Digiqole ad

Tony Adams yakinanye umupira n'abana ku Kicukiro

Tony Adams  wabaye  kapiteni wa Arsenal  imyaka 14, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi aje mu Rwanda gusoza igikorwa cyari kimaze icyumweru cyiswe Airtel/Arsenal soccer Clinic. Kuri uyu wa gatanu nk’umugabo, yanasinye  ku masezerano y’ubufatanye  mu guteza imbere umupira w’amaguru w’abana hagati ya Ferwafa na Airtel Rwanda. Nyuma yagiye gukina no gusoza amahugurwa y’abana yariho abera ku Kicukiro aho yanakinanye nabo.

DSC_3586
Tony Adams ari gukina n’abana ku Kicukiro

Ku kicaro cya Airtel i Remera, ni umuhango watangijwe no gusinya amaserano  y’ubufatanye hagati ya Airtel ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,amasezerano yashyizweho umukono na visi perezida wa Ferwafa akaba n’umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru  Kayiranga Vedaste , mu gihe kuruhande rwa sosiyete ya Airtel hari umuyobozi mukuru wayo mu Rwanda BwanaTeddy Bhullar ndetse na Tonny Adams wasinye nk’ umugabo (witness) wayo masezerano.

Kuruhande rwa Ferwafa ,Kayiranga Vedaste yavuze ko bishimiye iki gikorwa cya Airtel ndetse n’ikipe ya Arsenal ngo kuko gihuye (igikorwa ) n’ikirekezo bihaye (Ferwafa) cyo guteza imbere umupira w’amaguru ariko bahereye mu bakiri bato.

Kayiranga yagize ati “ Ferwafa yishimiye iki gikorwa cya Airtel n’ikipe ya Arsenal cyo guteza umupira w’amaguru imbere bahereye mu bakiri bato kuko bihuje n’icyerekezo cy’imyaka ine twihaye nka Ferwafa.”

Kayiranga yakomeje yifuriza ikaze Tonny Adams ndetse anamushimira uruhare we n’ikipe ye ya Arsenal bakomeje kugira mw’iterambere ry’umupira ku mugabane w’Afrika.

Ku ruhande rwa Airtel Rwanda , umuyobozi mukuru wa Airtel  mu Rwanda Teddy Bhullar we yavuze ko Airtel yiyemeje guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane w’Afrika bahereye mu bana ariko bakifashisha ikipe za Arsenal na Manchester United zo mu gihugu cy’ubwongereza .

Teddy yagize ati “Twe nka Airtel twiyemeje guteza imbere umupira w’amaguru ku mugabane w’Afrika n’u Rwanda turimo  duhereye mu bakiri bato

Teddy akomeza avuga ko igituma bifashisha amakipe nka Arsenal  na Manchester united ari ukugirango aya makipe abafashe kwigisha no gukundisha abana ba b’abanyafurika umupira.Umwaka ushize uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal Lauren Etame Mayer nawe yaje mu Rwanda muri gahunda nk’iyi.

Uyu muyobozi wa Airtel Rwanda yavuze ko nubwo igikorwa cya Airtel /Arsenal Soccer clinic kirangiye hagiye no guhita hakurikiraho amarushanwa ya Airtel rising stars abera mu bihugu 17 bya Afrika birimo n’u Rwanda.

Aho amakipe yabari munsi y’imyaka 17  mu gihugu cyose ahatana maze hakazavamo imwe ihize izindi nayo ikajya kurushanwa nandi yabaye ayambere muri ibyo bihugu by’akarusho ngo ay’uyu mwaka haziyongeraho n’amakipe y’abakobwa .

Uyu mwaka azabera mu gihugu cya Gabon, azitabirwa n’abana babahungu bavutse guhera  tariki ya 1/1/1997 ndetse n’ababakobwa bavutse guhera  tariki ya 1/1/1996 kuzamura.

Tonny Adams yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda mu gikorwa cyo guteza imbere  impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru ngo kuko nawe yatangiye ari muto cyane.

Adams yagize ati “Nshimishijwe no kuba hano mu Rwanda mu gikorwa cya Arsenal na Airtel cyo kuzamura abana bakiri bato hagamijwe gushaka impano mu mupira w’amaguru”.

