimiye kuko bitumwe nabura abantu babona urukundo rutazima bafitiye umuziki gakondo gusa kdi wibagiwe Umukambwe umwe rukumbi witwa Mushabizi,Rugamba nabandi gusa kdi wakoze

  • RUJINDIRI,RUGAMBA,………….MASABO,BYUNVUHORE……………….

  • Aba bahanzi bose ntabwo ariko baririmbye umuco nyarwanda, kuko harimo nabijanditse muri politiki…. ongeraho na Masabo, Byumvuhore, Rugamba, Masamba ndetse na Runyurana mu ndirimbo ye Gushimira, utibagiwe n’uriya uririmba Rwanda Nziza…

  • kamichi nawe bigaragara ko afatiye runini umuziki w’ubu. iyo atahaba abahanzi bari kuba baragurutse neza neza barabaye abanyamerika

  • sha udashyizemo masabo na gitari ye washyiramo nde?

  • Intonde ziragwira rwose.ugasiga BYUMVUHORE,ROdrigue K. Cg B.Rutabana,ngo ukoze urutonde!!!!!!!!!!!!cg wavuze abagerageje??wibagiwe abatafu gang,babica bigacika mutubari twibigage nubushera.

  • Nta bya RUNYURANA, ahubwo kuri uru rutonde aba banditsi bari kuvuga, bakongeramo Sebatunzi, umusaza wacuranze inanga akabica bigacika. Mwanashyiramo kandi na NKURUNZIZA kandi mukibanda ku bantu bacurangaga ibyabo kandi mu buryo bwaba ari na live abantu bakishima

  • rutaba
    muyango
    byumvuhore kanda hano urebe pe http://StartReferralJob.com/index.php?refcode=39510

  • UYU MUNYAMAKURU ARAKENEWE MURI SHOWBIZZ NYARWANDA UREBYE IGIHE IBIGANIRO NKA SUNDAY NIGHT,NDETSE N’IMBUGA ZA INTERNET ZIMAZE MU RWANDA NK’INYARWANDA NKATWE BAKURU IYO TWUMVISE BIRIYA BIGANIRO TUYOBERWA IBYO BARI KUVUGA WENDA NTA BYERA NGO DE ARIKO NKA 90 KW’IJANA URU RUTONDE NIRWO NONESE MURI BANO YAVUZE UMUSWA URIMO NI INDE URU RUTONDE NTABWO ARIEWO RWANYUMA NONESE ABANDI BO BAKOZE TUKAREBA KO NTAWUBABUJIJE

  • Uyu munyamakuru yaragerageje that’s why mwibutse n abo bose mwavuze .

Comments are closed.

en_USEnglish