Tom Close yashyikirijwe Miliyoni 6 yatsindiye
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba kuri uyu wa gatatu, nibwo TOM CLOSE yashyikirijwe na BRALIRWA checque ya Miliyoni 6 z’amanyarwanda yatsindiye muri Primus Guma Guma Superstar.
Muri uyu muhango wari watumiwemo abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye, hagaragayemo abari bitabiriye amarushanwa, baje mu myanya yambere, aribo King James, wabaye uwa kabiri, Dream Boys babaye aba 4.
Jay Polly wabaye uwa 3, yaje kuhagera habura gato ngo imihango irangire, yari muri Video Shooting (gufotora) y’indirimbo ye ari gutegura.
BRALIRWA ifatanyije n’ababaruye amajwi, batangaje ko Tom Close yatsinze afite amajwi 41%, King James amukurikira afite amajwi 30%, Jay Polly aza ku mwanya wa 3 n’amajwi 13%, naho Dream Boys igira amajwi 12% iza ku mwanya wa 4.
Nyuma yo gufata igihembo cye Tom Close yashimiye cyane BRALIRWA na East African Promotion bateguye iki gikorwa, ndetse yongera gushimira ababashije kumutora.
TMC, umwe mu bagize Groupe ya Dream Boys, yabajije niba BRALIRWA ntacyo yageneye abaje mu myanya ya hafi. Ibi byatumye uhagarariye BRALIRWA ahita yemerera iyi Group ya Dream Boys kuzayifasha gukora Album Launch yayo izaba mu gihe cya vuba.
Jay Polly wahageze atinze, David Bayingana umunyamakuru wa Voice of Africa, yahise amubariza niba nawe ari buburiremo kubera ko yakererewe, maze CEO wa BRALIRWA nawe ahita amwemerera ko nawe kimwe na Dream Boys na King James, BRALIRWA izabafasha mu gushyira ahagaragara Album zabo.
Plaisir Muzogeye
Umuseke.com
16 Comments
Imana ihabwe icyubahiro,Tom close congratulations!!!!!!!!!!!Imana ikurinde,iguhe amahoro,be blessed every day!
Aka gakuri ahubwo wagirango kagira ibirozi!!! ubu koko yarushije King James???
Mwagiye mwemera ra!!!!!!!!!!!!!!!
abo baTYPE BARABIBYE KABISA KUGEZA N’UBU AGAHINDA KARACYABAGARAGARA MU MASO REBA KU IFOTO
Babiba babiba iki? Bariya ni inkandagira bitabo. Bari se kubohereza muri America bakavuga uruhe rurimi? Aba banagenda bagaherayo nicyo bazira. Naho Tom Close n’ubwo atari umuhanga cyane mu ishuli ntiyareka Doctorat agiye kubona ngo aheze America. Ngiyo impamvu ariwe watambutse.
umuziki utangiye kuba umwuga niba umuntu asigaye ahabona amafaranaga miliyoni zingana kuriya!!
Ruti,nubwo ukomeza kugaragaza ibikubamo bwose ntacyo bihindura kuri Tom Close rwose,intsinzi yarayegukanye kumugaragaro,jyubanza urebe range iri hagati ye na King James 11%ngufashe kuko ibyo ntubireba ahali.kuraho gusebanya mita Tom agakuri nkaho ariwowe wamuremye,
King James courage ubutaha uzagera kuntsinzi nawe,kdi wowe ntugira n’ibigambo byinshi nkabandi,nibyiza kwemera aho watsindiwe bituma wikosora ikindi gihe mu mwanya wokwirirwa usakuza ntacyo wunguka,Dream Boys don’t worry,amarushanwa ntarangiye
TOM congs!!!!!!!!ibyo bagutuka byose ubyime agaciro ubundi ukataze muri muzika wowe,ariko ukwiye gushaka umwanya mugihe uzaba urangije sessions ku ishuli nziko zitabura kdi umaze igihe utaboneka ku masomo,ubundi ugataramira abakunzi b’umuziki wawe byumwihariko dore ko aribo bakugejejeho iyo ntsinzi,ugumba kubashimira ubataramira rero
cong tom bareke ujye ushishura nawe bagushashure wangu big up
Ruti urumuswa cyane ujye ureba ibiri mumutwe ibyo bindi niba nawe uri murefu siwowe wirwe,tous change tout evolue mais les………….
erega na akafaranga kaminuza barakimanye,nimundekere umwana yebereho wana!! congz man.
Uwo Ruti ubwo ungana gute uresha gute kweli!!!mundekere imfura iyatware mugumye musakuze gusa Ntimunyurwa peeeicyo navuga ni mugufi ariko asa na bike ni hahandi hawe umusore ntamwaye nagato aracanye do u understand?I like dis singer a lot!!!keep it up bro’!
Tom nibakureke bihanagure nanjye narihanaguye baravuga ngo “Uwariye niwe urya”. Shyiramo ingufu ukore cyane!
Courge Tom ujye ubaririmbira ntibanyurwa.
TOM komeza utsinde kandi uzahora utsinda.You have to let those people to talk their nosence,turikumwe nawe for ever may God continue to be with you dear
Comments are closed.