Uyu muhango yakomereje ku kibuga cya Kicukiro  ahamaze iminsi itanu  hateraniye bariya bana bari bari muri Airtel/Arsenal Soccer Clinic, aba bana 28,  Nigeria ifitemo abahungu 3 n’abakobwa 3 ,Zambia ifitemo  abahungu 3 n’abakobwa 3 ,Ghana yarifitemo abahungu 4 n’abakobwa 2, Uganda yari ifitemo abahungu 2, naho u Rwanda rufitemo abahungu 4 n’abakobwa 4.

Iki gihe bamaze bigaga imikinire, n’umurongo ngendenderwaho w’ikipe ya Arsenal (team philosophy) mu gikorwa cyiswe Airtel/Arsenal soccer Crinic.

Igikorwa cyasojwe na Tonny Adams woherejwe n’ikipe ya Arsenal kuyihagararira muri uyu muhango.

Adams zimwe mu nama yagiriye aba bana harimo kubabwira imwe mu mikinire ya Arsenal ndetse an’abakangurira gukunda gukina cyane  no kwirinda ibishuko kuko bakiri bato.Tony Adams yabatoje igihe gito ndetse anakinana nabo.

Iki gikorwa kizasozwa n’amahugurwa y’abatoza 30  y’umunsi umwe, azaba kuri uyu wagatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2014 akazahuza abatoza bazaturuka mu turere 30 tugize u Rwanda, nabo bazahugurwa  n’impuguke kuva mu ikipe ya Arsenal ,ku mikinire ya Arsenal.

Ku cyumweru nibwo azajya mu bikorwa byo kureba ubwiza bw’u Rwanda mu Birunga n’ahandi ari nawo munsi azatahiraho.

DSC_3538
Tony Adams yabwiye abanyamakuru ko yishimiye cyane kuza mu Rwanda kuzamura impano z’umupira w’amaguru
DSC_3544
Kayiranga Vedaste umuyobozi wungirije wa FERWAFA asinya ku masezerano hagati yabo na Airtel
DSC_3514
John Magara, umukozi muri Airtel aha ikaze Tony Adams ku kicaro cya Airtel i Remera
DSC_3549
Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel Rwanda asinya aya masezerano
DSC_3555
Yishimiye cyane gusinya kuri aya masezerano nk’umuhamya
DSC_3565
Adams yinjiye ku kibuga asuhuza abana bariho bakina
DSC_3568
Uyu mutoza woherejwe muri Arsenal Clinic abwira Tony Adams uko bimeze
DSC_3571
Adams yambara imyenda yo kujyana mu kibuga ngo akina n’abana
DSC_3575
Yari yishimiye cyane gukina n’aba bana
DSC_3581
Tony Adams yeretse aba bana uko ba myugariro bagomba guhagarara n’uko batsindisha imitwe
Yafashe umwanya wo kuganira n'aba bana bari muri iki gikorwa barimo abo mu Rwanda, Uganda, Zambia, Nigeria na Ghana bari mu Rwanda muri iki gikorwa
Yafashe umwanya wo kuganira n’aba bana bari muri iki gikorwa barimo abo mu Rwanda, Uganda, Zambia, Nigeria na Ghana bari mu Rwanda muri iki gikorwa
DSC_3764
Yakoranye nabo imyitozo ngororamubiri
Reba uruzinduko rwa TONY ADAMS mu Rwanda mu mafoto

Photos/Plaisir MUZOGEYE

Paul Nkurunziza
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mutubwire no kubikubiye muri ayo masezerano…..

  • Niba ayo mafaranga ava mu misoro ya rubanda dukeneye ko ayo masezerano ashyirwa ahagaragara.

    • @ meti, wagiye ubanza ugasoma neza, rubanda se basigaye basorera muri Airtel cga ? igikorwa ni icya Airtel na Arsenal soccer clinic ubwo aho uri kubihuriza n’imisoro ya rubanda sinzi  aho ariho

  • welcome Tony ADAMS. Arsenal ikpmeje kwerekana ko ikunda u Rwanda kabisa. noneho ndemeye.

    • Abafana bayo mu Rwanda berekane  ko itabateza za  mukeba!imvugo niyo ngiro reka berekane ko bigisha umupira koko ku isi yose!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish